Digiqole ad

Ubukwe bwa UMUTARE Gaby burabaye, Invitation yasohotse

 Ubukwe bwa UMUTARE Gaby burabaye, Invitation yasohotse

Umutare Gaby n’umukunzi we Joyce Nzere.

Yakomeje kugira ibanga ubukwe bwe gusa ubu bwageze, yakoze ‘mariage civile’ mu ibanga rikomeye muri umwe mu mirenge yo muri Karongi Iburengerazuba, ubukwe bwe na Joyce Nzere ubusanzwe uba muri Australia gusaba n’ubukwe nyirizina bizabera i Kibagabaga.

Umutare Gaby n'umukunzi we Joyce Nzere.
Umutare Gaby n’umukunzi we Joyce Nzere.

Umutare Gaby (Nikuze Gabriel) ugiye kuzuza imyaka 27 azwi cyane mu ndirimbo nka  “Mesa kamwe”,  “Ntunkangure”, “Urangora” n’izindi yakoze ari wenyine nubwo mbere yabanje kuririmba mu itsinda ryatandukanye ahagana mu 2012 ritamenyekanye cyane.

Gaby nyuma y’igihe kitari kinini amenyekanye mu muziki yahise yinjira mu irushanwa ry’abahanzi bakunzwe mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 kubera uburyo abantu benshi bakundaga muzika ye.

Joyce Nzere bashyingiranywe imbere y’amategeko mu mpeshyi ya 2016 ni umunyarwandakazi uba muri Australia, ni umukobwa ukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane Facebook.

Uko abigaragaza, Joyce Nzere mu 2014 yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Canberra muri Australia ari naho aba ubu, ntibizwi neza niba bazaba mu Rwanda cyane muri Australia, ariko bivugwa n’inshuti zabo ko byanze bikunze bazaba muri Australia.

Ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi ije
Ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi ije
Umutare Gaby kubera gukundwa nyuma y'igihe gito amenyekanye yahise yinjira mu irushanwa rya PGGSS
Umutare Gaby kubera gukundwa nyuma y’igihe gito amenyekanye yahise yinjira mu irushanwa rya PGGSS. Photo/Innocent Ishimwe/Umuseke
Asanzwe ari umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba n'ijwi ryiza
Asanzwe ari umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba n’ijwi ryiza. Photo Evode Mugunga/Umuseke
Umukobwa asanzwe akunda siporo
Umukobwa asanzwe akunda siporo
Ajya ashyira amafoto hanze ari kuzikora
Ajya ashyira amafoto hanze ari kuzikora
Joyce Nzere washyingiranywe na Umutare Gaby imbere y'amategeko mu mwaka ushize
Joyce Nzere washyingiranywe na Umutare Gaby imbere y’amategeko mu mwaka ushize

Photos/Facebook/JoyceNzere

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Iyi nkuru harimo ibidasobanutse. Uti Joyce ni umunyarwandakazi uba muri Africa yepfo ubundi hasi ngo kuva 2014 yatangiye kwiga muri kaminuza ya Canberra muri Australia ari naho aba ubu. None ubwo aba hombi icyarimwe? Cyangwa?

  • Anyway ariko urugo ruhire muzabyare hungu na kobwa

  • Gaby rwose ubuse ni gute umuntu ugukunda akubuza kuririmba ikintu ukunda watigitiye ubwo ni ugukunda hanze gusa? ewe nizere ko utakiri umukuzi w’ibyinyo ariko

  • Inzozi zawe zo kwibera hanze uzigezeho tu! Hahaha

  • Hhhhh imwe muri tike yokwigira hanze nanjye mushakire umunyarwandakazi utuye irwotamasimbi mbone uburyo nigirayo

    Anyway Uzagire urugo rwiza rutuwe, rujyendwa ugaragara nkumusore winyangamugayo komerezaho dukunda ibihangano byawe
    nkwifurije imigisha myinshi

  • eee uyumukobwa ko ari urukwi arumye yakurangiza

  • Nzere have great ceremony my sister.

  • Basigaye baturongora nta kundi gusa iyo rwubatswe rushingiye kubintu cg ahantu ni hamwe ukora sex utekereza Nyiramana wabenze kdi yaragukundaga nawe umukunda akazira umukeno kdi yarafite ubutunzi karemano bwari no kuzagera kubwo wowe ushaka wifuza kdi mufatanije muri byose

  • Igihe Niki kbs! Mwifurije ubukwe bwiza! Indirimbo ye nkunda yitwa@ntunkangure, nawe izamubere ikitegererezo murukundo rwe,nuwo yihebeye.

Comments are closed.

en_USEnglish