Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa JICA ku Isi
Prof Akihiko Tanaka umuyobozi mukuru wa JICA (Japan Internation Cooperation Agency) mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye kuri uyu wa gatanu baganira ku mibanire n’ubufatanye by’u Rwanda n’Ubuyapani.
Uyu mugabo yasuye kandi imishinga n’ibikorwa bitandukanye biterwa inkuru n’iki kigo cy’ubufatanye mpuzamahanga n’Ubuyapani JICA mu Rwanda birimo ikigo K-LAB, Tumba College of Technology ndetse kuri uyu wa gatandatu arafungura ku mugragaro ikiraro cya Rusumo kiri hagati y’u Rwanda na Tanzania cyubatswe ku nkunga y’Ubuyapani.
Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame Prof Tanaka yavuze ko yishimishiye kubona umusaruro w’iterambere yabonye mu Rwanda urimo n’uruhare rw’Ubuyapani biciye muri JICA.
Ati “Twishimira uburyo abanyarwanda bongoye kwiyunga bakabana nyuma ya Jenoside, uko ubumwe buzakomeza niko amahoro azabakomeza kubaho, natwe nk’Ubuyapani tuzakomeza kubana n’u Rwanda mu kubaka ejo heza.”
Prof Tanaka yavuze ko ikigo cya K-LAB batera inkunga nk’umushinga washyiriweho urubyiruko ngo rwunguke ubumenyi mu ikoranabuhanga, ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubumenyi mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Dr Charles Muligande Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani uri kumwe na Prof Tanaka mu ruzinduko arimo mu Rwanda yatangaje ko mu kiganiro bagiranye na Perezida Kagame yasabye uyu muyobozi ko ikigo JICA ayoboye, mu Rwanda cyarushaho gukorana n’imishinga y’abikorera hagamijwe kubateza imbere no guteza imbere igihugu.
Perezida Kagame ngo yasabye kandi uyu muyapani gukangurira abashoramari b’Abayapani kuza bagashora imari yabo mu Rwanda.
Photos/D S Rubangura & PPU
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
inkunga abayapani baduha ni inyamibwa kandi tuzakomeza kubana nabo mu bikorwa butandukanye dutsura umubano
Comments are closed.