Nk’uwikorera; RGB, MINISANTE na Police bagiye mu mahoteri kureba uko bakwakira
Kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Minisiteri y’ubuzima, Police y’igihugu, MINALOC, Umujyi wa Kigali, MINAGRI, WASAC, Police na RDB byafatanyije ubukangurambaga bwo kureba uko za Hoteli zakira abazigana cyane cyane ibyo zibagaburira niba biba byujuje ubuziranenge. Ni mu rwego rw’ubukangurambaga bwiswe “Nk’uwikorera” bugamije gusaba inzego za Leta n’izigenga guha servisi nziza abazigana.
Hari impungenge n’ibibazo bijya bigaragazwa n’agana amahoteli na za restaurants ko bahabwa amafunguro rimwe yaboze, yarengeje igihe cyangwa atujuje ubuziranenge mu buryo bunyuranye, ibi bikabagiraho ingaruka zinyuranye.
Alphonsine Mukamunana umukozi muri MINISANTE ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije avuga ko ibi ari inshingano zabo kwita ku buzima bw’abanyarwanda cyane aho bahurira ari benshi.
Avuga ko ubu bagamije guhindura imyumvire y’abatanga servisi cyane ku bijyanye n’isuku n’isukura mu mahoteli, restaurants na bar kugira ngo abantu bahabone servisi zinoze.
Aba bakozi barebaga cyane mu bikoni by’amahoteli basuye, mu bubiko bw’ibiribwa baha ababagana, mu byumba babarazamo n’ahandi.
Nyuma bicaranaga n’abayobora aho basuye bakabagira inama kubyo babonye bikwiye kunozwa cyangwa bakabashimira ibyo basanze bakora neza.
Frederick Ntawukuriryayo wo rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere rwatangije ubukangurambaga bwa “Nk’uwikorera” avuga ko icyo bifuza ari uko utanga servisi yishyura mu mwambaro w’uyisaba maze akumva ko serivisi nziza yakenera ari nayo nawe akwiye guha abamugana.
Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 12 muri buri cyumweru bakazajya bagera ku rwego runaka, ubu bakaba bageze ku rwego rw’ubuzimana, isuku n’isukura ari nayo mpamvu ngo bakoranye na Minisiteri y’ubuzima.
Denis Wollner umuyobozi wa Hoteli Milles Collines imwe muzo basuye yavuze ko abayobozi b’amahoteli bakora amakosa menshi mu kwakira abantu bityo akabona ko ubugenzuzi nk’ubu buba bukwiye kugira ngo banoze servisi batanga.
Denis ati “iyo utari kubona amakosa hoteli ifite umuntu wo hanze niwe uyabona neza cyane ajyanye na servisi zitanoze. Ubugenzuzi nk’ubu burakwiye kugira ngo habeho gutanga servisi zinoze.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Naba nabo bazzajya bitwaza ko bagenzura uko bimeze baryeho bitwaje kumva muri iyi nzara ica ibintu kandi nta kuntu bazamenya uko bimeze batariyeho niryo genzura. ariko bazajye no mu turari aho ibisate 2 by’ikirayi cyocyeje babigurisha 300 kandi ikiro kigizwe n’ibirayi 5 kitarenza 240 Frw nk’ibyo bigenzurwa na nde? ese abafata umuceli wa Kigoli bakawushyira mu mufuka wanditseho Pakistan bakawugurisha ku giciro cy’umupakistani utanuzuye cg banongeyemo umusenyi kugirango uremere kuko baba bawugabanyijeho byo bigenzurwa na nde? ese imyumbati ica ku mupaka iva Uganda cg Tanzaniya iba itarigeze yozwa na gato ikurwa mu murima bakayijugunyira abanyawanda bafata nk’abashonji byo bigenzurwa nande? ko nta kigo kibyiitaho ari nabyo bitera indwara? ubunyobwa ifu yabwo ntikigira inyito abacuruzi barayivanga n’itaka cg ibyo bayoye ku byuma bishya biba byamenetse hasi ubu se turagana he?
Aba bo batunguwe kabisa!!! Urareba umwanda bafite???? Huuuummmmm kweli dore ukuntu bareba nk’abafatiwe mu cyuho mu gikoni cyuzuye umwanda nako umucafu nibyo bivugitse. nuko abandi bazabageraho biteguye bagasibanganya ibimenyetso
Ese izi nzego ziba zagiyeyo ziba zifite ubumenyi cg ubunararibonye mu gukora isuzuma ry’ubuziranenge?
Ahubwo iyiba byashobokaga ko aho batekera hatagirwa ibanga kuko niho byose bipfira! Hagombye kuba hagaragara nka kumwe Chez Venant botsaga ureba, cg kuri SSimba-Centenary bimeze, aho kuva ku isafuriya kugeza ku byo bateka umukiriya aba ashobora kubiteraho akajisho.
polisi se iza mu by amahoteli gute? igiye kuzajya ibambika amapingu??
Mubaze Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene uko yabigenzaga akiri Minisitiri w’Ubuzima kuko yatunguranaga kandi ibyo yabonye bikanavugwa mu itangazamakuru bityo amahoteli na restora bagahora biteguye kuko batamenyaga igihe azira. Emwe ni naho duheruka agahenge k’isuku mu ma Hoteli na Restora. Bigomba no gukorwa mu Gihugu cyose Uturere tukabyitaho ntibihere gusa i Kigali.
Comments are closed.