Digiqole ad

84% muri ‘primaire’ baratsinze, 86% muri ‘tronc commun’ nabo baratsinda

Kacyiru, 12 Mutarama 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange abitabiriye ibizamini bya Leta mu mashuri abanza ari 95.05% by’abari biyandikishije kubikora, mu mwaka ushize hakoze 94,04% by’abari biyandikishije. Naho mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere uyu mwaka hitabiriye 97,77% by’abiyandikishije mu gihe mu mwaka ushize hari hitabiriye 97,32%. Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko iyi mibare igaragaza ko hari ibyo kwishimira.

Minisitiri Lwakabamba ashyikirizwa n'umuyobozi w'ikigo cya REB ibyavuye mu bizamini bya Leta
Minisitiri Lwakabamba ashyikirizwa na Dr John Rutayisire umuyobozi w’ikigo cya REB ibyavuye mu bizamini bya Leta

Ibisubizo ku kureba abatsinze biraboneka kuri SMS, umunyeshuri ajya ahandikirwa ubutumwa akandikamo nimero imuranga yakoreyeho agasiga akanya akandika ikiciro yigagamo (P6  cg  S3) akohereza ubutumwa kuri 489. Amanota yasohotse araboneka kandi ku rubuga rwa REB www.reb.rw

Minisitiri Prof Silas Lwakabamba yatangaje ko uyu mwaka 84% by’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza babitsinze naho mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere 86,57% by’abiyandikishije baratsinze. Imibare nayo iri hejuru ho gato ugereranyije n’umwaka ushize.

Abantu bagera kuri 520 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta atari abanyeshuri ndetse atari abakandida bigenga aba bose ngo barafashwe barabihanirwa nk’uko byatangajwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ubu  amanota fatizo ku barangije amashuri abanza ngo binjire mu yisumbuye ni 41%, bivuze ko kuva kuri 42% kuzamura aba yatsinzwe. Naho ku barangije ikiciro cya mbere cy’isumbuye bajya mu gikurikiyeho amanota fatizo ni 69%  umunyeshuri wabonye hejuru yayo, urugero 70…..% aba yatsinzwe.

Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’ayisumbuye yavuze ko  gutsinda cyangwa gutsindwa ntaho bihuriye no kubona umwanya mu kigo abanyeshuri  biga bacumbikiwemo kuko ngo abantu bakunze kubyitiranya.

Avuga ko gutsinda ikizamini cya Leta ari ikintu ukwacyo no kubona umwanya mu mashuri rya Leta nabyo bikaba ikindi. Ibi ngo nibyo bigiye gukorwa kuwa gatatu no kuwa kane abana bashyirwe ku bigo habanje kurebwa ahari imyanya yo kubacumbikira mu bigo bya Leta n’ibindi bigo bihuriweho, ibi ngo bikorwa hashingiwe ku manota.

Avuga ko iyo iyo umwana atabonyemo umwanya muri rya shuri yiga acumbikiwe ntabwo bivuze ko  uwo mwana  atatsinze ikizamini cya Leta, aha ngo niyo mpamvu hanashyizweho amashuri abana babasha kwiga bataha bitewe n’amanota babonye gusa bakagira amahirwe yo gukomeza kwiga ikiciro cy’amashuri yisumbuye bitewe n’uko ngo amanota baba babonye agaragaza ko bafite ubushobozi bwo gukomeza kubona ubumenyi bwisumbuyeho.

Rwamukwaya yavuze ko abanyeshuri batubahirije amabwiriza agenga ibizamini batabonye amanota kandi ngo ntayo bakwiriye kuko bakoze uburiganya, uyu ngo iyoyohereje ubutumwa kuri 489 wabanje kwandikamo P6 cyangwa S3 (ku barangije tronc commun)ugasiganakanya ukandika numero ikuranga wakoreyeho ikizamini  (ubu nibwo buryo bukoreshwa kureba amanota) ngo uwakoze uburiganya nawe abona ubutumwa bubimubwira. Uyu ngo yemerewe kujuririra iki cyemezo cyangwa agahabwa amahirwe yo kuzasubiramo icyo kizamini.

Rwamukwaya avuga ko hari abandi bagiye bagira ibibazo bakandika imyirondoro yabo nabi ibi nabyo ngo ugiye kureba amanota ye ahabwa ubutumwa bumubwira ko yanditse imyirondoro ye nabi akaba asabwa kujya kuri REB bitarenze tariki 20 Mutarama 2015 gukosoza.

Prof. Lwakabamba avuga ko uyu mwaka hari ibyo kwishimira kurusha ushize
Prof. Lwakabamba avuga ko uyu mwaka hari ibyo kwishimira kurusha ushize
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri Abanza n’ayisumbuye Olivier RWAMUKWAYA
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri Abanza n’ayisumbuye asobanura iby’ibi bizamini n’amanota yasohotse
Prof Lwakabamba afungura amanota y'ibizamini yashyikirijwe n'umuyobozi wa REB Dr Rutayisire
Prof Lwakabamba afungura amanota y’ibizamini yashyikirijwe n’umuyobozi wa REB Dr Rutayisire
Mu kiganiro n'abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Félicitation à ceux qui ont réussi; Courage à ceux qui ont échoué.

  • Turashimira REB kuba utangaje aya manota hakiri kare, ni intambwe nziza, ariko byaba byiza igiye yishyurira ku gihe ababa bayifashije muri iki gikorwa cyo gukosora no gutunganya aya manota na cyane ko abana biyandikisha bamaze kwishyura amafranga ajyanye no kuzakora ibizami.

  • Muzabona ingaruka ibi bintu bizatugezaho byo gushorera abantu bose ngo batsinze nta bumenyi bafite , uku gutsinda kuri hejuru ntikujyanye nubumenyi tubasangana, biratugora kubigisha hejuru kuko mubatwoherereza bafite ubumenyi buri hasi cyane ukibaza uko ikizami baba bagitsinzi biba byiza iyo uhaye amahirwe umuntu agasubiramo aho kumubwira ngo yatsinze mu mutwe nta bumenyi buhagije afite. Ikizabaho nuko mu myaka iri imbere tuzagwiza abafite diplome nyinshi za licence na masters ariko ukabura uwo ukoresha kuko tubabeshya ko bazi tukabaha ibipapuro ariko ntacyo bazi. No muri universite iyo umunyeshuri yatsinzwe uzi ko bagusaba ibisobanuro impamvu yatsinzwe? Ubwo rero ikiza nukumureka agatsinda aho kwisobanura ukamuha ikizami kijyanye na niveau ye murabyumva inkurikizi

  • Mineduc niyo gushimwa kuko itangarije amanota igihe, kandi nabana bakaba bazagira rimwe kwishuli ntihabe ko abo muwa mbere no mu wa kane bagenda nyuma.
    Jye sinemeranya na Epra uvuga ko abana babaha ibipapuro ngo batsinze ariko mu mitwe yabo nta kirimo;Ese niba ari umurezi ntuzi ko mu ishuli rimwe ryabanyeshuri 30 baba batandukanye mu bwenge ariyo mpamvu haba uwa mbere nuwa nyuma? ese turetse abana tukajya mu barimu ko bose baba bafite inyemezabumenyi nimpamyabushobozi zibemerera kwigisha ese niko bose ba maitriza amasomo bigisha? Nzi neza ko harimo itandukanirizo murabo barimu nabo. Gusa tureke abana bige ku bushobozi bwabo turusheho kugwiza abajijutse bazanashobore kwihangira imirimo, Nziko abashaka gukorera Leta nibigo mbere yo guhabwa akazi babanza gukoreshwa ibizamini kandi ushoboye kubitsinda nakazi ashobora kugakora neza.

  • Twe bize cyera uburezi bwubu buradushimisha kuko nta vangura rikibaho, igihe cyacu wigaga uba uwa mbere cyangwa uba mu ba mbere imyaka yose ariko uzi neza ko utazatsinda ikizamini cya Leta bitewe n’ubwoko bwawe cyangwa se akarere uturukamo, ariko ubu umwana wese ushoboye kwiga ariga nta vangura na rimwe akorewe, Tubyishimire rero.

  • Ibi byo kuvuga ngo abana batsinze ku kigero gishimishije c’est relatif. Uretse ko MINEDUC cyangwa REB batavuga ko abana batsinzwe, icyo gihe ababyeyi bababaza bati se ko abana batsinzwe MINEDUC na REB mukora iki mumaze iki? mushinzwe iki? abarimu se bo bashinzwe iki? Murumva rero ko MINEDUC cyangwa REB batakwishyira habi, bagomba kuvuga nyine ko abana batsinze ku rwego rushimishije kugira ngo nabo bivugwe ko bakora neza. Hanyuma Ministre na DG REB bagume mu myanya yabo.

Comments are closed.

en_USEnglish