Digiqole ad

Kayumba wari ‘Mayor’ wa Karongi yatawe muri yombi

09 Mutarama 2015 – Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatawe muri yombi na Polisi i Karongi mu iperereza rikomeje gukorwa ku bibazo bivugwa ko biri inyuma yo kwegura kwe.

Bernard Kayumba wari umaze imyaka icyenda ari umuyobozi w'Akarere ka Karongi
Bernard Kayumba wari umaze imyaka icyenda ari umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yatangiye kumenyekana  ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa gatanu. Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yirinze guhakana cyangwa ngo yemerere Umuseke aya makuru gusa ivuga ko hari ibyo bakigenzura.

Uyu wari umuyobozi afungiye mu cyumba cy’abakomeye (VIP) cya station ya Polisi ya Karongi kugeza ubu.

Bernard Kayumba wamaze imyaka icyenda ari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yeguye kuri wa kane mu gitondo aho yatanze ibaruwa ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu muyobozi yeguye nyuma y’ikibazo cyavuzwe cy’amakuru atari yo yatangwaga mu bijyanye n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza, aho aka karere kahoraga kaza ku isonga mu tundi n’ubwitabire bwa 100% mu myaka itanu ishize.

Uyu muyobozi atawe muri yombi nyuma y’uko umuyobozi ushinzwe mutuel de santé mu karere ka Karongi we amaze iminsi ibiri ari mu maboko ya polisi i Karongi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu Bernard Kayumba hamwe na  Philippe Turatimana umaze iminsi ibiri afunze, hamwe n’abandi bakozi babiri bo mmu kigega cy’ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’Akarere bagaragaye mu modoka ya Polisi bajyanywe kuri Parquet mu mujyi i Karongi.

Uyu muyobozi atawe muri yombi akurikiye uw’Akarere ka Rusizi nawe watawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Aho gukora aka kazi k’ubumeya nadoda inkweto da! Birasharira mba ndoga Rukebu!

  • Muze mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga harakora umugabo hagasiba undi gitifu wu murenge witwa MUYANGO arafungira abantu bagafungura aruko batanze 10000 frw. Muzabaze ibyabaye 09/01/2015 abantu biriwe badakoze kugeza batanze 10000frw. Yafunze abantu yarabamaze. Nakumiro

    • karongi uwitwa Hanyurwa (Kibonke) ukora mubutaka I Karongi akangisha abantu ko ngo afunguwe yarongoye mwenewabo wa Kayumba akaba amasambu yo ku kibuye yarayagize aye akambura uwo ashaka akagabira uwo ashaka yigwizaho imitungo mubya rubanda kandi yirangagije imyaka yamaze mumunyururu ( none akaba amaze kwibagirwa icyamwirukankanaga) ese ubundi bamuhaye akazi gute n’imyaka yamaze afunze (aho ntiyaba yarashushanije na extrait du casier judiciaire?)

  • yes that is wot we call accountability. agomba kubazwa ibyo yarashinnzwe. kuko igihombo kingana gutya ntabwo twakihanganira

  • Ariko se ko Kayumba yari sérieux ibi bimubayeho gute! Ubanza abagabo bose bwakwiye kujya baca Kuri gereza bakayinukiriza! Imana imufashe kuko yitwaye neza mûri karongi cyane cyane ko yari yarashyize Rubengera kumurongo!

  • Hari Umudepite yitwa Karemera Thierry yigeze kubwira uwari Minisitiri w’intebe Damiyani ko abayobozi batekinika imibare arangije aho kwemera ko ari abashushanyi aramusenya ngo ntabwo batekinika!! None ukuri kuranze kuragaragaye. Dukeneye abayobozi bazima bakorera inyungu z’Igihugu batareba inyungu zabo cyangwa ngo bagendere ku marangamutima

  • Kubeshya muri za report byo n’icyaha gikaze cyangiza statistique z’igihugu bikica abaturarwa.

    Kwiba 400.000.000Frw byo ku gihugu gifite plan nyinshi nku Rwanda ntanu mutungo kamere twigirira nu kuba aduyi….

    Sooo hashishozwe uwabikoze ahanywe bikaze.

  • nibabanyaze agasuzuguro basuzura abachomeurs nkaho bo batize uzi uku habyarimana yari umugome!sha nawe uwamutamo akabanza kunyara agsuzuguro yibitsemo

  • Naho bigeze nibanyaruke babe hafi abaturage bo mu murenge wa karama akarere ka kamonyi ni cash ikora gusa byagera muri VUPho bigacaumugani

  • Imana nyiyo mucamanza izamurenganure

  • ahaaa wamugani umanika agati wicaye wajyakukamanura ugahaguruka!! rero bavandi mwe igihugu kirimo kirapfira mubayobozi ariko kandi urubyiruko tugafatiraho iyo shusho mbi! aha Imana idufashe muguhinduka!

  • Mbega aba Mayors bagiye batanga rapport zihabanye nukuri none amafaranga bibeshyeraga ko abaturage bayatanze baraze bayaryozwe ngo baraharanira kuba abambere mumihigo da! Akanyu kashobotse peeh gusa aba Mayors n’abandi bayobozi basigaye barebereho ko kwishimagiza ubeshya abo ukorera hari umunsi bizabagaraguza agati kwegura bigasimbuzwa kwerekeza gereza.

    • Ubwo bageze Ikarongi baperereza ntibazatambuke batanarebye uwitwa Hanyurwa alias Kibonke ukoramubutaka I Karongi ukangisha abantu ko ngo afunguwe yarongoye mwenewabo wa Kayumba akaba amasambu yo ku kibuye yarayagize aye akambura uwo ashaka akagabira uwo ashaka yigwizaho imitungo mubya rubanda kandi yirangagije imyaka yamaze mumunyururu ( none akaba amaze kwibagirwa icyamwirukankanaga) ese ubundi bamuhaye akazi gute n’imyaka yamaze afunze (aho ntiyaba yarashushanije na extrait du casierjudiciaire?)

  • Ubwo bageze Ikarongi baperereza ntibazatambuke batanarebye uwitwa Hanyurwa alias Kibonke ukoramubutaka I Karongi ukangisha abantu ko ngo afunguwe yarongoye mwenewabo wa Kayumba akaba amasambu yo ku kibuye yarayagize aye akambura uwo ashaka akagabira uwo ashaka yigwizaho imitungo mubya rubanda kandi yirangagije imyaka yamaze mumunyururu ( none akaba amaze kwibagirwa icyamwirukankanaga) ese ubundi bamuhaye akazi gute n’imyaka yamaze afunze (aho ntiyaba yarashushanije na extrait du casierjudiciaire?)

  • Mubuyobozihaba no muri ba gitifu b’imirenge hose bamereye nabi abaturange babasahura kandi ariko babakenesha kandi bipfira mukugira abayobozi abantu batize Good governance cg se political sciences

  • karongi ntibazatambuke batanarebye uwitwa Hanyurwa 9 (Kionke) ukora mubutaka I Karongi ukangisha abantu ko ngo afunguwe yarongoye mwenewabo wa Kayumba akaba amasambu yo ku kibuye yarayagize aye akambura uwo ashaka akagabira uwo ashaka yigwizaho imitungo mubya rubanda kandi yirangagije imyaka yamaze mumunyururu ( none akaba amaze kwibagirwa icyamwirukankanaga) ese ubundi bamuhaye akazi gute n’imyaka yamaze afunze (aho ntiyaba yarashushanije na extrait du casier judiciaire?)

  • karongi uwitwa Hanyurwa (Kibonke) ukora mubutaka I Karongi akangisha abantu ko ngo afunguwe yarongoye mwenewabo wa Kayumba akaba amasambu yo ku kibuye yarayagize aye akambura uwo ashaka akagabira uwo ashaka yigwizaho imitungo mubya rubanda kandi yirangagije imyaka yamaze mumunyururu ( none akaba amaze kwibagirwa icyamwirukankanaga) ese ubundi bamuhaye akazi gute n’imyaka yamaze afunze (aho ntiyaba yarashushanije na extrait du casier judiciaire?)

  • Ariko rero birababaje Banyarwanda. Ni gute Umuyobozi nk’uriya n’abo bakoranaga (aha ndavuga Bagenzi be babiri-Vice Mayors; Abayobozi b’Imirenge…) yiharahara akabeshya Igihugu, na ko Isi yose; Abaturage abereye Umuyobozi ngo mu Karere ke kose ngo Abaturage batanze Umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza 100%. Ibyo byose bikaba imyaka itanu yose yikurikiranya; bakanabibonera igikombe; bakabiyinira; yemwe bakaniyakira bihambaye bakoresheje bwa busa busa buvuye mu mafaranga batanze byitwa ko abaturage barishye MUSA 100%? Aha rero mbona na Bagenzi be babiri bayoboranaga Akarere na bo atari shyashya; kuko byose babyumvikaniragaho bari hamwe, cyane cyane ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; ndetse na ba Gitifu b’Imirenge ni bo bagendaga bapfundikanya imibare (Cooking) ku mabwiriza ya Shebuja kugira ngo bagere kuri uriya mwanya wa “Ghost” bari barihariye imyaka 5 yose. Birababaje kuba batarihagarayeho ngo batange ukuri kujyanye n’Imirenge yabo. Ndetse na Njyanama na yo nta kigenda cyayo kuko itigeze ishoshoza ngo icukumbure ibyabeshywago byose muri iyo myaka itanu. Ibyashoboye guthurwa byose bikeshwa Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba. Birababaje kandi kuba hari Intumwa za Rubanda (Abadepite) ndetse na Minister-Imboni y’ako Karere na bo bagiye babyina imbyino baterewe na KAYUMBA na Bagenzi be. Ahaaa!!! Nzaba mbarirwa!!!

    KJS.

  • Ibyo gutanga raporo zitari zo byo ntabwo wabiziza Mayor wa Karongi gusa, kubera ko hafi ya bose barabikora.

  • umuntu witwa Makenga nagabanye urwango afite arakabije urabona igihe wahereye wandika umuntu umwe. Naho Kayumba ahuye n’inyiturano y’isi nyine niko bigenda mwisi ntawe ureba ikiza umuntu yakoze bareba ibibi gusa ukora ibyiza 90% ntubihemberwe ntihagire nubiha agaciro ariko wakora ibibi 10% induru zikavuga bigasibanganya byabyiza byose wakoze ndabona ariyo cas ya Kayumba ntushobora kuba umuyobozi ngo ukundwe na buriwese ntanubwo waneza abantu bose. Imana imworohereze kandi bihe isomo nabandi birukira ubuyobozi

  • Ibi bintu byo kubeshya , byatangiwe na Minisitiri witwa James Musoni aho agikora muri Rwanda Revenue yahoraga avuga ngo barenze intego bihaye! kigirango HE amushime ngo yakoze, ageze muri MINALOC nibwo imihigo ya za Districts uwagiraga amanota macye yagiraga nka 80% , ubnd bakirirwa bavuga ngo bageze ku ntego 100%, none uyu muco mubi wamaze gutahurwa no kumenyekana, niyo mpamvu abantu benshi bazafatwa kubera gukabya, babeshya umukuru wigihugu ngo aha baryaho kabiri, hagati aho ukuri nti kugaragare, isuzuma rikorerwa uturere ntiricukumbura ngo rirebe uko ibintu bimeze , ahubwo bagendera hejuru gusa kandi bicika hasi, ubundi abayobozi bakabuza abaturage kuvuga ibitagenda ngo batavumburwa, hari igihe Perezida yigeze kuz a i Nyamasheke, abaturage bamwe bafungiwe ahantu hazitiwe na sheeting , barekuwe aruko agiye ……muri Bugesera naho nuko ….

  • Every one who has responsibility must know his/her Accountability in order to attain a sustainable development.Rwanda, we are today, we don’t want those who use their responsibilities in their own interest.

  • Ubundi se Mutuelle nta odite ikorerwa? imyaka itanu yageze barihe? nabo bararangaye, ahubwo babihanangirize be kozongera ku babonye isomo.

  • ahaaaa,ku bijyanye na mutuel byo ni ibinyoma gusa babeshya ngo yagezweho mu Turere hose mu gihugu hazakorwe igenzura muzaba mutubwira.

Comments are closed.

en_USEnglish