Abayobozi b’uturere twa Nyamasheke na Karongi BEGUYE
Inama Njyanama z’uturere twa Karongi na Nyamasheke mu gutondo cyo kuri uyu wa 08 Mutarama 2015 zakiriye ubwegure bw’abayobozi b’utu turere Habyarimana Jean Baptiste wayoboraga aka Nyamasheke na Bernard Kayumba wayoboraga aka Karongi hose mu Burengerazuba.
Mu kiganiro kigufi, umwe mu bayobozi bakuru mu karere ka Nyamasheke yagiranye n’Umuseke, yagize ati “Ibyo kwegura kwa Mayor tugiye mu nama na njyanama mu kanya turaba twabimenye.” Nyuma aya makuru yaje kwemezwa ko uyu muyobozi yanditse ibaruwa amenyesha ubwegure bwe.
Habyarimana Jean Baptiste yaraye atanze ibaruwa y’ubwegure bwe muri njyanama ari nabwo bwizweho bukemezwa muri iki gitondo. Uyu muyobozi yatangaje ko yeguye kuko yumva yari ananiwe.
Avuga ko nyuma y’igihe kinini umuntu ari kwiruka (akora cyane) hari ubwo ageraho akagenda buhoro ariko we akibwira ko akiri kwiruka. Bityo abamureba bakaba ari bo bamubwira ko atakiri kuva aho ari. Ati “Niyo mpamvu nahisemo guhagarara ngo nduhuke.”
Aha muri Nyamasheke, Komite y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) yaje gutahura ko mu iyubakwa ry’imihanda ijya mu cyayi akarere ka kodeshaga imodoka amafaranga ibihumbi 560 ku isaha imwe.
Mayor wa Karongi yaba yazize ‘Mutuel’
Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi muri iki gitondo cyo kuwa 08 Mutarama 2015 nayo yakiriye inemera ubwegure bwa Bernard Kayumba wari umuyobozi w’aka karere mu gihe cy’imyaka icyenda ishize watangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Sylvain Ngoboka umunyamakuru w’Umuseke i Karongi aravuga ko Inama Njyanama yo mu gitondo cya none yakiriye ubwegure bwe nyuma yo kubwemeza Bernard Kayumba agahita asohoka mu cyumba cyaberagammo iyi nama maze igakomeza adahari.
Uyu muyobozi yeguye nyuma y’ikibazo cyavuzwe cy’amakuru atari yo yatangwaga mu bijyanye n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza, aho aka karere kahoraga kaza ku isonga mu tundi n’ubwitabire bwa 100% mu myaka itatu ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi kimwe n’abandi bayoborana bamaze iminsi bitaba inzego z’iperereza ku bibazo bisa n’ibi byavugwaga.
Umuyobozi ushinzwe mutuel de santé mu karere ka Karongi we amaze iminsi ibiri ari mu maboko ya polisi i Karongi.
Aba bayobozi b’uturere beguye bakurikiye ab’uturere twa Kirehe, Gatsibo, Rwamagana, Gasabo na Rusizi (we uri mu maboko ya Polisi) baherutse kwegura mu gihe cy’amezi abiri.
UM– USEKE.RW
27 Comments
kayumba wacu disi
Abagenzura mubikorene ubushishozi kuko nka kayumba siniyumvisha uho ahurira na mituel
ikindi hari abab babagendaho
Ijambo ry’Imana riratinda ariko ntirihera:”Aba mbere bazaba abanyuma, naho abanyuma babe abambere”!
ariko uvuga ute ko Mayor ayo makosa ataba ayazi?nonese babagendaho ngo babasimbure bakore imirimo ibiri nka Kinani? abaturage batanga imisanzu yabo bakeneye kwivuza ntabwo bayatanga ngo ajye mu bifu byagutse.babakurikirane umuti urambye ushakwe.
Ndabona idosiye ya kayumba igomb gukurikiranwa ubushishozi kuko bishobora kuba amashyari kuko n’ubwo ari responsable,uwishe ababi yamaze abeza.Ese Kayumba ari imbique directement muri mutuel?aba techniiens be ni bo bagombye kubibazw
Hanyuma vice maire social wa Karongi se we? Niwe ufite mutuel mu nshingano ze.Mukurikirane hatagira ubirenganiramo!!!
Ariko mwe murasekeje muvuga ngo Kayumba ntaho ahurira na Mutuelle harya Mayor wakarere ashinzwe iki? hari igikorerwa mukarere adashinzwe niba yaragezwagaho rapport y’ubwisungane bwa Mutuelle de sante amafaranga yatanzwe n’abaturage ntiyishyure ibitaro byabavuye murumva bihatse iki? ntimukoreshe sentiment kubera inyungu zumuntu ku giti cye harebwa inyungu rusange. Ubuse Mayor wa Rusizi naahandi bo barazira iki? Imihigo mukora mubeshya izabagaruka.
KAYUMBA Bernad we yari yaratinze!! Menya umupfumu we yapfuye!! Twa dukobwa se nako abagore bajyaga bamususurutsa baramera bate??
Nyamara kubera gutekinika ubu KAYUMBA Bernard niwe mu Mayor wari ugiye kurangiza manda zoseeeeeee!! Ni akumiro!
Cyakora inkono ihira igihe koko!!!!
UDASEBANYIJE WABA IKI SHA!
ARIKO BABAGENDAHO IKI KO BA MAYOR BIGIZE NABI BATAMENYA GUKURIKIRANA IBIBERA MUTURE BAYOBORA MUBYUKURI KERETSE NGEWE UWAMPUZA NA KAGAME NKAMUBWIRA IKIBAZO AFITE KUKO BANO BANTU BARAMUBESHYA NTIBAKURIKINE IBIBERA MUTURERE YAYOBORA NONESE UYO UVUGA NGO MITUEL NTIZIMUREBA WAGIRANGO ZIREBENDEWUNDI UYOBORA AKO KARERE UBU NKA KAREKEZI WO KUGISAGARA BURIYA KOKO NGO ARAKORA NI AKUMIRO AHUBWO
mubyeyi dukundan kayumba imana ikomeze kyukuba hafi kuko nta nuwaboneka wageza aho wari ugejeje
Sha Patrick uravuga ukuri ntibakazane amarangamutima mu kazi kuko ni inyungu zacu twese mukuri, babeshya President bakirirwa bishushanya ngo besheje imihigo arintayo kandi abaturage barabishe nabi ubundi evaluation abayikorabo bashingira kuki bagiye bamanuka hasi mubaturage ujya kubona ukabona abayobozi buturere bahinda ngo bari muri evaluation ikibaza aho bazikorera ukahabura.
Gusa mutuelle de sante ni ikibazo kiremereye mugenzure cyane n’ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango umuyobozi wabyo nawe ntacyo amaze usibye kwiba ibitaro gusa icyo adafitemo inyungu ntashobora kugikora. Ubwo kandi murumvako Dr Binagwaho ariwe ufite ikibazo cyane nizo mutuelle ze ubwose we ashinzwe iki mu byukuri bose bakora nabi iyo tutagira Kagame twari tugaragaye pe
WOWE WIYISE MUGEMANA IBINTU UVUGA URABIZI? TWIRINDE KWIRIRWA TUVUGA IBYO TUTAHAGAZEHO KUKO BIRASENYA NIBA HARI IBYO UZI UMUYOBOZI WIBITARO Dr. Valens ADATUNGANYA BA CLEAR UMUSANGE UMUBWIRE KO IBYO AKORA ATARI BYO CG WEGERE INZEGO ZUBUYOBOZI BUKWEGEREYE.
NJYE NDAMUZI AKORA NEZA NI UMUNYAMUHATE, IMVUGO YE NIYO NGIRO, IBITARO BIFITE ISUKU, BURYA AKARI KUMUTIMA GAHINGUKA INYUMA UREBYE ISUKU IRANGA IBITARO UHITE UMENYA IKIRI MUMUTWE WA MANAGEMENT. NAHAZAZA IBITARO BIHEREREYEMO. UMWAKA MUSHYA MUHIRE NSHUTI NABAKOZI MWESE VALENS AYOBORA.
Amarimbi yuzuye abantu bari baziko aribo kampara nyamara imirimo bakoraga iracyakorwa.
Mubyukuri kwegura byaba byiza aho kuguma guhaha utitaye kubo uyobora.barariye . gusa bajye bakurikiranwa haboneke impamvu beguye kuko umuntu ntapfa kwegura gusa hatari ikihishe inyuma nkanswe kwegura kumwanya nkuriya.gusa bazanyarikure na Nyaruguru barebe muri Mituel ndetse bakurikirane n.Inyubako yako Karere igiye guhirima kd itamaze n’umwaka.
So dukeneye abakunda abaturage ( ubundi birababaje gusanga umuntu afite ahantu ayobora amazemo imyaka igera cg irenga 8 mubyukuri ntamusaruro aba agitanga hakwiye kwiga uburyo inzego za Leta ntawe uzajya urenza byibura 5ans agahindurirwa imirimo)
Abavuga nimwivugire; uvuga aba atarabona! Izibanze ntimuzizi koko Moyor ashinzwe iki? uwakugira we ngo ndebe wowe uko bikugendekera!
Jye mbihariye abanyapoliyiki kuko inzangano ziba muzibanze zirenze uko wowe ubitekereza.
GENDA KAYUMBA WARI INYANGAMUGAYO.IMANA IZAGUHE UMUGISHA MUBIHE BIRIMBERE….
nibyo mutumenyesheje inkuru. ariko nimudukurikiranire mumenye nigute bigenda kugirango begure ese bagira isoni kubwo gukora nabi cya bahatirw kwegura koko baba batabashije kugera kubyo baba baremereye abturage. kandi nibyizako mwajya mukorea inkuru ziri investigative maze tumenye igihugu cyacu uko gihagaze
Ahooo!
Hari umugabo wavuze ngo twese twarakosheje ureste wowe…….., ubundi mu Rwanda umuyobizi wese ashobora gukosa, kweguzwa, gusimbuzwa sauf.
Nyamasheke abaturage bari mu gahinda. nibwo nabona umuyobozi wegura abaturage bose bakababara. ubonye ngo aragenda ntamuntu afitanye ikibazo n’umwe (ndavuga abafite umutima wo kubaka igihugu) Imana imufashe aho azanyura hose azongera agire aho ayobora kuko afite impano karemano. ngaho abayobora ni muyobore.
Abaye nka zidane kuko yeguye agishoboye nuyu mwaka yifuzaga igikombe cy’imihigo, uwo asigiye ntatatire icyo gitekerezo
Wowe uvugako Valens akora neza ushingira kuki ? Nizereko ariwe wiyanditse, isuku se ni ukuvuga iki? Uko ibitaro yabisanze niko azabisiga uzarebe ko hari ikintu nakimwe kizarengaho ahubwo ko babeshya ngo badekarara imitungo k’Umuvunnyi nk’iye ayidekarara he? Ni akumiro ahubwo
ARIKO BURYA IYO UMUNTU AKORESHEJE UMUTIMA NAMA WE (NDAVUGA ASABA KWEGURA)NTAMPAMVU YO GUTEKEREREZA UBIKOZE,AHUBWO ABA ARI INTWARI.
MINALOC YE KUREBERA IKIBAZO GUSA MU TURERE YITE NO KU MIRENGE,BA GITIFU BABAYE NKA BA BURUGUMESTRE,NTACYO BAGIKORA ABENSHI,NI UKWIRIRWA BIGENDERA MU MAMODOKA GUSA,ABENSHI BAKORESHA IGITUGU GUSA NTIBAKORERA MURI TEAM . NABO BAKENEWE GUSUZUMWA,ABANANIWE BAGASHIRWAMWO UMWEYO BAGASEZERERWA.
Yemwe Bavandi nimwitondere gucira abandi imanza nta mayor wakoze kuruta Kayumba yarakoze ijoro n’amamywa arashimwa arahembwa arakundwa nabaturage none muramurambiwe arashinjwa ibyo atariye aratukwa ahaaa yewe nibyo bya politiki ikibazo nuko ntasomo biduha twakayiretse tukayivamo burundu tukibera mu mahoro Imana izi ukuri ifashe Kayumba ntabwo ibyo mumushinja yabikoze ndamuzi neza bihagije. Kayumba komera Imana izaguha ibindi byiza kandi humura ineza ntihera n’urukundo ntirutsindwa
Birababaje ko umuyobozi wa karere bamushyiramo amapingu barangiza bakamufungi hamwe na barara koko.
Abaturage ba Nyamasheke dufite agahinda kenshi kubwo umuyobozi wacu HABYARIMANA weguye ntacyo tumushinja yitangaga yatuyoboraga neza ,gusa dutunguwe nubwegure bwe ,naho azajya Imana izamuhe umugisha kuko iterambere yashakiraga Nyamasheke yeguye nubundi ataracogora nubwo avuga ko yari ananiwe twe twamwemeraga .kabs abo asigiye nabo Courage .kandi tumusabiye namahirwe mubyo agiye gukora
Ariko abantu turagoye: Musanzwe musakuza ngo abantu bigize indakoreka maze abo bantu bavanwa ku kazi na none muti bararenganye ndetse hakaba n’abashyanuka ngo ntawitwa ko adakosa uretse Perezida Kagame! Ubwo se babakorere iki ngo munyurwe ? Naho abavuga Kagame mwe mumufashe hasi,kuko byonyine no kuba mwarize ni We ndetse n’ikoranabuhanga mukoresha mumuvuga nabi niwe murikesha kuko yazuye igihugu cyari hafi kuzima burundu none dore aho akigejeje.Abikora kandi atanitaye ku bugambo bw’indashima nkamwe ndetse ibikorwa bye bikagirira n’izo ndashima akamaro.
Comments are closed.