Uko twakumira ishyano ritaragwa ku bantu – Igitekerezo
Igitekerezo cya Claver Hakizimana:
Intangiriro y’umwaka wa 2011 ntishobora kuzibagirana mu mateka y’isi cyane muri Afurika y’Amajyaruguru aho icyiswe impinduramatwara ya politiki yatangiriye maze abayobozi b’ibihugu bari bamaze imyaka myinshi ku butegetsi bakirukanwa nk’aho nta cyiza bakoreye abaturage babo. Ibyakozwe na bariya baturage ni ishyano rikomeye ku hazaza h’ibihugu byabo kandi byashoboraga kwirindwa mbere yose. Dore ibyavuye mu isesengura ryanjye:
Ishyano ni iki?
Ijambo”ishyano” bamwe bakunze kwita ngo ni amahano riganisha ku kintu kibi cyane gifite ingaruka ziremereye ku buzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi,zishobora no kugera ku byo batunze cyanwa ibibakikije.
Amahano akomeye cyane yabayeho: Satani acibwa mu ijuru akajugunwa mu isi, ubwicanyi bwa kimwe cya kane cy’abatuye isi(Gahini yica Abeli),Intambara ebyeri z’isi yose,Jenoside eshatu zose harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ishyano si ikintu cyo kwifuzwa,ishyano ni akaga k’akataraboneka, iyo ribuditse amarira yuzura isi. Nyamara ishyano rishobora kwirindwa hakiri kare abantu bakabaho mu mahoro n’umudendezo.
Ishyano: Gukinishwa umukino utazi
Mu isesengura nakoze ku myivumbugatanyo yo guhirika abahoze bayoboye ibihugu bya Tuniziya, Libya na Misiri nasanze abaturage barakinishijwe umukino batazi. Iteka umuntu ukina umukino atazi ugomba kumukoraho. Iyo bariya baturage badashukwa n’abayobozi bo murengerazuba bw’isi nta kibazo cyajyaga kuvuka mu bihugu byabo. Ntabwo abaturage babanje batekereza ku mateka yabo n’umugabane babarizwaho uburyo wasigaye inyuma bitewe na ba mpatsibihugu noneho ngo basesengure icyo gukora, bari bafite guhitamo neza ku bw’iyungu z’igihugu n’ahazaza habo nyamara ibyabaye byerekanye ikintu kibabaje imbere y’isi yose.
Ishyano rikomeye ni ugusenya ibyagezweho byaratwaye igihe kinini kandi icyabikurikiye ni imvururu n’ubuzima buteye ubwoba bw’abanyagihugu muri ibi bihugu ubu babayeho nabi amarira ni yose. Abanyarwanda baciye umugani ngo”ntawunanira umushuka ananira umuhana”. Iyo baza kumenya ko ubashuka atabashakira aheza hazaza ntabwo bari kwemera gusenya ibyiza bagezeho mu izina ry’umuntu umwe ubayoboye, none ubu basigaye baririra mu myotsi. Babeshywe demokarasi nyamara ntayo bazabona kuko demokarasi ntizanwa no kwigomeka cyanwa gusenya igihugu.
Uyu mukino bakinishijwe n’ibihugu bikomeye kurusha ibindi ni ukuwitondera kuko ingaruka zawo zirazwi nta cyiza ufitiye abirabura bo muri Afurika kuko baba bakina ibyo batazi.
Icyagombaga gukorwa mbere
Mpereye ku byo niboneye n’amaso yanjye muri biriya bihugu hagombaga kuba haratangijwe umuco wo gukunda igihugu no kwinjira mu tuntu duto duto cyane aho guhugira gusa ku majyambere y’ibintu binini. Uburangare bwakozwe n’abategetsi ba biriya bihugu nyamara muri politiki yo kubaka ibizaramba nta kurangara kugomba kubamo nubwo byaba ku kantu gato.
Impaka zabaye nyinshi ubwo habaga imyigaragambyo ariko icyavuyemo ni uko gusenya byoroha kuruta kubaka byo bitwara imyaka myinshi. Kwirinda ishyano bisaba ko mu gihugu inyungu z’abantu ku giti cyabo zitandukanwa n’inyungu rusange z’abenegihugu. Kwirinda gusenya bisaba gusiba imyenge myinshi ishobora kunyurwamo n’amasiha(abafite inda nini n’umururumba).
Iyo ubuyobozi bureba kure kandi impande zose bukagira abaturage nabo bareba kure kandi bakurikira hakaba harubatswe inzego zikomeye kuruta abategetsi bakomeye, ntabwo ishyano ryari kuzabona aho rimenera. Ishyano uzirinde ko rikwinjirana cyangwa ngo rikwinjiremo ahubwo uzaritangirire kure uryamagane ritarakugeraho. Ishyano ni ishyano ntirigira impuhwe ariko kuryirinda birashoboka.
Nk’abanyarwanda dufite ubuyobozi bwiza twishyiriyeho twanyuze muri byinshi kandi byaratwigishije, dufite uko tubona ejo hazaza h’igihugu cyacu kandi ni heza ntabwo dukeneye amasomo y’ibihugu byigize abapolisi b’isi ngo dufate ibyemezo birebana n’iterambere dukomeje kubaka, icyakora tuzakorana igihe cyose bazabyemera kandi bikozwe mu nyungu z’igihugu cyacu.
Twashimira ubuyobozi bw’u Rwanda aho bwadukuye (mu mwijima w’icuraburindi) tukaba dutangarirwa n’amahanga kubera gusobanuka. Ntabwo twavuga ngo byararangiye twageze ahantu tudashobora gukomeza imbere, ahubwo tugomba gukomeza imbere twiyubaka tunihesha agaciro. Twirinde ishyano dukomeza kwiyubakira igihugu aho kwishora mu bishobora kugisenya kuko biroroha gusenya kurusha kubaka.
Mugire amahoro!
HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’UM– USEKE.RW
9 Comments
mugiye kubisubiramo kuko ishyano ntirirashira mba mbaroga ,ibizaza nibyo byinshi
IBYOREZO BYA MACINYA, CHORERA INZARA,… ARIKO BABYEYI MWABYAYE YOOOOOOOO!!! IBI BYABAYEHO ARIKO RWANDA WEEEEE, AKANA MUMUGONGO IYO MUBUHUNGIRO MURI CONGO NAHANDI UMUBYEYI BIRAMUSHOBERA AKICWA N’AGAHINDA NIYO MPAMVU ARIYA MARIRA IMANA IYUMVA VUBA.
Claver jye ndagushimye cyane nukuri Imana iguhe umugisha kubwo gutekereza neza ukanabitugaragariza
ikibazo nuko mumutwe yabantu habanza ikibi mbere yikiza ariko nidushyira hamwe tukagambirira ibyiza Imana izadufasha Yesu akwishimire aguhe umugisha cyane
Wowe wiyise kayu ko ubivuga nk’ubyishimiye ko u rwanda rubisubiramo bigufitiye iyihe nyungu kubona ababyeyi n’abana bapfa urw’agashinyaguro nkawo wasenze Imana ikirengagiza ibicumuro ikaturinda intambara uri fiere shame on you
iki ni igitekerezo cyiza cyane hakizimana atugejejeho
Wowe wiyita kayu ikigaragara nturi mu RWANDA Uri iyo ntazi rero iryo shyano uzaribone nkuko uryifuza numuryango wawe naho abanyarwanda tuzarinda U rwatubyaye ishyano Wakoze kubwigitekerezo cyawe komereza aho
Abategetsi banangira kuganira n’abandi,bica,bafunga nibo badukururira ayo mahano
Kayu?kayu?kayu???urinde?uriki?ntasoni ubwo ufite?ibyo utwifuriza. Bikubeho nabawe ma 120/100 urikungurire ma ishyano rigume iwawe none niteka ryose amen!!!clver uri clever kbs uri umuntu wumugabo peer!!komerezaho mama!!
Isesengura ryawe niryiza…kdi ishyano ryagwiririye ibibihugu wavuze..rirenze kure cyane ubusobanuro waduhaye..kko njye ndimuricyimwe mubihugu..byabereyemo izi Ngirwa Revolition..Abanya Rnda..ntihazajyire uzongera kutubeshya..ngoza Democrasi..barabashuka kuriy Isi..nta Democrasi ibaho..yewe nomuribyo bihugu..byiburengera zuba bwIsi..ntayibaho..kdi ubutegisti bwabyo nintavojyerwa..haraho umuturajye ajyera harinaho atajyera..haribyo acyinisha..harinibyo adacyinisha..kdi nabaturajye babyo barabizi..gsa icyo baturusha nuko abaturajye babyo bajijuste..ninayo mpamvu usanga muri Afrika..tubeshywa yuko byose bishoboka …haribidashoboka ntibakababeshye..icyingenzi kurinjye niyo naburara ntarusasu rundi kumutwe..haba haricyizere yuko ejo nshobora kuronka..niyo mpamvu..Leta..yu..Rwagasabo..nzayigwa inyuma..Imana..Ijye Ihorana..nu..Rwagasabo.
Comments are closed.