Digiqole ad

Ari i Kigali, Kobler yavuze ko bategereje umwanzuro wa ICGLR na SADC ngo barase FDLR

Kigali- Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu kiganiro n’Abanyamakuru i Kibagabaga ku ishami rya MONUSCO mu Rwanda, Martin Kobler uyoboye ubutumwa bwa MONUSCO yavuze ko imyiteguro yo kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR yarangiye igisigaye ari uguhabwa uburenganzira, avuga ko hari ikibazo cya Politiki hagati ya y’imiryango ya SADC na ICGLR  igatanga uburenganzira ibitero bigahita bitangira.

Martin Kobler mu kiganiro n'abanyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu i Kigali
Martin Kobler mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu i Kigali

Uyu mudage wigeze kuba Ambasaderi w’Ubudage muri Iraq na Misiri ndetse akaza no kuba intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu butumwa bw’ingabo za UN muri Iraq (UNAMI) yaraye atangaje ko igihe cy’amezi atandatu cyahawe abarwanyi FDLR ngo babe bamaze gushyira intwaro hasi cyarangiye ariko bakomeje kwinangira bityo nk’uko bakomeje kuburirwa ubu bagiye kubagabaho ibtero.

Nyuma ya tariki ya 02 Mutarama 2015 benshi mu bakurikirana iby’uyu mutwe wa FDLR urimo bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu uyu mutwe utamburwa intwaro.

Umwanzuro wo kwambura intwaro ku ngufu umutwe wa FDLR wemejwe n’ibihugu bigize imiryango ya ‘International Conference on the Great Lakes Region’ (ICGLR) ndetse n’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Africa y’Amajyepfo SADC, byemezwa kandi n’Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo zagiye kugarurayo amahoro mu butumwa bukuriwe na Martin Kobler w’imyaka 61.

Martin Kobler yavuze ko aya mezi atandatu yahawe uyu mutwe utayakoresheje ibyo yari yasabwe ahubwo warushijeho kwiyubaka no gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo.

Avuga ko bakoze imyiteguro yo kugaba ibitero kuri FDLR kandi yarangiye hasigaye gushyirwa hanze imyanzuro izava mu biganiro bikomeje kwiga kuri iki kibazo no guhabwa uburenganzira.

Yagize ati “ imbaraga twamaze kuzegeranya kuko ntitwakora twenyine tuzafatanya na FARDC (Ingabo za Congo), ubu turiteguye bihagije kuba twagaba ibitero byo kurwanya FDLR”.

Raporo y’abitwa ‘Impuguke’ z’Umuryango w’Abibumbye ariko iherutse gutangaza ko abarwanyi ba FDLR bakorana bya hafi na bamwe mu ngabo za FARDC ndetse bakavuga ko ari imwe mu mbogamizi zizakomerera kwambura intwaro uyu mutwe.

Martin Kobler ariko we avuga ko kwambura intwaro FDLR ubu bikiri gusa ikibazo cya politiki, ko hari ibiganiro bigikomeje kuba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga harimo n’ibiri kuba hagati y’Umuryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) n’umuryango w’ibihugu by’Africa y’amajyepfo (SADC), iyi miryango yanatanze nyirantarengwa kuri FDLR.

Ati “ Ndababwira ko ku mu gihe twaba duhawe uburenganzira n’ababifite mu nshingano zabo igihe icyo ari cyose.…haba mu minota 10 twahita tugaba ibitero”.

Avuga ko umwanya uwo ariwe wose bahawe uburenganzira na ICGLR na SADC bahita barasa kuri FDLR
Avuga ko umwanya uwo ariwe wose bahawe uburenganzira na ICGLR na SADC bahita barasa kuri FDLR

Louise Mushikiwabo Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda abicishije kuri Twitter aherutse gutangaza ko u Rwanda rwishimiye ko umuryango wa ICGLR, ubu uyobowe na Angola, utifuza ko hari ibindi biganiro bibaho tariki 15 Mutarama 2015 ku kibazo nanone cya FDLR, ko hakoreshwa imbaraga mu kwambura uyu mutwe.

Umuryango wa SADC ugizwe ibihugu by’Africa y’Amajyepfo urimo ibihugu bya Tanzania na South Africa byakomeje kuvugwaho ubushake bucye mu kwambura intwaro FDLR. Tanzania yagarutse muri raporo y’impuguke za UN ko abarwanyi ba FDLR bahagendagenze kandi bahakoreye ‘transfer’ z’amafaranga.

Tanzania na South Africa zifite ingabo muri ‘Brigade d’Intervention’ ya MONUSCO ishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ari nazo zaranduye umutwe wa M23.

 

Ibitero kuri FDLR ngo ntacyo byatwara abaturage 

Martin Kobler yavuze ko ibitero bazagaba kuri FDLR bitazaba bigamije kwibasira abasivile nk’uko byagenze mu bikorwa nk’ibi byabaye mu myaka ya 2009 na 2010.

Ati “ ntabwo tugamije kwibasira abasivile,…ntitugiye kwibasira impunzi z’Abanyarwanda,.. ntitugiye kwibasira Abahutu b’Abanyekongo batuye muri kariya gace abo tugiye kurwanya ni abarwanyi ba FDLR”.

Kobler yavuze ko bakwirakwije ubutumwa bwanditse no mu kinyarwanda busakazwa muri aba baturage b’abasivile bari mu mashyamba bubasaba kuba maso no kwitandukanya n’abarwanyi, ko ikigenderewe ari ukurwanya aba barwanyi atari uguhungabanya ubuzima bwabo (abasivile).

Yagarutse ku bitero byabaye mu cyumweru gishize byagabwe ku byeshyamba z’Abarundi ba FNL aho Martin Kobler avuga ko iki gikorwa cyagenze neza ndetse avuga ko cyakozwe kugira ngo bereke imiryango Mpuzamahanga n’abandi barwanyi bacumbitse muri Congo ko kubarwanya bishoboka.

Iki gitero cyagabwe na MONUSCO ku bufatanye n’ingabo za Congo FARDC, ubufatanye n’ubundi ngo buzakoreshwa ku mutwe wa FDLR.

Kobler yavuze ko nubwo atakwivanga mu mikorere y’u Rwanda ariko ikigamijwe ari ukugirango abana b’Abanyarwanda bavukiye mu mashyamba bataha bagafatanya na bagenzi babo kubaka igihugu,  abagize uruhare muri Jenoside bagashyikirizwa ubutabera.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Umugabo yerekanye aho ahagaze pe!
    Abandi bagabo ni abiki?
    Biragaragara ko kurasa FDLR ari nko kurasa umwana wibyariye!
    Izo nama bategereje ko ziba ngo zibahe uburenganzira bwo kurasa FDLR ko zitakozwe igihe cyo kurasa M23? Ari FDLR ari na M23 harya abakoze genocide ni bande ku buryo baba aribo bakwiriye kuraswa mbere?

    • gabanya amatiku FDLR s’ibisambo cg abajenocjderi nkuko muvuga n’abanyanrwanda birwanyeho, M23 yawe n’ibisambo n’abajenocideri

      • we cyohe ngo ni cyoro sha ikiniga kimfashe muntoki nzagusubiza ubutaha
        ariko en attendant umenye ko uri puuu

  • @Cyoro nizereko urimuzima.kontawababujije gutaha kuki badataha?

    • Ese Iyo Uvuga Ngo Ninde Wababujije Gutaha, Uba Ugirango Wumvikanishe Ko Aribo Bishimiye Amashyamba? Jye Ibyo Ntazi Ndicecekera, Kuko Aribo N’abo Uvugira Bose Bafite Amacenga, Twe Turi Abafana Gusa

  • @ CYORO ; Sinzi iba uri Cyoro cg uri Cyohe ikigaragara uri Icyohe cyamaze imfura iba wari muto iyukura kari kabaye iba uririra bene wanyu bari mwishyamba hora akabo kashobotse uwukunda mo iba atarishe mubwire atahe adatashye atorojyere mwayo mashyamba nacyo ni gihano uwicuza azeajye mu nkiko si kweseta niibyo mwagiriye imfura.
    Dufite umugaba w’imfura ubabarira rero muce bugufi azabumva.

    Ataribyo akanyu kashobotse.

  • @ MUTESA ; ikipe nziza yihesha abana.

    Wowe ntubashije no kuba umufana iyuba we wari bufane uwatanze amahoro ku munyarwanda wese atarebye amoko atagize inzika yibyo mwakoze atihoreye nyamara ari umunyamaboko ahubwo agatezwa imbere ubukungu agasukura igihugu nyuma yuko mugisahuye mukagikura aho cyari kiri nubwo hari ntaho agaha inka nutarigeze ingurube agakurura abashoramari b’isi yose akaza Train mutigeze munatekereza agahuza east africa na CPEGL mwakoze itaramaze kabili yewe ni byinshi…

    Umufana mwiza nafane ufanika HE KAGAME oyeeeeee viva afande wetu….

  • Mutesa, uri uwambere uzi n’ubwenge,ndakwemeye cyane nanjye ndi umufana nkawe rwose. Ese wari uziko mu majyaruguru hategekwa n’umugabo witwa Bosenibamwe?

  • Ariko muri abana koko. Ntimwumva umukino uri hariya? bahugiye mu manama yo gutera FDRL, ariko bakarasa Abarundi nta nama ibibanjirije. Kandi n uburundi bwatewe. Mwitegure intambara igiye kubera hariya, kandi izarwanwa na Tanzanie na South Africa. Angola na Uganda bicecekeye.

  • njye siniyumvisha ukuntu MONUSCO idashyira mu bikorwa ibyemejwe mbere none se mbere hari ubwo bari bafashe uwo mwanzuro bahubutse nk’abanyarwanda turasaba yuko FDLR yarandurwa burundu kuko ibangamiye umutekano w’akarere kose.

  • Ibitero kuri FDLR ntacyo bizatwara abaturage kuko ntamasasu azaba arimo. Mbese ntakurasana. Selon Kobler (Umudage) abajenisideri ntibazaraswa kuko habayeho kurasa, abaturage bahungabana. Agaragaje uruhande abogamiyeho

  • ariko iyo myanzuro bavuga ni biki? n’ikihe cyemezo bakeneye se? mu myaka igera kuri 20 FDLR imaze yica abakongomani, ifata abagore ku ngufu, iteza umutekano muke kandi ikomeza gahunda yabo y’ingengabitekerezo ya jenoside

  • isaha n’isha bazirasa maze akavuyo kazo kakavaho amahoro yari yarabaye ingume akagaruka, byihutishwe ahubwo

  • Mushikiwabo agiye guta uRda mumutego atazi.mwabantu mwe mwaretse FDLR mukabagarura mugihugu kumahoro nkuko leta yiburundi yabigize nabarwanyi ba FDD!!ahaaaaaaa ndabona mugiye kwongera kudusubiza uganda!rekambe ntekera utwanjye ntwambukane ndabona barya na FDLR bafite icyo bahagazeho da!

  • Impunzi z’abanyarwanda zatashye se si zo nyinshi barazirusha ubwenge? Bihorere Congo ikomeze ibabeshye bice abanyagihugu babo, nkaho batazi ibyo basize bakoze mu Rwanda.Congo rero ikwiye kubikuraho ikabirukana twe tukabakira , abakoze genoside bagahanwa ntakundi bizabagendekera sooner or later.

Comments are closed.

en_USEnglish