Tags : Rwanda

Bernard Munyagishari ahanishijwe gufungwa BURUNDU

Bernard Munyagishari wari umaze imyaka ine aburana ku byaha bya Jenoside yaregwaga, muri iki gitondo urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bityo ahanishijwe gufungwa burundu. Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranga imbibi ruhamije Munyagishari Bernard icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica […]Irambuye

Uyu munsi mu 1994 abishi bajyanye Umwamikazi Gicanda kumwica

Ahagana saa tanu z’amanywa tariki 20 Mata 1994 abicanyi bateye ku rugo rwa Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare, baramutwara bamwicira inyuma y’inyubako y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Butare. Abo mu muryango we n’abanyarwanda muri rusange baribuka uyu mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda none. Grace Kayitaramirwa umwisengeneza w’umwamikazi Rosalia uyu munsi yabwiye Umuseke ko ashima […]Irambuye

Ubukwe bwa UMUTARE Gaby burabaye, Invitation yasohotse

Yakomeje kugira ibanga ubukwe bwe gusa ubu bwageze, yakoze ‘mariage civile’ mu ibanga rikomeye muri umwe mu mirenge yo muri Karongi Iburengerazuba, ubukwe bwe na Joyce Nzere ubusanzwe uba muri Australia gusaba n’ubukwe nyirizina bizabera i Kibagabaga. Umutare Gaby (Nikuze Gabriel) ugiye kuzuza imyaka 27 azwi cyane mu ndirimbo nka  “Mesa kamwe”,  “Ntunkangure”, “Urangora” n’izindi […]Irambuye

Nk’uwikorera; RGB, MINISANTE na Police bagiye mu mahoteri kureba uko

Kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Minisiteri y’ubuzima, Police y’igihugu, MINALOC, Umujyi wa Kigali, MINAGRI, WASAC, Police na RDB byafatanyije ubukangurambaga bwo kureba uko za Hoteli zakira abazigana cyane cyane ibyo zibagaburira niba biba byujuje ubuziranenge. Ni mu rwego rw’ubukangurambaga bwiswe “Nk’uwikorera” bugamije gusaba inzego za Leta n’izigenga guha servisi nziza abazigana. Hari impungenge n’ibibazo bijya bigaragazwa […]Irambuye

Karongi: Abasenateri baribaza impamvu umusaruro w’intore utagaragara ku jisho

Hon Galican Niyongana, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, ari kumw ena bamwe mu Basenateri basuye akarere ka Karongi bagamije kuganira n’Intore ku musaruro zitanga aho ziherereye, gusa ngo umusaruro w’Intore ntugaragarira ku jisho. Ba Hon Senateri Musabeyezu Narcisse na Hon Senateri Mukankusi Perune bari i Karongi ku wa […]Irambuye

Kaminuza zimwe zahagarikiwe amasomo ziracyategereje ijambo rya MINEDUC na HEC

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016, rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, gusa hari bamwe bavuga ko ibyo basabwe kuzuza babikoze, bagitegereje ijambo rya […]Irambuye

Ubushinwa nibwo Africa yareberaho – Gen Kayonga

Ubushinwa n’u Rwanda byubatse umubano urushijeho gukomera mu myaka 20 ishize nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Global Times cyaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa. Umubano ushingiye ku bukungu n’ubufatanye mu bucuruzi. Amb Lt Gen Charles Kayonga asanga Africa yose yafata urugero ku Bushinwa mu kubaka ubukungu bwayo. GT: Perezida Xi w’ubushinwa yabonanye na Perezida Kagame w’u […]Irambuye

Umudepite mu Nteko ati “Ko drones zihari, haba harabuze abapilotes?”

Mu Nteko Ishinga amategeko niho bigira imishinga y’amategeko, bakayinononsora, bakayitorera ikazagera ubwo iba amategeko tugenderaho. Ku itariki 04 Mata ubwo Minisitiri w’Intebe yari mu Nteko umudepite umwe yatangaje abari aho yibaza niba drones zarabuze abapilote. Ku itariki 04 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Intebe yari mu Nteko avuga ku bikorwa bya Guverinoma byakozwe n’ibiteganywa gukorwa mu bijyanye […]Irambuye

Gashayija uri kuzenguruka u Rwanda ku igare, ubu arangije n’Amajyaruguru

Patrick Gashayija uzwi cyane ku kazina ka Ziiro the Hero yiyemeje kuzenguruka u Rwanda n’igare mu rugendo rw’ubukererugendo yise ‘Peace Trip’, nyuma yo kurangiza Intara y’Iburasirazuba ubu yanarangije iy’Amajyaruguru ndetse yinjiye mu karere ka Rubavu aho ahereye iy’Iburengerazuba. Uyu musore mu kwezi gushize yahereye mu karere ka Bugesera, azenguruka uturere twose tw’Iburasirazuba, aduhetuye n’igare rye […]Irambuye

S.Korea: Perezida wegujwe yasomewe ibyo aregwa imbere y’urukiko

Perezida waterewe icyizere muri Korea y’Epfo, Park Geun-hye yagejeje imbere y’urukiko anabwirwa ibirego akurikiranyweho mu rubanza aregwamo ruswa, byanatumye Inteko Nshingamategeko y’igihugu cye imutera icyizere. Umushinjacyaha yavuze ko Park Geun-hye aregwa ibyaha bitatu, uruswa, gutera ubwoba no gukoresha nabi ububasha no gushyira hanze amabanga ya Leta. Park w’imyaka 65, arafunze, ashinjwa ko yemereye inshuti ye […]Irambuye

en_USEnglish