Digiqole ad

Karongi: Abasenateri baribaza impamvu umusaruro w’intore utagaragara ku jisho

 Karongi: Abasenateri baribaza impamvu umusaruro w’intore utagaragara ku jisho

Hon Galican Niyongana, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, ari kumw ena bamwe mu Basenateri basuye akarere ka Karongi bagamije kuganira n’Intore ku musaruro zitanga aho ziherereye, gusa ngo umusaruro w’Intore ntugaragarira ku jisho.

Hon Niyongana Galican yavuze ko ikabajye i Karongi ari ukuganira ku kibazo kivuga ngo kuki Intore umusaruro wazo udahita uboneka

Ba Hon Senateri Musabeyezu Narcisse na Hon Senateri Mukankusi Perune bari i Karongi ku wa kabiri tariki 18 Mata, mu byabagenzaga harimo kuvugana n’Intore ku musaruro zikwiye gutanga mu muryango nyarwanda.

Hon Mukankusi Perune yagize ati “Kuki abantu bava mu itorero bagakomeza ingeso mbi, batozwa nabi? Kuki umuntu atozwa akongera kuba mu kubera iki uwavuye mu itorero hari ubwo usanga ingeso mbi yakoraga yazikomeje, uburaya, ubusinzi, ingengabitekerezo ya jenoside?”

Hon Musabeyezu Narcisse, yavuze ko hari ubwo abona umushoferi w’imodoka akamenya ko yabaye umusirikare mu ngabo za RDF, kubera ikinyabupfura (ubudasa) yamubonyeho, ndetse ngo yabimubaza amutunguye agasanga koko yabaye umusirikare ariko ngo intore kuyimenyera ku budasa yagaragaje biragoye.

Ati “Kuki intore zitagira ubudasa?”

Intore zashyizwe mu matsinda hegendewe ku mirimo bakora, abayobozi ukwabo, abaganga mu itsinda ryabo n’abarimu ukwabo, biga kuri ibyo bibazo byibazwa n’Abasenateri.

Umwe mu Ntore, akaba n’Umuyobozi w’ishuri mu Gisovu, witwa Matias yavuze imbogamizi zigihari nk’uwari uhagarariye intere z’abarimu.

Izo mbogamizi zirimo ko batozwa n’abarimu bake, kandi bagatozwa igihe gito ugasanga ntacyo bakuyemo, kuko ngo akenshi uretse no kuba inyigisho ziba ari zimwe, usanga n’abarimu badafite ubushobozi bwo gutoza abandi.

Intore Makuza Safi, yabwiye Umuseke ko bava mu itorero bafite ubushake ariko babura gikurikiranwa iwabo mu midugudu, intege z’ubushake bari bafite zikarangirira aho.

Mayor Ndayisaba François wa Karongi avuga ko nta gikuba cyacitse kuko ngo bishimira aho bageze, nubwo muri ako karere habaye Jenoside ndengakamere ngo uyu munsi abantu bariyunze, barashyingirana kandi Intore zibigizemo uruhare.

Ati “Uko igihe kizaza bizajyenda birushaho kumera neza.”

Karongi, imibare y’abatojwe muri rusange ni 18 975 mu ngeri zose z’Intore, abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ni IPRC yubatse inzu ya miliyoni 20 ku muntu utishoboye, intore za Twumba zo ngo zabashije kugeza itorero ku rwego rw’umudugudu.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /KARONGI

14 Comments

  • Bariya ba Honorables iyo baza kuba barakurikiye ijambo rya His Excellency avugira i Gabiro umwaka ushize (2016) ko itorero ari igipindi cya Rucagu na Kaboneka, ntibari kuba bibaza biriya bibazo. Nigeze nanjye kureba amafoto y’intore yambaye umupira wabugenewe igonga inzu ku Kimisagara yaborewe mu rukerera, nibaza byinshi. Ariko n’intore zirahari da! Sizo nyinshi mu myifatire y’ikinyuranyo nicyo kibabaje nabo bibaza.

    • Hanyuma se bo ni gute batinyuka bagasaba ibyo batagira. Wenda ubutore bwo barabufite kuko baratoranijwe, ariko se ubudasa bwabo bi ubuhe, buri he ?

      Usubiye inyuma gato mu mwiherero wa 2015, President Kagame yari yababajije kandi ati : “Where has gone your revolutionary stand ?” Ntawigeze amusubiza kugeza no ku mwiherero wa 2016, ndetse no kugeza uyu munsi. Mureke abaturage mwibabyiniraho umwijuto, dore nkongwa yageze mubigore kandi aribyo twahinze byonyine; ubwo ejobundi muzaba mutubwira ko ari izuba ryinshi, atari inzara.

  • Ubundi bibaye byiza ntibajyanayo abavocat, abanyamadini, abanyamakuru n’abandi bantu batabishaka cyane cyyane abaffite aho bahurira no kutabogama mu kazi bakora ka service ku baturage. Rwose hari ababa bumva nta kibazo kujya mu itorero ariko uwumva adashaka kujyayo bamuretse ntacyo byatwara aho kugirango azaveyo ntatange umusaruro yari yitezweho

    • Bitabaye ibyo twazaba dusibye muri za muvoma za Habyarimana doreko zo iyo wakomaga amashyi nta kindi bakubazaga ababo wagirango bakora nkidini.Umunsi wose baba bakuriho bakubuzamahwemo.

  • Ubundi se inshingano z’intore ni izihe? Mwibarenganya.

    • Ngo inshingano z’intore ni izihe? Ni ugutora kandi neza. Kanama iri hafi nibiminjiremo agafu bose.

      • ???????????????? mperutse kubona ngo abanyamakuru 120 bagiye mu itorero nibaza abazasigara bandika inkuru abo aribo

  • Hazanagire udukorera an independent study aturebere niba amafarnga akoreshwa mu gutegura amatorero atanga umusaruro (long-term impact/tangible change) (Is the effort worth the cost?.

    • Ibyo uvuze ni byo kabisa. Hakenewe “independent evaluation”. Ariko nyine “independent”… ubanza iyo “qualification” itabaho itanashoboka mu Rwanda.

  • Ariko abagiye mu itorero ntibakajye bavayo batabajijhe Rucagu aho adodeshereza ariya mashati ngo natwe tuhayoboke.

  • Ubundi se kujya mu itorero bibuza umuntu kuba uwo ariwe.Na Kagame ubwe yivugiye ko ari igipindi ariko bene amatwi ntibumva.

  • Bwana munyamakuru Eric Hatangimana,
    Njye iyo numva imvugo ngo ahantu runaka barumvikana,bagasabana,ngo bariyunga
    hama mubyo kwiyunga bagatanga urugero ngo barashingirana,mumbabarire ibi bintera
    agahinda!!!!!!mbega gushingirana nibwo bwiyunge? mbega bariya bashingiranye nyuma
    yaho akongera agatema uwo yashatse nibwo bwiyunge mushaka muri uru Rwanda? mbega
    ntabwo bashyaka abatutsikazi kugira bakomeze kugira babe ibitambo by´ubwoko bwabo?
    Ubwo ntabwo babashyaka kungufu nka kera kubwoba kugira akize agatwe?
    Ntabwo murinjye hari amacakubiri, ariko tugomba kuvugana ukuri,niba hari abakobwa
    bumva ko ubwiyunge bunyura mugushakana kw´abari mubwuko bw´abahutu n´abatutsi,navugako hakiri abakiri mubujiji,biyibagiza ibishobora kubageraho,hari
    n´ibikomere benewabo bitarazimangana.
    Habwirwa umva, hakerekwa ubona.

  • Mwabantumwe mwibaze namwe rwose umukobwa yumva ko ashyaka umugabo,noneho ukabona ko
    ugomba gushyaka mubakwiciye bakugize incike!!!! ariko ubwo ahongaho ntiharimo n´uburwari? ubwose wavugako uyo mukobwa yaba ari muzima?bikagera nyuma gato akamwirenza yamaze kumubyarira.
    Icobikoze harakenewe gushira mugaciro imyumvire kumitere y´ikibazo uko caba giteye,
    njye ndumva ibintu bigoye kuruta uku tubitekereza,uko tubivuga n´uko byari bikwiye kuba.

    • Ngo nta vangura ufite, ariko nyamara biragaragara ko ahubwo uri extremiste uzerera isi nka roho mbi. Abakobwa bawe uzababuze gushaka muri abo bahutu/batutsi, maze uvane urusaku hano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish