Digiqole ad

S.Korea: Perezida wegujwe yasomewe ibyo aregwa imbere y’urukiko

 S.Korea: Perezida wegujwe yasomewe ibyo aregwa imbere y’urukiko

Park Geun-hye wakuwe ku butegetsi muri Korea y’Epfo yamenyeshejwe ibyaha aregwa

Perezida waterewe icyizere muri Korea y’Epfo, Park Geun-hye yagejeje imbere y’urukiko anabwirwa ibirego akurikiranyweho mu rubanza aregwamo ruswa, byanatumye Inteko Nshingamategeko y’igihugu cye imutera icyizere.

Park Geun-hye wakuwe ku butegetsi muri Korea y’Epfo yamenyeshejwe ibyaha aregwa

Umushinjacyaha yavuze ko Park Geun-hye aregwa ibyaha bitatu, uruswa, gutera ubwoba no gukoresha nabi ububasha no gushyira hanze amabanga ya Leta.

Park w’imyaka 65, arafunze, ashinjwa ko yemereye inshuti ye magara Choi Soon-sil gusaba amafaranga atemewe ibigo by’ubucuruzi abyizeza kuzahabwa imbara zao kubona amasoko.

Aba bagore bombi bahakana ibyo baregwa. Park Geun-hye yavanywe ku butegetsi aterewe icyizere n’Abadepite.

Yavanywe ku butegetsi mu kwezi gushize ndetse yamburwa uburenganzira ntayegayezwa (presidential immunity) nyuma y’aho Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwahaye agaciro igikorwa cyo kumutera icyizere nka Perezida no kumuvana ku butegetsi cyabaye mu Ukuboza 2016.

Choi bareganwa, ashinjwa gukoresha ububasha yari afite mu kugera kwa Perezida agashyira igitutu ku bigo by’ubucuruzi bikomeye ngo bitange amafaranga abarirwa muri za miliyoni z’amadolari ya America yo gushyira mu kigo kidaharanira inyungu ayobora.

Park bivugwa ko na we ubwe yabgizemo uruhare, kandi agaha Choi ububasha bwo hejuru cyane bwatumye agera ku mabanga ya Leta.

Mu bigo bikomeye byasabwe gutanga ruswa, harimo na Samsung. Umuyobozi wayo, Lee Jae-yong na Choi bombi bafunganye na Park wari Perezida w’igihugu.

Umuyobozi w’ikindi kigo gikomeye, cya Lotte Group, Shin Dong-bin na we yashinjwe ibyaha byaruswa kuri uyu wa mbere ariko we ntiyafunzwe.

Yaba umuyobozi wa Samsung n’uwa Lotte Group bombi bahakana ibyo baregwa.

Hwang Kyo-ahn, wari mu bashyigikiye Park, yabaye ayobora igihugu by’agateganyo, amatora y’uzamusimbura azaba tariki ya 9 Gicurasi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish