Digiqole ad

Mukura 0 – 0 Rayon, Imikino ibaye irindwi nta ntsinzi itaha Nyanza

11 Mutarama 2015 – Ku munsi wa 13 wa shampionat ari nawo wasozaga agace ka mbere ka shampionat (phase aller) warangiye ikipe ya Mukura inganyije na Rayon Sports, iyi kipe y’i Nyanza ikaba yakomeje ibihe bibi kuko imaze iminsi irindwi ya shampionat idatsinda.

Hagati mu kibuga Rayon Sports na Mukura wari umukino uryoheye ijisho
Hagati mu kibuga Rayon Sports na Mukura wari umukino uryoheye ijisho

Muri uyu mukino wari witezwe kurusha indi uyu munsi, Mukura yari yakiriye ariko kuri Stade Amahoro, yatangiye igaragaza ko itifuza gutsindwa nk’uko umutoza wayo Okoko Godfrey kuva yayifata ubu ataratsindwa mu mukino ine iheruka.

Rutahizamu Akim Zaki, Cyiza Mugabo Hussein na Muhajiri Hakizimana ba Mukura babonye uburyo bubiri bwiza cyane bwo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibabubyaza umusaruro.

Mu gice cya mbere umukino wari uryoheye ijisho, ufunguye ku mpande zombi, abazamu b’amakipe yombi bafite akazi. Mukura niyo yahabonye uburyo bwo gutsinda kurusha Rayon ariko iki gice kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri Rayon Sports yaje nayo igaragaza ubushake bwo gutera mu izamu ariko abakinnyi nka Sina Jerome, Fuad Ndayisenga na Lomami Frank wagiyemo asimbuye Peter Otema ntihagira ubasha kureba mu izamu rya Mukura kugeza umukino urangiye.

Ibi byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 11. Umutoza Andia Mfutila kuva yafata Rayon Sports akaba nta mukino n’umwe arabasha gutsinda.

Uyu munsi wahiriye ikipe ya Police FC yatsinze Espoir FC ibitego bine kuri kimwe, Amagaju nayo atsinda Etincelles kimwe ku busa.

Indi mikino yabaye none:

Police 4-1 Espoir (Kicukiro)

Amagaju 1-0 Etincelles (Nyamagabe)

Isonga 0-0 Musanze (Ferwafa)

Urutonde rw’Agateganyo rwa ‘Phase Aller’:

NO TEAM PG W D L GF GA GD PTS
1 APR 13 10 02 01 24 06 18 32
2 AS KIGALI 13 08 03 02 19 06 13 27
3 POLICE 13 06 06 01 17 07 10 24
4 RAYON S 13 05 06 02 19 11 08 21
5 AMAGAJU 13 07 04 04 11 10 01 19
6 MARINES 13 04 05 04 09 10 -1 17
7 GICUMBI 13 04 05 04 07 08 -1 17
8 SUN RISE 13 03 07 03 12 11 01 16
9 SC KIYOVU 13 04 04 04 12 21 -9 16
10 ESPOIR 13 04 03 06 06 10 -4 15
11 MUKURA VS 13 04 05 05 09 13 -4 14
12 MUSANZE 13 02 05 06 04 08 -4 11
13 ETINCELLES 13 01 05 07 08 18 -10 08
14 ISONGA 13 00 05 08 06 25 -19 04
Rayon Sports n'umutoza wayo Andia Mfutila waje kwifotozanya n'abakinnyi
Rayon Sports n’umutoza wayo Andia Mfutila waje kwifotozanya n’abakinnyi
Mukura yari yakiriye Rayon ziva mu Ntara imwe y'Amajyepfo
Mukura yari yakiriye Rayon ziva mu Ntara imwe y’Amajyepfo
Okoko Godfrey n'abo bafatanya, iburyo bwe hari Fils Muvunyi (wahoze ari Kapiteni wa Mukura), ibumoso Canisius Nshimiyimana wabaye myugariro wa Mukura
Okoko Godfrey n’abo bafatanya, iburyo bwe hari Fils Muvunyi (wahoze ari Kapiteni wa Mukura), ibumoso Canisius Nshimiyimana wabaye myugariro wa Mukura
Andia Mfutila nawe hagati y'abamwungirije Habimana Sosthene (iburyo) na Thierry Hitimana n'umutoza w'abazamu Masope wahoze atoza aba Mukura
Andia Mfutila nawe hagati y’abamwungirije Habimana Sosthene (iburyo) na Thierry Hitimana n’umutoza w’abazamu Masope wahoze atoza aba Mukura
Kapiteni w'ikipe ya Mukura ku mupira hagati mu kibuga
Kapiteni w’ikipe ya Mukura ku mupira hagati mu kibuga
Abafana ba Rayon bicara ahitwa mu Ruhango bahora kuri morale uko biba byifashe kose
Abafana ba Rayon bicara ahitwa mu Ruhango bahora kuri morale uko biba byifashe kose
Abafana ba Mukura bacye bari bahari
Abafana ba Mukura bacye bari bahari
Uyu mukino w'ibigugu byo mu majyepfo ntabwo wari witabiriwe nk'uko  byahoze,
Uyu mukino w’ibigugu byo mu majyepfo ntabwo wari witabiriwe nk’uko byahoze,
Mu gice cya kabiri, Fuad Ndayisenga amena amazi mu izamu rya Mukura ngo arebe ko riza gufunguka
Mu gice cya kabiri, Fuad Ndayisenga amena amazi mu izamu rya Mukura ngo arebe ko riza gufunguka
Inyuma ya Stade Amahoro ku kibuga cya FERWAFA Isonga FC na Musanze FC nazo zaguye miswi 0 - 0
Inyuma ya Stade Amahoro ku kibuga cya FERWAFA Isonga FC na Musanze FC nazo zaguye miswi 0 – 0
Muri stade ibintu byari byakomeje kuyoberana ubwo byari ubusa ku busa umukino ugana umusozo
Muri stade ibintu byari byakomeje kuyoberana ubwo byari ubusa ku busa umukino ugana umusozo
Stade nta bantu benshi bari barimo
Stade nta bantu benshi bari barimo
Fuad Ndayisenga aragerageza uko ashoboye
Fuad Ndayisenga aragerageza uko ashoboye
Kimwe na mugenzi we Robert Ndatimana
Kimwe na mugenzi we Robert Ndatimana
Abasore ba Mukura bakinaga babura ba myugariro bane babanza mu kibuga bihagazeho ndetse bakina neza cyane
Abasore ba Mukura bakinaga babura ba myugariro bane babanza mu kibuga bihagazeho ndetse bakina neza cyane
Celestin Ndayishimiye akina ibumoso inyuma muri Mukura ashyiditse na Karim Nizigiyimana inyuma ye
Celestin Ndayishimiye akina ibumoso inyuma muri Mukura ashyiditse na Karim Nizigiyimana inyuma ye
Fuad Ndayisenga mu minota ya nyuma yagerageje ariko biranga
Fuad Ndayisenga mu minota ya nyuma yagerageje ariko biranga
Umukino urangiye Andia Mfutila yaramukanyije na Okoko Godfrey bombi bakomoka muri Congo Kinshasa, ku ruhande Fils Muvunyi nawe aje kuramutsa Mfutila
Umukino urangiye Andia Mfutila yaramukanyije na Okoko Godfrey bombi bakomoka muri Congo Kinshasa, ku ruhande Fils Muvunyi nawe aje kuramutsa Mfutila

 

Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish