Urukiko RWANZE IKIFUZO cya Mugesera cyo gutangira urubanza bushya
Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubushinjacyaha buvuga ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi, kuri uyu 07 Mutarama 2015 mu iburanisha yagiranye impaka zikomeye n’Ubushinjacyaha ku busabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubukurwa bushya. Ubushinjacyaha bumunenga kuba yifuza gukomeza gutinza uru rubanza rumaze imyaka ibiri ubu.Nyuma y’impaka ndende muri iki gitondo, Urukiko rwiherereye rwanzura urubanza rwa Mugesera rukomeza kuburanishwa maze nawe ahita atangaza ko ajuririye uyu mwanzuro.
Urubanza rwa Leon Mugesera kuri uyu wa gatatu rwatangiye urukiko rusobanura uko rwasanze ikibazo cy’umwunganizi wa Leon Mugesera wakunze kubura mu rukiko agatanga repos medical ko yari arwaye. Urukiko rwavuze ko rwasanze iby’uburwayi bwe koko ari ukuri.
Nyuma yo kuvuga ibi Leon Mugesera yabwiye urukiko ko afite impungenge zikomeye cyane zo kuba Urukiko rwinjira mu buzima bwite bw’umwunganira.
Ati “ Urukiko ni ikintu gikomeye cyane ku buryo kuba mwarinjiye mu buzima bwite bw’unyunganira bishobora gutuma atazongera no kwivuza kubera ubwoba”.
Ubu bwoba Mugesera yavuze ko nawe abufite agira ati “ najye mfite ubwoba bukomeye cyane, ubu mundeba ndatitira, ku buryo nibaza icyo ndicyo gituma unyunganira akurikiranwa kariya ageni kandi nawe bishobora kuzamuhangayikisha ku buryo byabangamira ubwunganizi nemerwa n’amategeko”.
Uregwa yavuze ko iki nacyo agiye kukinononsora akazagitangira icyifuzo mu iburanisha ritaha.
Mugesera yatangiye asobanura ko umucamanza mushya Béatrice Mukamurenzi waje mu nteko ya batatu baburanisha uru rubanza asimbura Athanase Bakuzakundi (wimuriwe ahandi), ko we (Mugesera) afite uburenganzira bwo kumvwa n’umucamanza mushya kugira ngo uyu yongere yumve neza ibyavugiwe mu rukiko byose.
Mugesera Leon avuga ko muri uru rubanza rwatangiye tariki 17/09/2012 umucamanza mushya akaza tariki 15/09/2014 ko nyuma y’imyaka ibiri ibyavuzwe mbere byose mu rukiko uyu mucamanza mushya ntacyo abiziho.
Mugesera yagiye atanga ingero zitandukanye z’amategeko yo mu Rwanda na mpuzamahanga (nk’ihame rya kabiri ry’amahame y’ubwingenge bw’abacamanza mu murango w’abibumbye…) z’uburenganzira bwo kumvwa n’abacamanza bose.
Akavuga ko n’Itegeko Nshinga rimuha uburenganzira ntakuka bwo kumvwa n’umucamanza wese mu Nteko y’abamuburanisha bityo agasaba ko urubanza rwe rusubirwamo bundi bushya .
Dr Leon Mugesera akomeza avuga ko mu guca urubanza ngo ntabwo umucamanza mushya ashobora kugendera ku byanditswe na greffier (umwanditsi wa buri kimwe kivugirwa mu rukiko), ibyo yabwiwe n’abacamanza bagenzi be yasanze cyangwa ibyo yasomye mu bitangazamakuru.
Akavuga ko uyu mucamanza mushya akeneye no kumenya uko Mugesera yifataga, yitwaye, amarangamutima ye n’ibindi byose yakoze imbere y’Urukiko kugira ngo amenye uko afata umwanzuro.
Mugesera ati “Impamvu ngomba kumvwa bushya ni uko uko muri batatu (abacamanza bari kumuburanisha) mushobora kwiherera ngo muncire urubanza, babiri muri mwe mukavuga ngo nimbambwe, ariko umwe muri mwe akavuga ati Mugesera naramwumvise neza naramukurikiranye ibyo avuga harimo ibimurenganura.”
Me Felix Rudakemwa wunganira Leon Mugesera nawe yahawe umwanya maze avuga ko byinshi umukiliya we amaze kubisobanura, avuga ko ubusabe bwabo bufite ishingiro kuko umucamanza mushya niyo yahinduka mudasobwa adashobora gusoma byose byavuzwe mu minsi 500 adahari ngo abyumve neza.
Urukiko rwamubajije niba nta mategeko azi (Me Rudakemwa) ajyanye no gusimburanya umucamanza mu rubanza runaka. Ati “A ma connaissance nta yandi mategeko nzi abigenga.”
Ubushinjacyaha bwanenze umwunganizi
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Alain Mukurarinda bwavuze ko bitangaje kubona umuntu wunganira undi mu mategeko yemeza ibyo uwo yunganira avuga kandi ari we uzi amategeko kumurusha. Kuko ngo hariho amategeko agenga ibyo gusimburanya umucamanza mu rubanza kandi rugakomeza, ibi ngo uyu mwunganizi yakabaye abizi.
Mukurarinda yabwiye Mugesera ko atari akwiye gukomeza gukoresha imvugo ngo ndashaka ko “Umucamanza WANJYE’ anyumva”. Ati “Ibyo Mugesera agenerwa byose ni urukiko rubifitemo ububasha”
Avuga ko ingingo ya 64 yo mu itegeko mbonezamubano n’ubucuruzi rigena uburyo abacamanza bashobora gusimburana mu rubanza kandi urubanza rugakomeza.
Iri tegeko rikavuga ko mu nteko y’abacamanza itegeko rigena ko iyo bibaye ngombwa umucamanza ashobora gusimburwa urubanza rugakomeza.
Ati “Ibyo Mugesera avuga ni uburyo bwo gutinza urubanza, ariko byanga byakunda amaherezo y’inzira ni mu nzu uru rubanza ruzaburanishwa rurangire.
Ibyo tuba twavugiye aha byose turabisinyira ndetse na Mugesera ubwe arabisinyira kuko greffier arabyandika bikaba byakwifashishwa n’umucamanza mushya urubanza rugacibwa neza.”
Akavuga ko kuba Mugesera atekereza ko umucamanza mushya atagira ubwigenge mu guca urubanza ngo ni icyubahiro gicye cyo gukekera umucamanza ko atazarangwa no kutabogama mu guca urubanza.
Mukurarinda avuga ko ubusabe bwa Mugesera bwagira agaciro ari uko umucamanza mushya ubwe ari we ugaragaje ko afite ikibazo mu byavugiwe mbere mu iburanisha adahari.
Atanga urugero ko nawe ubwe (Mukurarinda) yaje mu nteko y’ubushinjacyaha hashize hafi imyaka ibiri urubanza rutangiye, ndetse ngo bucyeye havamo n’abandi bantu mu bagize urubanza (abanditsi…) aba ngo kuki Mugesera nta kibazo yabatanzeho.
Mugesera we yavuze ko ibivugwa n’ubushinjacyaha ari ukumutera ubwoba no gutera ubwoba urukiko.
Leon Mugesera avuga ko ariwe muntu wa mbere wifuza ko urubanza rwe rwihuta, ngo kuko ashaka ko ahanagurwaho ibyaha bya Jenoside aregwa agasubira mu muryango.
Mugesera yavuze ko itegeko Umushinjacyaha atanga ryo guhindura umucamanza ngo ridasumba iry’Itegeko Nshinga rivuga ko umuburanyi afite uburenganzira ntakuka bwo kumvwa n’abacamanza.
Abacamanza bafashe umwanya wo kwiherera muri aya masaa sita ngo baze guhita batanga umwanzuro kuri iki kifuzo cya Mugesera.
Updates 12.34h 07 Mutarama 2015
Nyuma yo kwiherera, abacamanza bavuze ko bashingiye ku ngingo ya 64 y’imanza z’imbonezamubano, ubucuruzi n’umurimo, Urukiko rwabwiye impande zombi ko iyi ngingo isobanura neza ko iyo bibaye ngombwa ko umucamanza adashoboye gukomeza urubanza asimbuzwa urubanza rugakomerezwa aho rwari rugeze. Bityo rutegeka ko urubanza rwa Mugesera rukomeza kuburanishwa.
Uregwa yahise asaba urukiko gusaba umwanditsi warwo ko ajuririye iki cyemezo agira ati “ Ndasaba ko Griffier anyandikira ko njuririye iki cyemezo kuko kibangamiye bikomeye uburenganzira mpabwa n’Itegeko nshinga”
Nyuma yo gutangaza icyemezo, urubanza rwakomereje ku kwiga ku mutangabuhamya wari warahawe izina PMI waje gusabye ko atakomeza gutanga ubuhamya muri uru rubanza aho yavugaga ko iyo aje gutanga ubuhamya ku ijambo rya mugesera ahura n’ikibazo cy’ihungabana.
Ubushinjacya bwavuze ko ihungabana ari uburwayi nk’ubundi bityo busaba urukiko ko rwakubahiriza ikifuzo cy’umutangabuhamya rukaba rwamukura ku rutonde rw’abatangabuhamya ndetse buvuga ko ubuhamya bw’abandi buhagije.
Uregwa yasabye urukiko ko rwafata umwanzuro wo kumukuraho mu gihe uyu mutangabuhamya yaba arushyikirije ikemezo kigaragaza ko koko arwaye ndetse rwasanga aribyo rukana rwamu yamara gukira akaba yaza gutanga ubuhamya kuko nawe abukeneye.
Yagize ati “ Ubu buhamya bwe burakenewe kuko buzafasha Urukiko,…najye ubwaje erega ndabukeneye kuko ashobora no kuba yanshinjura”.
Nyuma yo kwiherera akanya gato urukiko rwanzuye ko uyu mutangabuhamya akurwa ku rutonde, rushingiye k’uko rwamusanze ameze ubwo Umwanditsi w’urukiko yasuraga uyu mutangabuhamya aho afungiye n’uko yagaragaraga ubwo aheruka mu iburanisha. Icyemezo nacyo uregwa yajuririye.
Mugesera ati ikimenyetso cy’ijwi ryo ku Kabaye ngo ni Echec Total y’Ubushinjacyaha
Mugesera yagerageje guca mu mayange amaburuwa ane, arimo abiri Urukiko rwandikiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA n’abiri iki kigo cyasubije urukiko, agaragaza ko ibyanditswemo byose byumvikana ndetse abiheraho avuga ko ikimenyetso cy’ijwi rifatwa nk’ipfundo ry’ibyaha akurikiranyweho kidafite ubusugire.
Ibaruwa ya mbere yanditswe n’Urukiko kuwa 24 Kamena 2014 yabagaza RBA ibisobanuro ku majwi (Record) yatanzwe n’iki kigo akubiyemo amagambo yavuzwe na Mugesera ku Kabaya ndetse Ubushinjacyaha bukariheraho bushinja uregwa.
Iyi baruwa ntiyatinze gusubizwa dore ko kuri uwo munsi yahise isubizwa ariko ngo ibikubiye mu gisubizo bigaragaza ko iri jwi ridafite ubusugire nk’uko byavuzwe n’uregwa (Mugesera).
“Uwafashe aya majwi ntazwi, aho iri jambo ryabonetse ntihagaragaza uwarifashe, nta jambo ry’amashusho dufite”. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa RBA yasubije urukiko nk’uko byasomwaga n’uregwa.
Ibi kandi kimwe n’ibindi bikubiye mu yindi baruwa yo kuwa 27 Ukuboza nayo yasubizaga indi Urukiko rwari rwandikiye iki kigo RBA, Mugesera yabihereyeho avuga ko bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’Ubushinjacyaha ahubwo avuga ko yaba ari “ Echec Total” cyangwa se gutsindwa kwabwo.
Yagize ati “ ibi bisubizo byose biri clair (Birasobanutse),…biragaragara ko il y a un echec complet y’Ubushinjacyaha”.
Yakomeje avuga ko kuba uwarifashe atagaragazwa ndetse atanazwi ridakwiye kwemerwa nk’ikimenyetso Urukiko rwashyikirizwa.
Yagize ati “ kuba ryarabonetse muri ORINFOR ntibitangaje ariko uwarifashe ntazwi, …n’aho ryabonetse ntawe uhazi,ntirigomba guhabwa agaciro na gato kuko uwo ariwe wese yagiterura akakizana. Ubusugire bw’iki kimenyetso ni zero”.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuba uwarifashe atazwi nta kibazo biteye kuko ubwo ryafatwaga icyo gihe uburyo ORINFOR yakoreshaga butashoboraga kugaragaza uwafashe amajwi cyangwa amashusho buvuga ko iri jwi ryafashwe nk’uko Umunyamakuru wese ajya gutara inkuru.
Icyemezo kuri izi mpaka kizashyirwa hanze n’Urukiko kuwa 14 Mutarama, itariki iburanisha ryimuriwe ndetse hakumvwa ibisobanuro ku batangabuhamya bagomba kuzashinjura uregw, imyirondoro yabo, aho baherereye n’ibindi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mugesera Leon yitwara imbere y’urukiko nk’umwana wa bajeyi kuko niwe akantu kose gakoma agatabaza ababyeyi be! Cyakora niba mu Rwanda nta mategeko ahari asobanutse ku bijyanye n’isimburana ry’abacamanza mu rubanza runaka byaba ari agahomamunwa. Nibarebe neza naho ubundi Leta yaba yariziritse! Ariko muribaza amafranga yonyine yahawe umwunganizi, umwanya w’abacamanza, abashinjacyaha n’abanditsi, ibitunga uyu muburanyi n’ibindi byose bimugendaho… Oya kabisa nibabirebe neza batatwica kabiri ku mugani wa wundi ngo “c’est me tuer do fois”B
nimwe mumworora
Aho Mugesera siwe bavuze ngo aburana urwa ndanze?
Uburwayi Bw’uwomugabo Yabugize Kera Uburwayi Afite Nubugome Ndetse N’amagambo Yuburwayi Afite Rero Gukirakwe Nuguhanwa.
mugesera ashaka kwerakana ko azi ubwenge nyamara yabukarangaga hari abari munsi y’urusyo, urubanza ruzakomeza kandi azanahanwa bive mu nzira, sinzi abamwoshya rero abo ari bo
Noneho se Mugesera ashaka ko amajwi aba yarandikishijwe muri RDB cyangwa ko aba afite ikashe w’uyafashe? Aka ni akumiro mba ndoga Musinga!
Ntizikora umubyinnyi!
Urwishe ya nka ruracyayirimo!
Akabaye icwende ntikera!
Iyi yose ni imigani yerekana ko no kugeza ubu Mugesera atahindutse kandi atarumva n’ububi by’ibyo yakoze. Iyo Satani yinjiye mu muntu, ngo itumira n’izindi zikaza zikiturira. Yaretse urubanza rukarangira akabona n’igihe cyo kuva ikuzimu akajya ibuntu?
Ibyageze Mu Rubanza, Bikemurwa N’amategeko Amarangamutima Akajya Ku Ruhande. Abanyarwanda Rero Dukunda Amarangamutima, Twagera No Mu Rukiko Abize Amategeko Bakayashyira Ku Ruhande,bakikurikirira Amarangamutima Ya Politiki Yacu Muzi Mwese Ko Ihabanye N’amategeko! Mu Rukiko Hatsinda Ibimenyetso Ntihatsinda Ukuri, Nabarusha Amategeko Muzamufungure, Nimutabikora Izaba Ari Indi Echec Yo Kwerekana Ubutabera Tugira Iwacu! Aribyo Twareka Abunzi Bakajya Bazirangiza.
Muransetsa! Azabagaragura Mwitwaje Ngo Muzi Gutekinika!
Comments are closed.