Digiqole ad

Karongi: Umuyobozi ushinzwe ‘Mutuel’ mu karere arafunze

 Karongi: Umuyobozi ushinzwe ‘Mutuel’ mu karere arafunze

Philippe Turatimana Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Karongi amaze amajoro abiri mu maboko ya Polisi i Karongi. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko na bamwe mu bayobozi bandi muri aka karere ndetse n’umuyobozi wako bamaze iminsi bategetswe kwitaba inzego z’umutekano buri gitondo.

i Karongi
i Karongi

Nubwo iperereza rigikomeje, Turatimana kimwe n’abandi bayobozi barakorwaho iperereza ku kibazo cy’uburyo bwo kwakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abusanya n’ayatangwaga ku nzego zo hejuru.

Akarere ka Karongi kamaze imyaka itatu kaba aka mbere mu gihugu mu bijyanye n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza, nyamara amakuru amwe akavuga ko ubu bwitabire buri hasi ugereranyije n’imibare yatangwaga bigatuma Karongi iza imbere.

Philippe Turatimana we ufunze, guhera mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize yari yarahagaritswe ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu we wari umucungamutungo w’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza ku bitaro bya Mugonero, uwari Umucungamutungo w’iki kigega ku Kigonderabuzima cya Gatare n’uwari umucungamutungo w’iki kigega ku Kigonderabuzima cya Karora hose muri Karongi. Bose bazira iki kibazo cy’imisanzu n’ibusana ry’amakuru atangwa akagenderwaho uko Akarere gahagaze ku rwego rw’igihugu.

Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego z’ubugenzacyaha mu karere ka Karongi kuri iki kibazo kugeza ubu ntibyakunda.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru….

Aya makuru y’i Karongi aje yegeranye n’ay’itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi uregwa impuro mpimbano ufunganye n’umuyobozi wari ushinzwe iby’ubwisungane mu kwivuza i Rusizi.

Aha i Rusizi igenzura rikaba ryarerekanye ko hari miliyoni 700 z’amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yaburiwe irengero, ifungwa ry’aba rikaba rifitanye isano nabyo.

I Karongi naho hakaba havugwa imibare y’amafaranga abarirwa muri miliyoni magana ane y’imyenda iki kigega gifitiye ibigo by’ubuvuzi n’ibicuruza imiti, imyenda itarishyuwe muri icyo gihe cyose Akarere kazaga ku mwanya wa mbere mu gihugu mu bwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko se aba bayobozi barya amafaranga yarakwiye gutunga abayoborwa bo turabakizwa niki? ntibyoroshye kabisa

  • Ni byo tuvuga ko bahemukira Afnde, iyo hagira úcyika ubutabera wari kumva avuga ko ahuze ku bera ko ari nta byisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyangwa akavuga ko ahunze igitugu cya FPR, baratse kuza babesha bakemera ibyaha bakoze bagasaba imbabazi ko Afande ya zibaha. Nabacitse niko byari bimeze ¨¨”accountability”umuswahili yaravuze” Kura na kuripa” wa gerahanze ugatangira ukabesha rubanda ngo uzaca akarengane karihe? ubaye unyapoliti, ishinze ishyaka,birantangaza cyane na baru byogo ngo bafite imitwe ya politiki bayobora ,uwitwa Akishuli waryaga imisanzu ya ba shoferi n’abakonvayeri mu mashyirahamwe yabo, Afande Dodo amutunze agatoki ahita yiruka none kuri UbU ngo afite ishska , ikinyoma…………………. nyagasani we umunye abawe pe.

  • Mureke mbabwire; Philip arazira ubusa. Njye ibintu bya mutuel mbyunva neza cyane ndetse nimikorere yayo ndayizi neza. Ntabwo bibye. Kuko umuyobozi wa mutuel ntaho ahurira na frw atangwa. Frw yakirirwa kuri centre de sante (section mutuel). Wa munyamakuru we uzanshake kuri [email protected] nguhe neza amakuru nuburyo muza documenta izo nkuru za mutuel. Mbizi neza kubarusha. Hari reporting problems mu nzego nyinshi za leta

  • Imana ishimwe kuko yumvise kwifuza kwa njye! Nabivuze kenshi ko Karingi babeshya ibijyanye na Mutuel nabazwaga cyane n’ifatwa ry’inkoko, inka, Radio n’ibindi byafatirwaga mu mazu y’abaturage ngo barashaka kwesa imihigo! Ndibuka umukwabu wo mu Murenge wa Rubengera none igihe kirageze ngo ikinyoma akazu na palitique idahwitse ngo bicike! Gusa Philippe niba ataracunze neza baramwubikaho urusyo kuko Mayor aragumye afite ubunararibonye mugutekenika kdi byaza akaguhakana agaramye ukazira akamama! Uko biri kose nejejwe nuko hari icyatangiye Imana ifashe abo ba Auditors bavumbure amabanga mabi yica rubanda rw’i Karongi byibura nabo baruhuje bagire n’uruvugiro! Imana ishimwe.

  • Bwana Nzibaza,
    Ayo makuru menshi uzi kuri Mutuelle de santé uzayashyikirize urwego rw’ubushinjacyaha muri polisi y’igihugu.

  • Wowe wiyise nzibaza, nkwibarize: Niba akarere gafite abaturage 100, muri report Akarere katanze mu guhigura imihigo kasinyanye na Nyakubahwa Umukuru w’igihugu, mukavuga abaturage bose bose uko ari 100, batanze mutuelle. Ni ukuvuga ko niba buri wese atanga 3000 frw, amafranga yatanzwe yose hamwe yagombye kuba 300,000 frw. Mu byukuri controle iroroshye. Twereke 300,000 frw abaturage batanze, niba ntayo ubwo yarariwe. Ni formule yoroshye Monsieur.
    Ahubwo iki kibazo ushobora no kuba wagisanga ahandi, burya imiterere y’igihugu cyacu ijya kuba kimwe. Ni gute agace kamwe bahanyanyaza bakoresheje imbaraga zose bafite, bakagira 50% (Ni urugero), ahandi ho ugasanga bagize 100%? Iyi audit izahitana benshi bashobora kuba batanga imibare iri hejuru kandi wajya kwa muganga ugasanga ngo abaturage ntibivuza kubera ko nta mutuelle.
    Hari Akarere kamwe nigeze kubibonamo, nari nagize igikundiro cyo guherekeza abari muri evaluation. Noneho turagenda dusura imidugudu itandukanye, abaturage bakavuga ko batanze mutuelle. Hafi aho hari ivuriro, bahitamo kurisura , bahageze Administrateur avuga ko ikibazo kinini bafite ari uko abaturage baza kwivuza hafi ya bose batagira mutuelle. Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bwabibonye neza.

  • Intara y’iburengerazuba ni hatari kweri!, Umuyobozi w’akarere ka Karongi, KAYUMBA Bernard niwe wagombye gusobanura iby’iri tekinika ku bya mutuelle kuko byatangiriye mu karere ayobora. Mwari muzi ko hari igihe yakase abakozi bose amafranga yo gushyira muri mutuelle! Ayo frw agomba kuba atarashyizwe muri mutuelle kuko nta muturage wahawe ikarita yo kwivuza atarishye aye!!! Ubwo se ayo ma cash yaguyehe koko???!!!
    Nyamara kubera gutekinika ubu KAYUMBA Bernard niwe mu Mayor urangije manda zoseeeeeee!! Ni akumiro!

    Ariko se ubundi ko naherutse JABO Paul(ES-Province) asaba abayobozi ba Karongi ubusobanuro mu nama kubijyanye n’iryo tekinika rya mutuelle yaba yaranyuzwe!!!

  • Ntabwo Karongi yabaye iya mbere gatatu yikurikiranya! ni gatanu yikurikiranya kuva 2009-2013! Aho hatangiye ku guhuza imibare n’imisanzu yakiriwe ntikongeye kuza mu twa hafi! Munyamakuru rero jya kuri terrain ubaze abasobanukiwe na mutuel n’uko ikora, ukore igenzura mu bitaro na centre de sante z’amadeni yagiye atishyurwa nyamara uturere dufite 100% by’ubwitabire bwa mutuel maze ukore inkuru icukumbuye kandi yuzuye. Usome kandi politiki y’ubwisungane mu kwivuza. Urugero byaba byiza umenye ko 2013 leta yahombye arenga miliyari 4 kubera iyo mibare ipfuye. Ibi bigomba kubazwa uturere twose twabigizemo uruhare. Mu mihigo igihe H.E. yavugaga ko amanota agomba kujyana n’ibigaragara kuri terrain atari mu mpapuro ababikurikiranira hafi twumvise icyo ashaka kuvuga! Imibare y’abitabira mutuel yatuburwaga, ibirometero by’imihanda yakozwe, nyakatsi zaciwe, imfubyi n’abapfakazi bafashijwe, ababonye inka muri girinka, abikuye mu bukene, ubuso bw’ibihingwa bitandukanye bwahinzwe, byose byakubwaga incuro nyinshi ngo buri karere gahige utundi! Nibyo byiswe gutekinika! Uzi ko nageze aho nkatangira kugira impungenge z’ibinyoma bimwe byatambukaga bisa neza neza n’iby’umuburugumesitiri wigeze gukwiza agasozi kose amatabi y’ibiti bashinze mu bitaka hejuru y’ikibaya cyakiriwemo Ikinani mu rwego rwo kwerekana ko bitabiriye gahunda ya Nutema kimwe ujye utera bibiri?!!!…. Wumvaga imihigo abayobozi b’uturere bahigura ukumva twabaye paradizo. Iyi nkubiri rero n’ubwo ishaririye irakenewe ngo tugere ku iterambere rirambye. Nizere ko mutuel nivaho hazataho ibyo kurwanya ruswa mu mizi atari muri raporo. Kureba ibikorwa remezo na quality y’ibyo dukora, kwita kurushaho kuri customer care. Long life Rwanda

  • leta igerageze gukurikirana bariya banga birama.
    uwashyiraho commission ibishinzwe!

  • Ntabwo Karongi yabaye iya mbere gatatu yikurikiranya! ni gatanu yikurikiranya kuva 2009-2013! Aho hatangiye ku guhuza imibare n’imisanzu yakiriwe ntiyongeye kuza mu twa hafi! Munyamakuru rero jya kuri terrain ubaze abasobanukiwe na mutuel n’uko ikora, ukore igenzura mu bitaro na centre de sante ku madeni yagiye atishyurwa nyamara uturere dufite 100% by’ubwitabire bwa mutuel maze ukore inkuru icukumbuye kandi yuzuye. Usome kandi politiki y’ubwisungane mu kwivuza. Urugero byaba byiza umenye ko 2013 leta yahombye arenga miliyari 4 kubera iyo mibare ipfuye.

    Ibi bigomba kubazwa uturere twose twabigizemo uruhare. Mu mihigo igihe H.E. yavugaga ko amanota agomba kujyana n’ibigaragara kuri terrain atari mu mpapuro ababikurikiranira hafi twumvise icyo ashaka kuvuga! Imibare y’abitabira mutuel yatuburwaga, ibirometero by’imihanda yakozwe, nyakatsi zaciwe, imfubyi n’abapfakazi bafashijwe, ababonye inka muri girinka, abikuye mu bukene, ubuso bw’ibihingwa bitandukanye bwahinzwe, byose byakubwaga incuro nyinshi ngo buri karere gahige utundi! Nibyo byiswe gutekinika! Uzi ko nageze aho nkatangira kugira impungenge z’ibinyoma bimwe byatambukaga bisa neza neza n’iby’umuburugumesitiri wigeze gukwiza agasozi kose amatabi y’ibiti bashinze mu bitaka hejuru y’ikibaya cyakiriwemo Ikinani mu rwego rwo kwerekana ko bitabiriye gahunda ya Nutema kimwe ujye utera bibiri?!!!….

    Wumvaga imihigo abayobozi b’uturere bahigura ukumva twabaye paradizo. Iyi nkubiri rero n’ubwo ishaririye irakenewe ngo tugere ku iterambere rirambye. Nizere ko mutuel nivaho hazataho ibyo kurwanya ruswa mu mizi atari muri raporo. Kureba ibikorwa remezo na quality y’ibyo dukora, kwita kurushaho kuri customer care. Long life Rwanda

  • Mayor Ngo murabeho n’ubuyobozi. abajyaga basangira nawe ngo muzibuke kumugemurira no kumubera inyuma. ubwo ni Nyamasheke na Karongi. Nanjye nk’umwanditsi mboneyeho kubasaba amajwi

  • Ayo mafaranga bkore ibishoboka byose agaruke

  • Reka mbabwire ncuti zanjye niba uri umunyabwenge ariko ukaba udatinya LETA ya Kagame ukifata uko wishakiye unyereza imitungo ya Leta uri IKIGORYI ; uri n’IGICUCU peee !!!!

  • “The time will tell.” Igihe cyangwa iminsi izatubwiza ukuri. Bazajye no mutundi turere ntimuzaburamo utundi twarushije aho. Operation JABO izagere no muri GIRINKA maze birebere ibiberamo. Bazabaze n’abaturage bahawe inka muri girinka bababwire uko byifashe. Mwigeze mubona aho umuturage yanga kwakira inka!!!! Mutuelle ibe Operation Jabo 1, Girinka ibe Operation Jabo 2.

Comments are closed.

en_USEnglish