Umudepite mu Nteko ati “Ko drones zihari, haba harabuze abapilotes?”
Mu Nteko Ishinga amategeko niho bigira imishinga y’amategeko, bakayinononsora, bakayitorera ikazagera ubwo iba amategeko tugenderaho. Ku itariki 04 Mata ubwo Minisitiri w’Intebe yari mu Nteko umudepite umwe yatangaje abari aho yibaza niba drones zarabuze abapilote.
Ku itariki 04 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Intebe yari mu Nteko avuga ku bikorwa bya Guverinoma byakozwe n’ibiteganywa gukorwa mu bijyanye n’ubuzima Hon Tengera Francesca yabajije ku bijyanye na ‘quality of service’ mu gitanga amaraso atanga urugero rw’umwana wapfuye kubera kubura amaraso kwa muganga.
Mu Rwanda bimenyerewe ko utudege twa ‘drones’ tutagira abapilotes ahubwo dukoreshwa n’uri hasi akoresheje ikoranabuhanga. We yagize ati “Ko drones zihari, haba harabuze ibibuga bya drones, haba harabuze abapilotes, haba harabuze iki nyakubahwa speaker?”
Uyu mudepite yarongeye kandi ati “ndagirango mbaze niba Malaria itagiterwa n’umubu kuko maze iminsi numva abanyamakuru, bari na hano, bavuga ngo udukoko dutera Malaria, nagira ngo menye niba harabonetse n’utundi. Ni mu rwego rwa Ntibavuga bavuga.”
Ubwo yavugaga ibi abenshi bari mu Nteko bahitaga baseka abandi bagatangara.
Ibibazo bya Hon Tengera byari bishingiye kuri service yavugaga ko ari mbi zitangwa mu bitaro bimwe na bimwe mu Rwanda, mu kuvura indwara zinyuranye.
Minisitiri w’Intebe amusubiza yavuze koko hari indwara zikomeye u Rwanda rutaragira ibikoresho bihagije byo kuzivura cyangwa hakaba ubwo abaganga baba bahari ariko badafite ubunararibonye buhagije mu kuzivura.
Asubiza ariko ko muri rusange abanyarwanda bavaga mu Rwanda bajya kwivuza hanze umubare wabo wagabanutse cyane kuko hari ibigenda bihinduka.
UM– USEKE.RW
21 Comments
Ese ni ngombwa ko buri mudepita aba agomba kubaza ikibazo? Kuburyo umuntu agera aho abaza no muri domaine atametriza neza? Munsobanurire
hhhhh murabarenganya abenshi buzuye muri iriya nzu murabazi neza uko bajyamo. Kandi ntawe utanga icyo adafite! None uyu munyamakuru nawe ati “Mu Nteko haba Intumwa za rubanda ziba ari incabwenge zibahagarariye …”!!! byihorere icecekere.
Namwe mwiyunvire koko. Ubu nkuwo utazi nicyo abaza azamenya ibibazo byabaturage? Nakumiro koko. Ariko ntawamuveba aracyiga twizere ko igihe kizagera akamenya no kubaza ibifitiye akamaro abanyarwanda
Nonese ikibazo uvuvuga kidafite ishingiro ni ukubaza niba harabuze abapilotes? Bifite ishingiro kuko nta bapilote ntizaguruka
Murwego rwa bavuga ntibavuga yaratebyaga ariko kubijyanye na drone nubwo ari ikoranabuhanga rizitwara naryo rikoreshwa nabantu kuko ntizipfa kwigurutsa ndumva ari nkabyo yavugaga ariko ubwo uwanditse iyi nkuru nawe afite uko yabyumvise
Njyewe reka mbifate nko gusetsa,
Byaba gusetsa se bwo umudepite yasetsa abaza PM???????
Erega baba banga ko nigihembwe cyashira nta intervention nimwe akoze kdi ahembwa akayabo. Benshi banarimo ko usanga twaranabarushaga mu mashuri Ariko nyine umugisha uravukanwa kandi ngo ni nk’ingabire
Sha muransetsa none Iyo drone Iyo ihagurutse ikajyana ayo maraso nihaba hari uyibwiye aho iyajyana ntaho iri buhagarare? None uwo umuntu uyikoresha twamwita iki?! Nyamara ikibazo cye gifite ishingiro witonze ugashishoza umva icyo yashkaga kuvuga.
Ntekereza ko rwose uyu munyamakuru nawe afite uko yabyumvishe, agashaka gushyiramo namakabyankuru. Nonese izo Drones zirigurutsa? Arabaza niba nabo bazigurutsa barabuze
Ikibazo cye gifite ishingiro nibyo kuko yavugaga ubuzima ariko uko twita ziriya ndege mu Rwanda twese tubiziranyeho. Ni indege zitagira abapilote. Nubwo bwose tubizi neza ko kuzitwara ari piloting.
Depite kweli ati ‘numva abanyamakuru bavuga ngo…’
Azi gusetsa kabisa
Ibyo depite yabajije birumvikana. Arashaka kumenya impamvu drones zidakora akazi kazo ko gutwara amaraso mu buryo bwihuse, kurinda aho umuntu yitaba Imana kubera kubura amaraso kandi byitwa ko dufite drones ! Ndibwira ko atayobewe ko drones zitagira aba pilotes. Ikibazo yakibajije mu buryo bwo gutebya.
Ni byo rwose.Iki kibazo kibajije mu buryo bwa gihanga!Figures de style.Ahubwo abataracyumvise bashatse kukibaza uko atakivuze. Nta nenge iri mu kibazo yabajije rwose.
Ahubwo abatunva icyo yashatse kuvuga nibo bakwiye amahugurwa.
Ariko nubwo benshi banenze uyu mudepite ikibazo cye kirumvikana kereka niba mwasomye title yinkuru mugahita mushyiraho comment, niba drone zihari se ku mugani we habuze iki kugirango uwo mwana yatanzeho urugero apfire kwa muganga kubera kubura amaraso? Naho kuvuga ko malaria iterwa nudukoko ndumva niba abo banyamakuru barabivuze koko yagirango abakebure ariko abivuga muburyo bwo gutebya.
depite ikibazo yakibajije neza kuko bisobanuye neza ko atumva igituma drone zidatabara. Nonese abakoresha drone bitwa bate?
Heheheheheh ahubwo bamupfuye agasoni ngirango.
Ntabwo bavuze uburyo yavuze ngo cya cyuma abantu bashyiramo uduhinja tutageze igihe kiramushobera neza neza. Kugeza ubwo bakimwibukije ati “icyo nyine uvuze”
Abavuga ngo yaratebyaga rero nimwicecekere kuko ntabyo muzi, njyewe nari mpari ariko ntabwo watebya gatatu ugaragaza kutamenya.
Umubyeyi utazi ‘couveuse’????? Ngo cya kintu!!!
Ngo abanyamakuru baravuga ngo udukoko!!! Koko imbere ya PM???
Ese niba yaratebyaga, intumwa ya Rubanda ijya kuvuga ibibazo bikomereye Rubanda imbere ya PM ikabihindura BYENDAG– USETSA!??
Njyewe nari ndi mu Nteko uriya munsi ahubwo naratunguwe cyane kubona umudepite udakurikira kugera hariya, namwe rero muti yaratebyaga.
@Eric,
Nyamara iyi ntumwa ya rubanda n’umuhanga cyane kuko ibibazo bye bibajije kuburyo bwa gihanga cyane kandi bufanzemo no gusetsa cg se kuganira muyandi magambo, abanyarwanda rero iyo umuntu abajije ikibazo atafunze isura, cg se abe arimo guhecyenya amenyo ubwo ntaba ari umugabo maye,
None nshuti yanjye Eric wamfasha ko nanjye indimi z’amahanga zanyihishe ukambwira kiriya cyuma bashyiramo impinja zavutse igihe kitageze uko kitwa mu kinyarwanda? nukuri uraba ukoze cyane.
Uyu mudepite harya yoherejwe n’irihe shyaka ?! Kandi ngo yibiotseho MBA muri procurement da !
Ariko rero yaba uyu munyamakaru cg abari gukora comments baseka uyu Honorable reka nanjye mbe aribo nseka! Nonese icyo uyu nyakubahwa yavuze kitaricyo niki? Ziriya ndege zigira aba Pilotes bazitwara on remote batazicayemo ariko nabo ni aba pilotes. Niba ayitwara akoresheje computer akayereka destination yaho yerekeje igasigayo ibyo yari twaye akayigarura aho yaje iva. Aho museka muvuga ko kuba yabajije niba aba pilotes bayo ari bake ni he ?
Drone zugira pilote,aho atandukaniye n’indege zizanzwe n’uko ataba ayicayemo.
Ahubwo abamusetse bigaye
Drone igira pilote utayicayemo.
Comments are closed.