Ubujurire bwa Rusagara na Col Byabagamba BWATESHEJWE AGACIRO
Kanombe – Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2014,Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatanze umwanzuro ku bujurire bwa Col Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare cyo kubafunga iminsi 30 mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi. Uru rukiko rukuru rwanzuye ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze ugumyeho kuko abaregwa bashinjwa ibyaha urukiko ruvuga ko bikomeye kandi ubujurire bwabo nta shingiro bufite.
Inteko y’abacamanza iyobowe na Brig Gen John Peter Bagabo yabanje gufata umwanya wo gusoma imiterere y’uru rubanza rw’ubujurire, n’ibyo buri wese mu baregwa yashingiragaho ajurira.
Col Byabagamba yavugaga ko urukiko rw’ibanze rwafashe umwanzuro nta bimenyetso bifatika rufite. Kuri iki, uru rukiko rukuru rwavuze ko atigeze ahamywa icyaha mu rukiko rw’ibanze.
Urukiko rwavuze ko imyitwarire ya Col Tom Byabagamba mu kwakira imbunda, urukiko ruvuga ko nta kugenekereza kwashobokaga mu rukiko rw’ibanze ubwo rwafataga umwanzuro kuko ngo ibyo bikorwa mu kuburana mu mizi
Kuri (Rtd) Brig Gen Frank Rusagara, urukiko rukuru ngo rwasanze ubushinjacyaha bwarasobanuye neza ibyaha aregwa ndetse n’uregwa akaba yemera ko imbunda yari atunze ntaho zanditse, bityo ngo Urukiko rukuru rusanga icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze cyari gifite ishingiro.
Rusagara yari yavuze ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko, ariko Urukiko ngo rushobora gufata icyemezo bitewe n’icyaha uregwa akurikiranyweho, umucamanza ngo yemerewe gufata umwanzuro wo gufunga by’agatenyo ukekwaho icyaha cy’ubugome, bityo ko Urukiko rw’ibanze ngo umwanzuro warwo ufite ishingiro.
Muri uru rukiko kuri uyu wa kane abacamanza bavuze ko Frank Rusagara ariko yemerewe kwivuza kuko yari yavuze ko atabona uko yivuza.
Rusagara yari yavuze kandi ko atari kwemererwa kugera kuri konti ze, ibi nabyo urukiko rusaba ko yemererwa kuba yakemura ibibazo by’umuryango we yifashishije konti ye.
Kuri Francois Kabayiza, nawe wasezerewe mu ngabo uregwa kujyana imbunga kwa Col Byabagamba azivanye kwa Rusagara, Urukiko rukuru rwavuze ko nk’umuturage yari ashinzwe gufatanya na Polisi ariko atari ashinzwe kuyisimbura. Imbunda ngo yari kuzijyana ku babishinzwe ntazijyane mu rugo rw’umuntu (kwa Col Byabagamba)
Ku bijyanye no kwivuza nawe yasabye, ubushinjacyaha ngo mbere bwemereye imbere y’urukiko rw’ibanze ko ruzamufasha kwivuza bityo uru rukiko rukuru rwemeza ko nawe akomeza gufungwa kuko ubujurire bwe nta shingiro bufite.
Urukiko rusanga ubujurire bw’aba bagabo ngo nta shingiro bufite bityo icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo kigumyeho.
Bamaze gufatirwa iyi myanzuro, abaregwa ntibagaragaje gutungurwa, bahise begera abo mu miryango yabo yari aho baraganira gato, maze bongera kujyanwa gufungwa.
Eric BIRORI
UM– USEKE.RW
12 Comments
Uzi kwica urubozo,ugasebya umuntu umuhoye ngo ko atakumvira muri byose uboshye uri IMANA? Maze n’Imana abantu ntibayumvira nkanswe umuntu!!
Byaba byiza Perezida afunguye aba bagabo!!
Ariko ubundi baba bata igihe cyiki na amafaranga ngo baraburana! Ko ikosa ryabaye kuri Karegeya ritazongera kubaho!
Mwasabye imbabazi ra
njye ntacyo nabivugaho ntawamenya umubi numwiza!
Nge sinakwirwa njurira cg nishyura abavoka.
@Hadassa:Kimwe n’abandi mbona hano, nta mpuhwe mufitiye aba bagabo, ahubwo baratuma mugaragaza urwango kuwo mudakunda! Ikindi, nta n’umwe uvuga kuri facts z’icyaha:ni amatiku na insinuations gusa. Ntacyo muzamutwara, nta n’icyo kumuvuga nabi no kumushinja ibyo mushaka byose bihindura na gito. Sorry…
Ariko rwasa arasetsa,wigeze wumva umuntu igikooko cyababariye?iyo kimubonye kirasama kikamira bunguri yewe habe no gukanja.
@Mahoro:Si uko mutangira ? Upfana iki n’abitaga inzoka abo bashakaga kurimbura? Ubwo uwo cyangwa abo wita “igikoko kimira abantu” ni nde/ni ba nde ? Kandi ubu wasanga uzi ko ufite ubumuntu bwinshi muri wowe n’iyi mvugo mbi cyane ukoresha wambura abandi ubumuntu!
Biriya byo gufunga bariya bagabo birenze ukwemera. Jyewe wabonye ifunga ry’abitwaga ibyitso muri 90, sinarinzi ko bizongera mu Rwanda. Abafunga abandi babaziza ubusa, n,abo igihe cyabo kizagera.
Baza
Igihe nicyo kizavuga. Time will tell.
Ngusa nduva ababangsbo bangomba ngufungurwa,ariko nubwo ndukoresha amanzina atarayukuri tuzatungerangeza ngukoresha ivungo nziza.Nkawe wise abantu ibikoko,uhita ungarangara uwuriwe,kandi kurya iterahamwe nzitingeze zingira icyo zingeraho nzitwaye ingihungu niko nawe Mahoro ntacyo wongeraho imingambi mibi imana ntiyi Finance.Pole sana kaka.
@Maskoutin Baza:Ariko nkawe iyo uvuga ibi nta soni uba ufite ? Uba uziko ubwira bande ? Ibihumbi mirongo by’abantu bafashwe nabi cyane bitwa ibyitso, bagakubitwa abandi bakicwa nibo ugereranya n’uru rubanza? Uzabaze ababizi bakubwire uko banyweraga igikoma mu nkweto. Bakubwire barisha ibyatsi mu kibuga cya Stade Nyamirambo kubera inzara n’ibindi ntarondoye. Ibi urabizi uretse kwibeshyera ? Ibi nibyo ugereranya n’aba basirikare baburanishwa ku mugaragaro? Gutega abandi iminsi byo byihorere, uri umuntu nturi Imana kandi nawe ntuzi uko ejo uzaba umeze. Reka kwifuriza abandi amakuba kuko ngo “Urucira mukaso rugatwara…”
Comments are closed.