Digiqole ad

Abafunga abantu badafite Dosiye bakwiye kubiryozwa – Min. Musa Fazil

Rwamagana, 08 Mutarama 2015 – Ministri w’umutekano mu gihugu  Sheikh Musa Fazil Harerimana ubwo yasuraga gereza ya Rwamagana kuri uyu wa kane yatangaje ko abayobozi b’amagereza bafunga abantu kandi nta dosiye y’ufunzwe bafite nabo ubwabo bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa. Ni nyuma y’uko bamwe mu bafunze muri iyi gereza bavugaga ko nta dosiye bafite.

Beretswe ibikorwa bitandukanye
Minisitiri Sheikh Fazil ari kumwe n’umuyobozi w’Intara Odette Uwamaliya n’umuyobozi w’urwego rw’amagereza Gen Paul Rwarakabije beretswe ibikorwa bya gereza ya Rwamagana

Abafungiye muri iyi gereza bahawe umwanya uhagije wo kuganira na Minisitiri bamugezaho ibibazo bitandukanye bafite. Byinshi muri byo ni ibishingiye ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca.

Uwavuze mu izina ry’imfungwa n’abagororwa yagaragaje ko hari abaciriwe imanza n’inkiko Gacaca bari bakiri bato ariko icyo gihe abaziciye ntibite ku myaka abo bari bafite ubwo Jenoside yabaga.

Avuga ko hari n’abandi bakatiwe ariko inkiko Gacaca zigafunga batarajurira.

Icy’umwihariko cyagaragajwe ni icy’abantu bakatiwe muri Gacaca bari hanze y’igihugu hanyuma bagahunguka zarafunze bagahita bajyanwa muri gereza.

Aha Ministri Musa Faziri Harelimana yavuze ko ibi bitemewe ngo kuko iyo umuntu yakatiwe atari mu gihugu kandi ataragiye ahunze ubutabera icyo gihe aburana ari hanze ya Gerereza. Agafungwa ari uko ahamwe n’ibyaha.

Minisitiri Harerimana ati “Umuntu utashye mu mahoro atarahunze ubutabera  aburana ari hanze. Uburana afunze ni uwari waragiye hanze y’igihugu akagenda ahunze ubutabera ni uko itegeko rivuga”.

Bamwe mu bagororwa bagaragaje ko hari abafungiye aha i Rwamagana ariko nta dosiye zabafunze zihari. Bamwe muri bo ngo ni abimuriwe muri iyi gereza bitewe n’ubumenyi bafite baje mu bikorwa bya gereza.

Minisitiri Harerimana yavuze ko abayobozi b’amagereza bakira abafungwa badafite dosiye zabo nabo ubwabo baba bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa ngo kuko icyo gihe uba ufunze umntu mu buryo butemewe.

Ati “Ni gute umuntu yaza aje kuba ahantu Dosiye ye igasigara? RCS ni imwe igomba kugira Database zimwe ntiwanyumvisha ukuntu ufunga umuntu nta Dosiye ye ufite. Abayobozi b’amagereza namwe muba mukwiye gukurikiranwa murwego rwa Discipline mukabazwa amakosa nkayo”.

Gereza ya Rwamagana ifungiyemo imfungwa n’abagororwa ibihumbi umunani, magana ane na mirongo ine na babiri (8 442) bose bakaba ari igitsina gabo gusa.

Imfungwa n'abagororwa bo muri Gereza ya Rwamagana bagejeje ibibazo byabo kuri Ministri Harelimana
Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Rwamagana bagejeje ibibazo byabo kuri Ministri Harelimana
Ministri yihanije abayobozi b'amagereza bafunga umuntu nta Dosiye ye bafite
Ministri yihanije abayobozi b’amagereza bafunga umuntu nta Dosiye ye bafite

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ndabona ikibazo bacyibonye igihe cyararenze nukuri hari benshi baguye muburoko bataragera imbere yubutabera ndatanga urugero muri 1930 nabonye umwana waguyemwo bamushoinja kwiba igikapu hari nuwarwariyemo 9indwara idakira azira kwiba igare kandi igare baza gusanga ryaribwe nuwo batacyekaga nibarekure abantu bamaze iminsi yaminsi yara renze

  • Abarengana bakwiye kurenganurwa ubutabera bukaba ubutabera koko. Erega nibwo imana yishimira. Kandi koko ntibyumvikana ukuntu umuyobozi yemera imfungwa ije nta dossier. This is very ridiculous in this century!

Comments are closed.

en_USEnglish