Digiqole ad

Harabura iki ngo turinde urubyiruko icuruzwa ry’abantu? – Mme Kagame

Kigali, 10 Ukwakira 2014 – Isano y’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ibyaha bifite umuvuduko udasanzwe ku isi no mu Rwanda. Mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu byateranyije inama nyunguranabitekerezo ku kubirwanya mu muryango nyarwanda, inama  yari iyobowe na Mme Jeannette Kagame watangiye abaza ikibura ngo u Rwanda rurinde urubyiruko kugwa muri ibi byaha.

Mme Jeannete Kagame atangiza iyi nama yauze ko iki ari ikibazo umuryango nyarwanda ukwiye guhagurukira
Mme Jeannete Kagame atangiza iyi nama yauze ko iki ari ikibazo umuryango nyarwanda ukwiye guhagurukira

Icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu cyane cyane abana b’abakobwa ku Isi kinjiza Miliyari38$  ku mwaka. Nyuma y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gucuruza abantu cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa nibyo bintu bibi byinjiza amafaranga menshi.

Muri iyi nama Mme Jeannette Kagame wayitangije yavuze ko nta guhitamo guhari, u Rwanda rukwiye kurengera urubyiruko ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Ibisubizo by’iki kibazo, Mme Kagame avuga ko ari u Rwanda rukwiye kubyishakamo kuko ngo buri wese akwiye kubona ko iki ari ikibazo gikomeye.

Ati “ Ese habuze iki ngo turinde urubyiruko rwacu ibikorwa nk’ibi? Ese ni amategeko abura? Ni ukuyashyira mu bikorwa? Uruhare rw’inzego zibishinzwe ni uru he? uruhare rw’umuryango ni uruhe?

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yagaragaje uko ikibazo cyo gucuruza abantu, cyane cyane abana b’abakobwa gihagaze ku bireba nibura u Rwanda.

IGP Gasana yavuze ko icuruzwa ry’abantu abantu bajyanwa muri iki gihe bari kujyanwa cyane mu bihugu bya Europe, Asia, cyane cyane mu Bushinwa no muri Australia.

IGP Gasana yavuze ko muri iki gihe muri Africa, kubera uburyo bworoshye ku banyafrica kwinjira mu Rwanda, ngo hari abashaka kugira u Rwanda ihuriro (destination) ryo guhagurukirizamo abantu cyane cyane abakobwa bajya gucuruzwa. Avuga ko Polisi yabihagurukiye.

Ati “Hari abaherutse gucumbikira abantu mu Rwanda bagirango babanyuze Mozambique babajyana AUsralia. Hari abakobwa bajya Dubai bajyaga gucuruzwa no kwicuruza Polisi iherutse gufatwa.

Duherutse gufata abahungu bane bari muri network yo gukurwamo impyiko zikagurishwa, bajyaga Tanzania kugirango bakomereze muri Asia na za Bangladesh.”

IGP Gasana yagarutse ku kibazo cy’ibyitwa ‘Week end life’ cyararuye cyane cyane abana b’abakobwa bajya za Kampala, Bujumbura, Goma na Nairobi mu bikorwa byo kwicuruza no gucuruzwa kw’imibiri yabo.

Avuga ko ngo hari abagana mu bice nka Goma ngo birimo amafaranga kubera ingabo za UN zihari kandi zifite amafaranga.

Ati “Umwaka ushize Police yafashe amazu 12 yari ateganyirijwe kujya yakira abakoreramo ubusambanyi, cyane cyane buzanwamo abana bato.

Hari aho bitangiye kuboneka mu mijyi itari Kigali, nka Nyagatare naho duherutse kuhafata inzu yagenewe kujya yakira abantu umwanya uwo ariwo wose kuberamo ubusambanyi ku twana duto.”

IGP Emmanuel Gasana avuga ko nyuma yo kuvumbura iby’aya mazu akorerwamo ubusambanyi mu Rwanda ngo ubu abakora ibi basigaye bajya cyane muri biriya byitwa ‘Week end life’ mu mijyi duturanye.

Uyu muyobozi wa Polisi avuga kandi ko kubera indege zisigaye ziva mu Rwanda zijya mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa, ngo hari abakobwa bari kugana za Nigeria mu kwicuruza.

IGP Gasana avuga ko i Guangzou mu Bushinwa hari abana barenga 40 b’abanyarwanda bajyanyweyo gukoreshwa ubusambanyi n’indi mirimo y’agahato.

Ati “Baca Kampala bagahabwa Visa bagera China bakabambura Passport bagakoreshwa uburaya ku buryo batazongera kugaruka kandi bahabwa udufaranga ducye cyane. Hari n’ababajyana Bangladesh.”

IGP Gasana avuga ko abo Police ifata bagiye kujyanwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 17 ndetse n’ababatwara bamwe bakaba barafashwe.

IGP Emmanuel Gasana avuga ko ibyitwa Week end life nabyo ari ikibazo ku rubyiruko
IGP Emmanuel Gasana avuga ko ibyitwa Week end life nabyo ari ikibazo ku rubyiruko

 

Imbogamizi zihari

IGP Gasana avuga ko abakora ibi bitwaza bitwaza ubukene no kutamenya ingaruka zabyo. Hari ikibazo kandi cy’uko abantu batinya kuvuga iri hohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ikibazo cy’ubujiji.

Gasana avuga ko kurinda abagenda bagiye gucuruzwa biragoranye kuko baca amayira menshi atazwi.

Uyu muyobozi wa Polisi kandi yavuze ko mu bitera iki kibazo hari uburezi imiryango iha abana muri iki gihe ndetse n’imibereho ya none (lifestyle)

Umupolisi uri mu bakora ibikorwa byo gufata abaha abana ibisindisha yavuze ko ugeze aho abana bari mu tubari basinze, babyina ngo uri umuntu mukuru w’umubyeyi utasinzira.

Ati “Abenshi mubabona kuri Televiziyo bakarabye, ubabonye igihe tubafata uko baba bameze ntabwo uri umuntu mukuru wasinzira.

Urafata abana b’imyaka 16,17,18 ukabaroha mu kabari kawe ukishimira ko bariho banywa inzoga bapfa, uriho uraroga u Rwanda. Ubaye uri umuntu ushyiraho amategeko ukabibona waza ugatanga ingingo nziza.

Kubya Week end life, avuga ko polisi itazabuza umwana wahawe uruhushya n’ababyeyi be kujya hanze y’u Rwanda, avuga ko icyakorwa gusa ari ugusangira amakuru n’abari aho abana bagiye, ariko icya mbere cyakorwa ni ugutunganya nibura mu gihugu cy’u Rwanda.

IGP Gasana we avuga ko binagoranye cyane gusubiza ku murongo umuntu wavanywe mu bucuruzi bw’abantu iyo agarutse kuko baba barararutse. Avuga ko Police iri kubaka ‘rehab center’ i Huye mu gukemura ikibazo cy’abantu bavanywe mu bikorwa nk’ibyo barasaritswe n’ubusambanyi cyangwa ibiyobyabwenge.

IGP Gasana yasabye ko mu rubyiruko atari ho hakwiye kubaho icyuho muri sosiyete y’u Rwanda kubera ibi bibazo by’ubusambanyi n’icuruzwa cyane cyane bikoreshwa abana b’abakobwa, kwiyandarika no kubagurisha mu mahanga.

Ati “Sinavuga ko ari ishyano ryaguye ibintu byacitse, ariko n’aho biri ni habi ku buryo ingamba zikwiye gukazwa ngo iki kibazo gihagarare.”

 

Ubutabera ntibujyanye n’ikibazo

Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku mategeko ahanishwa abakorwa ibyaha nk’ibi birimo ibiyobyabwenge no gucuruza abantu ataremereye cyane ugereranyije n’ububi bw’icyaha.

Atanga ingero z’aho mu bihugu nk’Ubushinwa umuntu wese ufatanywe ibiyobyabwenge uko bingana kose agerageza kubijyana yicwa.

Atanga urugero rw’umukobwa wo muri Australia wafatanywe ibiyobyabwenge mu Bushinwa agahita aburanishwa akicwa, abaje bigaragambya ngo arengerwe bagatahana umurambo.

Hon Busingye avuga ko u Rwanda n’ubwo mu Rwanda igihano cyo kwicwa cyaciwe, ariko igihugu gikwiye kwisuzuma kikareba ibihano bihari ku bakora ibi byaha kuko bisa n’ibitaremereye ukurikije ingaruka mbi cyane z’ibi byaha.

Yagargaje ko hari ibihano bimwe na bimwe byoroheje cyane ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge no guhohotera abana.

Ati “Harimo nk’igihano cyo gufungwa iminsi umuni cyangwa amezi abiri, igihano gishobora no kurangira umuntu akiri muri ‘procedures’ zo kuburana.”

Asaba ko mu Rwanda habaho ubukangurambaga bwo kurwanya ibintu byose biganisha ku kwangiza urubyiruko, biganisha ku biyobyabwenge n’ubusambanyi kuko ibi byaha bigenda bifata indi sura n’andi mayeri kurusha ingamba n’amategeko ahari ubu.

Asaba buri muntu wese mukuru kuba umurinzi w’abato uko byagenda kose.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Imana ishimwe ubwo First Lady Jeannette Kagame yahagurukiye iki kibazo gikomeye cyo gucuruza abana b’abakobwa.Ubu noneho inzego zibishinzwe zigiye gukora ijoro n’amanywa!

  • icyaca ubu bucuruzi ni ukwiyongera kw’ibihano by’abafatiwe muri ibi bikorwa bigayitse, uyu si umuco w’i rwanda

  • Uyu mu mama Imana imuhe umugisha, kandi numva twanamuha umwanya akadushakira ingamba n’ibihano biremereye kuko yumva iki kibazo cyane. wabona izo ngegera ari nazo ziri guta abantu mu kiyaga cya Rweru zigatuma igihugu kijyaho umugayo.

  • mana we birababaje kubona abana bacu bacuruzwa nabantu ngo babone ubukire ! rwose abo bantu babafatire ibihano bikomeye kuko abenshi bagenda batazi iyo bagiye babizeza ibitangaza bagerayo bagakoreshwa iyo mirimo yurukozasoni kdi babambuye passport zabo babarinze kuburyo batanabacika! nugerageje kubyanga no kwihagararaho bakamwica! nikibazo iryo niyicarubozo nge rwose ndumva ari ubwicanyi bukabije! abo bantu bakora iyo business bakurikiranwe bamenywe bahanwe byintangarugero! kdi ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye no guhanahana amakuru hagati ya police y’ u Rwanda na police zibihugu bajyanwamo!

    • Ababana bararengana, ariko ababyeyi babo babifitemo uruhare cyangwa nindangare zikabije. Nonese wowe nigute umwana yafata urugendo nkurwo rwo kujya muri China umubyeyi atabizi? cyane ko kuri Immigration batakwemerera byoroshye ukiri umu mineur ( Umwangavu )

  • iki ni ikibazo gikomeye cyane kandi bimpaye ikizereko kigiye gushakirwa umuti kuva Nyakubahwa Madamu wa perezida wa Repubulika yatangiye kugishakira igisubizo kuko nkunda ishyaka rwe kandi ni inzego zose zishinzwe kukirwanya zikaba zari zitabiriye iyi nama ni byiza cyane

  • njye nshimye mama wacu jannette kagame njye numva nubwo reta yacu yakuyeho igihano cyuruphu njye numva cyasubiraho kuko bisa nkaho babadabagije kuko ntibacyubaha ikiremwa muntu ninayo mpamvu umuntu aho urwanda rugeze ubu hariho bamwe batinyuka kwica abantu nkabangahe abikoze nka kabiri yarigera anafungwaho ese uwo reta imubitsemo icyi ninaho hava kwiheba bagacuruza abana bacu babanyarwanda gusa turebe igikwiye maze tubirandure twanze agasuzuguro peee

Comments are closed.

en_USEnglish