Digiqole ad

Min Kaboneka YARAKARIYE BIKOMEYE inzego z’ubuyobozi Iburasirazuba

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’iburasirazuba yateranye kuri uyu wa 08 Ukwakira i Rwamagana, igahuriza hamwe abayobozi barenga 1500 b’iyi ntara kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Guverineri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagaragaje akababaro yatewe no gusanga hari abayobozi bamwe babujijwe kubaza ibibazo muri iyi nama kugeza ubwo ubwabo bamwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) inama irimo.

Minisitiri Kaboneka amaze iminsi asura uturere dutandukanye akaganira n'abayobozi ku miyoborere
Minisitiri Kaboneka amaze iminsi asura uturere dutandukanye akaganira n’abayobozi ku miyoborere

Muri iyi nama, abayobozi batandukanye na Guverineri w’iyi Ntara bafashe ijambo mbere, bagarutse ku bikorwa by’amajyambere bagezeho mu nzego z’ubuzima, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Minisitiri Kaboneka mu butumwa yatanze yabanje kwibutsa aba bayobozi ko bagomba kwita ku baturage, ababwira ko aho Perezida wa Republika agiye adakwiye kwakirizwa ibibazo byinshi by’abaturage mu gihe hari abayobozi bakwiye kuba babikemuye.

Yabwiye aba bayobozi ko bashinzwe kwegera abaturage batagomba kubayoborera kuri telephone, bakaba umuti w’ibibazo aho kongera ibibazo abaturage bafite. Ati “Icyo ndagishimangira ko tugomba kubana nabo, twicarane nabo, tubane nabo (abaturage), hari ababikora (abayobozi), ndagirango mbibashimire ariko hari n’abatabikora. Kuki tutabana nabo ko aricyo dushinzwe?”

Minisitiri Kaboneka yongeye gusaba abayobozi kuba aho bakorera. Ati “Ibi mbivuze kenshi, si ubwa mbere, si ubwa kabiri si n’ubwa gatat...Habwirwa benshi…”

Minisitiri Kaboneka yabwiye abayobozi ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rukeneye kugera abaturage bakeneye umuyobozi w’inyangamugayo, umuyobozi urwanya amafuti, umuyobozi uhagarara imbere abaturage bakamuburaho ikizinga.

Ati “Umuyobozi wujuje ibyo ngibyo ntabwo arangwa n’ubutiriganya, ntabwo arangwa n’amacakubiri, ntabwo arangwa n’udutsiko. Hano muri iyi Ntara hari abadakorera hamwe, hari abatumvikana.Ugasanga Perezida wa njyanama afite igikundi, Mayor afite igikundi, Vice Mayor afite igikundi…si igikundi cyo kubaka, ni igikundi cyo kurwanya undi. Abo baturage muzabageza kuki?

Mu butumwa yahaye abayobozi, Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bayobozi nabo babyisubiriramo bati “Induru y’umuturage irakungura.

Ati “Ejo bundi nari Nyagatare abayobozi bamwe bangaga ko abaturage babaza ibibazo byabo, bakajya ku mirongo nkabona barabakurura. Umukecuru bari bangiye ko abaza afashe ijambo dusanga umuntu yarashije. Iyo niyo nduru y’umuturage kandi irakungura. Kandi twasanze atari ikibazo gikomeye, cyakabaye cyarakemuwe.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko kubera kutegera abaturage usanga ibibazo by’abaturage byarabaye insobe, avuga ko abaturage babaye, abaturage barakaye, abaturage batishimye udashobora kubababwira gutera imbere.

Ati “Umuturage atera imbere ari uko yishimye, afite ishema, yanakubona (umuyobozi) akaguha icyubahiro kuko abona uri igisubizo, ariko iyo akubona akabona uri ikibazo mu bibazo afite icyo uzamubwira cyose ntabwo azagikora. Umuti w’ibibazo bafite ni ukubegera tukabana nabo.

Abantu (abayobozi bakuru) baraza mukabambika ‘fumee’ mukababwiza akarimi keza bakagenda. Ariko iyo abaturage bahari umuyobozi aravuga yatangira kubeshya abaturage bakavuza induru bati arabeshyaaaa. Abaturage baba babizi ntabwo wababeshya.

Bayobozi muri hano mu byubahiro byanyu mu byiciro murimo, reka dushyire inyungu z’abaturage imbere y’inyungu zacu. Tube abagaragu b’abaturage, dukorere abaturage.

Nyuma y’amagambo atandukanye y’abayobozi ndetse n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, hagezweho umwanya wo kuganira bungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo Minisiritiri wari kumwe na Lt Gen Fred Ibingira Umugaba w’ingabo z’inkeragutabara mu Rwanda.

Muri uyu mwanya abatse umwanya bose bavugaga amagambo yo gushima, bamwe bagahera kuri perezida wa Republika, abandi bagahera kuri ba Mayor, abandi bagashima bahereye ku bayobozi b’imirenge.

Aba bashimaga bari abayobozi ku nzego z’ibanze cyane cyane ku midugudu n’utugali.

Muri iyi nama y’abayobozi ariko, hari abaturage babiri bari bayirimo babajije ibibazo byabo, barimo umusaza wabajije ikibazo cy’uko hashize igihe kinini yibwe inka abayibye bakatiwe n’inkiko bagafungwa bakanemera kuzayishyura ariko irangizarubanza rikaba ritaraba kugeza ubu.

Minisitiri Kaboneka yibukije aba baturage ko n’ubwo bahawe umwanya ariko iyi nama yari iy’abayobozi gusa ariko asaba umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana gukurikirana ibibazo by’aba baturage babashije kuza muri iyi nama.

Muri uyu mwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo abayobozi bakomeje kuvuga ibyiza byagezweho no gushima cyane, gusa Minisitiri aza kubahagarika ababwira ko hari n’ibibazo bihari ariko batari kumubwira ahubwo bamwe bakamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa.

Ubwo butumwa ntabwo yigeze abusoma, gusa yagize ati “Njyewe ntabwo nkunda ibintu byo guhishahisha niba mudashaka kubivuga njye ndahaguruka nzigaragaze (messages).”

Minisitiri Francis Kaboneka atarakomeza, Lt Gen Fred Ibingira yafashe umwanya nawe abwira aba bayobozi ko ibyo barimo atari byo, badakwiye kuza imbere kwitaka ibyiza gusa kandi bazi ko hari ibindi bibazo biri mu baturage batari kuvuga ngo bishakirwe umuti.

Lt Gen Ibingira yatanze urugero rwo mu rugendo baherutsemo mu karere ka Nyagatare aho abayobozi bashatse kubuza abaturage bamwe bari bafite ibibazo kuza kubibaza ariko bikarangira Minisitiri Kaboneka abahaye umwanya bakabibaza ndetse bagasaba ko bikurikiranwa.

Nyuma ya Lt Gen Ibingira, Minisitiri Kaboneka yasubiranye ijambo yongera kugaruka ku kibazo bari bagezeho cy’abamwoherereza ubutumwa kuri telephone batinyaga kujya imbere kubaza kuko babibujijwe.

Agaragaza ko hari amakuru yari yamenye, Minisitiri Kaboneka yababajije ati  “Mbere y’uko iyi nama iba nta bantu bakoze inama kuwa mbere?” Bose baraceceka.

Yongeraho ati “ Kirehe nimuhagurukeNta nama mwakoze?”.

Bararebana maze bemera ko bayikoze. Ababajije ibyavugiwemo babanza guca ku ruhande bamubwira ko bateguraga imihigo… ariko Minisitiri akomeje kubabaza ibindi bavugiyemo bageraho bemera ko Mayor w’aka karere (Protais Murayire) yabasabye ko hari ibibazo badakwiye kuzana muri iyi nama.

Ibisobanuro by’abo muri aka karere ka Kirehe byababaje cyane Minisitiri Kaboneka wabasubije ababaye cyane.

Yanenze cyane umuyobozi w’Akarere ka Kirehe mu magambo akomeye, amunenga ko nk’umuntu wabaye umu ‘cadre’ wakabaye intangarugero mu bandi atari we ukwiye kuba abuza abantu kuvuga ibibazo byabo.

Ati “Niba aba ari abayobozi mukaba mubabuza kuvuga ubwo abaturage bo bameze bate?

Nyuma y’amagambo yagaragajemo ko ababajwe bikomeye n’iyi myitwarire y’abayobozi, Minisitiri Kaboneka yahise asohoka mu mahema yaberagamo iyi nama ihita isoza bitunguranye.

Abandi bayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kunengwa bakaba bahise bajya mu nama yabo itagiyemo abanyamakuru ngo bamenye ibyayivugiwemo.

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Nyakubahwa Minisitiri Kaboneka, ako gahinda wagize kakenda kuguturitsa umutima ugahita usoza inama ukitahira kandi uri umunyacyubahiro nikakwereke ukuntu abaturage ba nyakujya iyo mu byaro barenganye bapfuye bzize gutekinikwa maze babona n’agahenge babonye umuyobozi mukuru ngo bibarize micro ntibayigereho kubera abantu b’akarimi karekare baba batumwe gushima no gushimagiza ngo ibyagezweho ugasanga umwanya ushize abifitiye ibibazo bibababaje batabibajije. Nyakubahwa, abaturage barashize, bamazwe na ruswa y’abayobozi,guhabwa attestation ni ruswa, gushyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka cyangwa indi nkunga mi ruswa, kurangirizwa urubanza waratsinze ni ruswa, gusinyirwa icyangombwa cy’ubutaka ni ruswa, gutangirwa convocation ufite uwo wareze ngo azitabe ni ruswa, nyakubahwa Minisitiri nawe kuba wabashije kwinjira muri iyo nama udatanze ruswa ni amahirwe wagize, no kuba wahikuye udatanze ruswa ni umugisha.

    • mureke kwa magana uwo mu gitifu kuko yagaragaje amakosa yanyu,ahubwo iyaba ba gitifu bose bari bameze nkawe ubwo iyo atabivuga Minister yari kuzamenya ibyo bahugiyemo?ese ubundi Mayor we umenya ko Minister azaza agakoresha inama igitaraganya ubwo koko we tuvugishije ukuri ntacyo aba yikeka koko?sha barabeshya bose ibyabo biraza kujya ahagaragara pe

      • Abaturage twarashize tubura uwo tubwira tugapfira muri Nyagasani. Minisitiri Kaboneka afite gahunda nziza cyane akomereza aho ahari bazikosora. Mayor wa Gisagara azi kuvuga ariko byagera mu bikorwa bakamubeshya agasinya atabanje kujya kuri terrain ngo akurikirane uko ikibazo kimeze. Minisitiri adufashe mu kurangiza imanza, ntabwo zirangizwa ngo baba bafite akazi kenshi. Bishoboka bite kubwira umuturage utishoboye ngo ashake umuhesha w’inkiko w’umwuga? Bireze muri Gisagara.

  • uyu niwe ministre abandi ukwiriye guhata ibishari (inkoni) abayobozi bigize indakoreka

  • Dore Minister Abanyarwanda bakeneye ni uyu! Kandi ni mu gihe kuko ari cadre wujuje ibyangombwa.
    Nibatamuvangira arateza indi ntambwe imiyoborere mu Rwanda ariko hari n’abitwa abayobozi bishobora kwambura imbehe. Ikindi araruhura bikomeye HE Kagame wagatoye kuko asabwa gukemura ibibazo bitakabaye biza ku rwego rwe.
    Mundebere namwe aba ba Kirehe yajyaga itangwaho rimwe na rimwe urugero mu miyoborere! Kandi ni uko ariho havuzwe buriya n’ahandi karabaye. Hongera Minister Kaboneka!!!

  • Twashimye MINALOC ka yadusuye muti Est, gusa yaranzwe n’imyitwarire itari iya kiyobozi kuko yamize bunguri amakuru yshawe n’umugutifu wasagutswe n’amatiku ntatange umwanya ngo ba Moyar babisobanure.Nta muyobozi wumva uruhande rumwe ngo abe yakemura ibibazo.

    • Ntabwo yumvise uruhande rumwe nk’uko ubivuga. Yumvise impande zombi: uruhande rumwe rwakoresheje sms rutanga ubutumwa kuri minister, urundi narwo rwemera ko rwakonze akanama rwihishwa rugamije gusibanganya ibimenyetso. Ikindi ubwo ushaka ni iki? Ahubwo nawe ushobora gusanga uri muri ba bayobozi batuzengereje.

  • Uriya mugiyifu ws kirehe ni umunyamafuti iyo nama yakozwe turaramenya ko tuzaza muya MINISTRE rwose mayor yarenganye ahubwo MINISTER azamusabe imbabazi kuko yamuhohoteye.Murayire ni umukozi cyane, ntavangura agira, aharanira inyungu zabo ayobora.Igihugu kigize nkawe 10, twagera aho dushaka.

  • Twamaganiye kure uwo mugitifu udusebereje mayor, aho agejeje kirehe nitwe tuhazi.Uriya mwana ni umunyamafuti, ni igisambo, ni indiscipline mbega no kuba akiyobora ni za mpuhwe za Murayire nyina none dore amukozeho.Turamwamaganye.MINISTER nawe ntiyagombye kumva uruhande rumwe rwose.Mukurikirane muzamenya ukuri aho guhita murakara kariya kagene.Murskoze

  • Buriya MINISTER yagombaga kubaza n’abandi bakorera kirehe, kuko inama twakoze yari inama isanzwe igamije kutwibutsa inshingano, uriya gitifu kuko afite ibibazo bye bwite arabivango.Rwose muzaze kuri terrain nibwo muzabona amakuru nyayo.

  • Mwaramutse neza! Nge maze gusoma iyi nkuru ndumva nta muntu uwo ari w ese ufite uburenganzira bwo kubuza umuntu gutanga igitekerezo cye kabone niyo cyaba gihabanye nicyo umuyobozo atekereza.
    Si Kirehe gusa nahandi bibaho.
    ubwo rero bayobozi murarye muri menge barabavumbuye.

  • Ntibibe kurakara gusa ariko hakurikireho no kumuhamagaza bamugire inama ndetse nibiba ngombwa ahanwe kuko ni ngombwa ko umuyobozi abaza undi muyobozi cg akagisha inama umukuriye !! nonese niba babuza umuyobozi kuvuga buriya uyoborwa niwe baha umwanya akavuga ????? Bayobozi bakuru mujye murushaho kureba kure hato mutazatwarwa n’abashima ariko ku mitima yabo bashira !!!! mugataha muzi ko hari ibigenda neza ariko muri za biro mukakira ibibazo birenze ibyo mutekereza !!!!!

  • muge mureka abantu bavuge ibiriho kandi bakosore nibigoramye,ninde koko utigijije nkana wahakana ko bamwe mubaturage batagowe koko?hari abayobozi bamwe bumva ko bagomaba kuyobora abaturage uko babyumva bakirengagiza ko muri principe za administration hari etape utagomba gusimbuza indi,nicyo dusabe Nyakubahwa Minister KABONEKA ngo bene abo ba Mayors cg ba Gitifu bi mirenge baba batazi ibyo bakora yihutire kubashyira ahagaragara kuko hari harabuze undi ubasuzuma bikaba ariyo mpamvu usanga hari uturere tumwe twibera ku myanya ya nyuma buri gihe ntacyo kandi bibabwiye ukabona ntibazi nikijya mbere,bakarangwa no gutekinika mugihe cyi mihigo,kandi ahenshi usanga ba Mayors hari na kagali ko mukarere bayobora baba batarageramo batazi nibibazo bihari ariko mugasanga mu mihigo akenshi bavuze ko abaturage 70% bavoma amazi meza kandi ntanayo bagira,nukuri nyakubahwa Minisrer Kaboneka ibyo bintu turakwizeye ko uzabokosora kuko tukubona nku muntu uzageza byinshi ku baturage.

  • Buri muntu avuga ibyo ashaka ariko iyo ugeze kuri terrain niho mwabona amakuru yuriya gitifu mukabona amafutiye ye.

  • Bakurikirane kandi ahari ubufatanye byose birashoboka naho ubundi ukuri kuraryana.

  • Turashimira Minister kdi koko ubufatanye buturange :abaturage bose n’inzego zose kandi mu ubwubahane bityo tuzihuta mu iterambere.

  • MACUMU akozeho Mayor, ariko nawe yigize intashoboka rero

  • Kuva kuri Mayor kugeza k’umudugudu
    iyo utasriyumvamo ko ubereye umubyeyi ako karere uyobora uba ufite ikibazo gikomeye, kuko abayobozi bagomba gukunda abo bayobora.

  • mureke kwa magana uwo mu gitifu ngo ni umunyamatiku kuko yagaragaje amakosa yanyu mwebwe muba mushaka gukingira ikibaba abayobozi bakora amakosa,ahubwo iyaba ba gitifu bose bari bameze nkawe ubwo iyo atabivuga Minister yari kuzamenya ibyo bahugiyemo?ese ubundi Mayor we umenya ko Minister azaza agakoresha inama igitaraganya ubwo koko we tuvugishije ukuri ntacyo aba yikeka koko?sha barabeshya bose ibyabo biraza kujya ahagaragara pe

  • Yes minista abataye umurongo hanze abacyeneye gukora barahari ndakwemera ruhura muzehe naho ubundi yaragiye gutagangara kubera ibibazo byabaturage uwo mwanya urawukwiye kabisa nonese niba bategera abaturage bamaze icyi ahemberwa icyi ahubwo iyo umusiga mabuso ukuri kuraryana uriya Mugabo wo hereje msg numunyakuri rinette bari bazikwambitse ubwo abaturage bambaye izimeze gute courage mnst udakora ntakarye

  • Ndabona hari abikomye gitifu banarengera mayor cyane ariko ntibasobanure nk’impamvu iyo nama yakozwe yari yahishiriwe! Wahishira inama yubaka? Ahubwo uwabavuyemo yarabatamaje nibikubite agashyi bikosore cyangwa babise abashoboye gukorera abaturage bakore kuko ntabwo bazashobokana na Minister Kaboneka ushaka ibikorwa kurusha amagambo bamwe baba baramenyereye kurisha!

  • Mwiriwe basomyi, jyewe nakurikiye iyi nkuru ya mayor kirehe naje kumenya ko iinama barayikoze ariko rwose ntabwo babjujwe kuvuga ku bibazo nkaba mbona MINASTER yazakurikirana akamenya ukuri.Buriya kirehe haragoye kandi mukuri yaramaze kuhavura.Ingeso mbi zo kwironda witwaje ko uri umutanzaniya cg umurundi yari yarabiciye abantu bibereye mu iterambere.Mukurikirane mudasanga aribyo bitangiye kugaruka cyane ko hari abatangiye gushakisha amajwi.Murebe neza.

  • Nyama kirehe bari biturije none shitani irabavangiye.Hari umudayimoni ubateza ivangura rishingiye ku bavuye tanzaniya n’iburundi.Ese aho buri wese yavuye ntanumwe warigiyeyo abishaka bose ni amateka sha.Ni muve mumatiku mureke uwo musaza aho abagejeje ni mwe muhazi.

  • Ahaaaa! Ayo makuru nanjye nayumvise ko ngo kirehe yarazwe abavuye tanzania ngo nta murundi wagombye kuyiyobora.Mwumve namwe aho abo bantu bakiri nyuma ya 20 years.Ahaaaa, tubasengere ni kuriya akarere karangira kandi kari kageze heza.Mana basange.

  • Mwese mumenye ko isi idatwikiriye buri wese yavirwa.Kandi nyuma ya byose hari Imana umucamanza utabera.Abayobozi baratandukanye kandi gushishoza nibyo by’ingenzi.Murayire bamurekereje uko atari kabisa.Ndamuzi yaranyigishije ni umukozi.Ariko reka tubirekere nyagasani kandi ukuri burigihe kuratsinda.Ntituzatinda kubona ukuri.

  • yewe;Mayor ararengana ntako atagize;kdi niyo nama abari bayirimo bahamyako nta kibi cyavugiwe mo;ahubwo Minister nawe nagabanye uburakari;ubwo se umuturage amututse;yabyitwaramo gute?ko yasara akiruka Ku gasozi;ni agabanye uburakari nka buriya nti bukwiye umuyobozi pe!niyakomeza kuriya Minaloc izamusaza!Murayire mu mureke ni uwa Nyagasani!abo Bose ntawari wahageza amashanyarazi; amazi n’ubwumvikane buhari nubwo hatabura nkaba MACUMU bigize irritable!big up Murayire!kaboneka no adusure I Kirehe amenye amakuru y’imvaho.

  • ariko nyuma y’uko hari uturere tw’iburasirazuba tutitwaye neza cyane ndakeka ko inzego z’ubuyobozi bw’iburazirazuba bizisuzuma zikisubiraho

  • Rwamagana ko itavuzweho?

  • Minister yarakoze kuakerebura! Iburasirazuba hari hame na hame ugenda ureba, ukibaza niba bagendera ku miyoborere igenga igihugu cy’uRwanda bikagushobera. Azagebde agere KABARONDO arebe ukuntu bakemura imanza z’abaturage, no gutanga services! Bakwiye guhwiturwa, kuko birenze uko tubyumva! May be they need some updates.

  • Reka tuvugishe ukuri Igihugu aho kigeza imiteto nimikino byarashize rwose nimureke abashoboye bakore abadashoboye bavemwo. iyo niyonama iterambere risaba imberaga nubuhanga.

  • Ariko se kuki mwumva ko Minister yakoze amakosa?
    Ko inama yari iy’abayobozi ni inde muyobozi uyobewe ibibazo agomba kubaza bitewe n’undi muyobozi abibaza? Kuki hagomba gukorwa inama zo kubuza abantu kuvuga?
    Yes, muri mu kuri Minister yararakaye, ariko ntibikwiye ko umuyobozi aza ngo hakorwe inama nk’izo zitubaka.
    HANZE AHA ABA GITIFU B’IMIRENGE BIGIZE IMANA Z’I RWANDA NTIBAGIKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE, NTAWUTWARA Z’AMODOKA BAHAWE AHANTU HABI (igitangaje nibo batita ku mihanda) ABATURAGE BARARIRA none ngo Kaboneka ntavuge?
    Birababaje.

  • Minister. Mwakoze cyane. Harageze ko buri muyobozi atangira kumva ko agomba kubazwa inshingano. Ikindi uziko azatungwa no kuvuga gusa no gutekinika inzego nkuru ntibikimuhiriye. Iyo ubonye ikibi gikorwa, uzagikuzeho amaboko yawe, cg ururimi rwawe cg se uzababare ku mutima. Minister ibibabaje mujye mubyerekana kandi mufate ingamba. Imikorere yo gutekinika iveho. Amatiku, gushobuja, utunama tw’ibanga biranduke burundu. Nongeye kubashimira Minister kandi hose muzahagere bizakemuka. Buri wese uzamucishe muri scanner werekane amakosa ye, ibyiza bye hanyuma biyemeze guhinduka. Kandi ibi bizatuma tumenya uko hakomezwa inzego z’ibanze. Naho abavuga kurakara, nubona umuyobozi abona ibibi ntarakare uzamenye ko adakunda iguhugu. Ntabwo gusekera abantu bakora nabi bizakomeza kuko mu myaka 20 ishize habaye koroha no koroshya ariko abantu baragenda bagwa muri routine. Imikorere isanzwe kandi u Rwanda ntirusanzwe. Tugomba kwihuta kurusha muri 29 years ago. Ikindi uwo mu gitifu uzwiho amafuti, kuba atarahanwe mbere ngo Minister abimenye, yatumye i Kirehe muhanwa. Kuki mwamurebereye Minister akarinda abasura? Mufate ibyemezo bikwiye na Minister abimenye hanyuma mukomeze mutere imbere. Naho icyaha gitoya ariko gikomeye ni ugukorera IJISHO. Ibyo i Rwanda ntibigikora. Nukureba ibikorwa, imyitwarire n’icyerekezo ufite naho akarimi na tekinike c fini. Bravo Minister . Abdallah

Comments are closed.

en_USEnglish