Digiqole ad

Ubushinwa nibwo Africa yareberaho – Gen Kayonga

 Ubushinwa nibwo Africa yareberaho – Gen Kayonga

Ubushinwa n’u Rwanda byubatse umubano urushijeho gukomera mu myaka 20 ishize nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Global Times cyaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa. Umubano ushingiye ku bukungu n’ubufatanye mu bucuruzi. Amb Lt Gen Charles Kayonga asanga Africa yose yafata urugero ku Bushinwa mu kubaka ubukungu bwayo.

Amb Charles Kayonga, uhagarariye U Rwanda mu Bushinwa. Photo:Liu Jianxi/GT
Amb Charles Kayonga, uhagarariye U Rwanda mu Bushinwa. Photo:Liu Jianxi/GT

GT: Perezida Xi w’ubushinwa yabonanye na Perezida Kagame w’u Rwanda mu kwa gatatu. Ni iki kizava mu guhura nka kuriya?

Amb Kayonga: Icya mbere, kuri ni uguhura kw’ingirakamaro cyane kuko gutuma habaho imibanire myiza cyane mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi. Ubufatanye bwacu bushingiye ku kumvikana ku cyerekezo ibihugu byacu bisangiye cyo kugira ubukungu bufatika no kwigenga. Abaperezida bombi bagize umwanya wo kuganira ku bibahuza no guteza imbere iyo mibanire. Ishyaka rya Gikomunisti ry’Ubushinwa na RPF yombi yubakiye bitekerezo by’abantu, ni uguhura kw’ingenzi cyane rero mu gukomeza umubano.

GT: u Rwanda ruzwi kuri Jenoside ariko n’ibyo rwagezeho mu myaka ishize ni indashyikirwa. Ubukungu bwarwo buzamuka ku kigero cya 7% ku mwaka, Transparency International ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatanu muri Guverinoma zikora neza mu bihugu 47 munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni iki cyatumye u Rwanda rugera kuri ibyo?

Amb Kayonga: Icya mbere ni ubuyobozi. Hatariho ubuyobozi butekomeye bwumva uko igihugu kimeze bugashyiraho intego ntacyo twageraho. Kuva mu 1994 Guverinoma irajwe ishinga n’iterambere. Ubuyobozi rero nib wo bw’ingenzi.

Icya kabiri, tumaze kugira igihugu gitekanye, ibintu bituma dukora ibyo twifuza kugeraho. Ubukungu n’umutekano twagezeho ni ukubera politiki nziza. Hambere, Geverinoma yagiye muri Politiki yo gucamo ibice abantu, politiki itageza ku iterambere. Ishingiro rya Guverinoma ubu ni ubumwe no kubaka. Iterambere rigerwaho kubera gushyira mu bikorwa iryo shingiro. Ubuyobozi n’umutekano urambye ni ibintu bibiri by’ingenzi cyane kuho u Rwanda rugeze.

GT: Hashize imyaka myinshi Ubushinwa bushora mu Rwanda. Ishoramari ry’abashinwa mu Rwanda ryarugejeje ku ki?

 Amb Kayonga: Kuva Ubushinwa bwavugurura imikoranire habayeho gutera imbere kugaragara kw’ibihugu bya Africa. Ku Rwanda, imibanire myiza n’ubufatanye by’u Rwanda n’Ubushinwa byagejeje igihugu kuri byinshi. Dufite imishinga myinshi cyane mu Rwanda irimo Ubushinwa.

Kompanyi zo mu Bushinwa ziri mu bikorwa remezo byinshi; mukubaka imihanda n’inyubako. Ndetse no mu buzima bw’abaturage  mu rwego rw’ubuzima dufite  inkunga nini y’Ubushinwa; dufite ibitaro bibiri byubatswe n’Ubushinwa. Mu buhinzi dufite imishinga yo kuhira iri gucungwa na kompanyi z’Abashinwa, ndetse hari n’ishoramari ry’abashinwa mu bushakashatsi ku buhinzi bugamije kuvana abaturage mu bukene.

Ubushinwa mu Rwanda buri mu iterambere ry’inganda. Dufite gahunda ubu twise ‘Made in Rwanda”, iyi gahunda turi gusaba kurushaho kompanyi z’abashinwa ko zaza zigashora mu Rwanda tukagira byinshi bikorerwa iwacu.

Mu burezi, Ubushinwa butanga ‘scholarships’ ku banyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kwiga mu Bushinwa kandi bukadufasha kubaka amashuri cyane cyane ay’ubumenyingiro.

Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukubaka ubukungu bushingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga, turi gushyira imbaraga mu kubaka ubumenyi bw’abantu. Niyo mpamvu turi gukomeza gufatanya n’Ubushinwa mu by’uburezi.

GT: Ibihugu bimwe by’Iburengerazuba bishinja Ubushinwa kwita gusa kuri Africa kubera inyungu z’amabuye y’agaciro ya Africa bakoresha mu gukora ibicuruzwa byabo. Ibi ubivugaho iki?

Amb Kayonga: Ibyo bihugu biranenga ibyo kubera amateka yabyo muri Africa. Bageze muri Africa kuva mu binyejana ariko se bagejeje iki kuri Africa? Ubukoloni n’ubundi bukoloni nyuma y’ubwo bari bafite (neo-colonization). Ubu hari impinduka ku isura ya Africa kuva Ubushinwa bwaza mu myaka nka 30 ishize, mu gihe nabwo bwariho bwiteza imbere.

Uko tubibona mu Rwanda, mu bihugu byinshi bishora muri Africa, Ubushinwa nibwo bwonyine buri gufasha umugabane gutera imbere. Imikorere n’imikoranire y’ubushinwa ishingiye ku nyungu ku mpande zombi no kubahana, ibi nibyo biri kubaho kandi bizatwungura.

GT: Ni ubuhe buryo bwiza mu by’iterambere n’imibanire bukwiriye Africa, ubw’Ubushinwa cyangwa ubw’Iburengerazuba.

Amb Gen Kayonga: Nibaza ko uburyo bw’Ubushinwa ari bwo bubereye cyane Africa. Nk’uko Abashinwa bavuga ‘aho guha umuntu ifi wamwigisha uko ayiroba.’ Nibyo ntekereza ko biri kubaho. Ubufasha bw’Iburengerazuba akenshi buza ari politiki kandi bufite ibyo nabwo butegeka, ibyo Ubushinwa bwo budakora. Mbona imibanire y’u Rwanda n’Ubushinwa nk’ishingiye ku nyungu za bombi, nibwo buryo numva bunakwiye kuri Africa.

GT: Hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa hari ikinyuranyo kinini mu bucuruzi. Hakorwa iki ngo bagere ku bucuruzi burindaniye hagati ya bombi?

Amb Kayonga: Nibyo koko hari ubusumbane mu bucuruzi ku mpande zombi, kandi turi kugerageza kubihindura. Mu kubonana kwa Kagame na Xi bumvikaye gushishikariza Abashinwa gushora mu Rwanda no gufasha u Rwanda guteza imbere inganda batera inkunga ibyanya byahariwe inganda. Aho kugira ngo twohereza ibikoresho by’ibanze inganda zikenera ahubwo dushyire imbaraga mu kohereza ibicuruzwa birangiye ubusumbane mu bucuruzi buzagabanuka.

Perezida Xi yanavuganye na mugenzi we w’u Rwanda uko bashyiraho uburyo bwiza bwo kuzana abakerarugendo benshi mu Rwanda. Ikintu kiza ni uko Ubushinwa ubu bufata u Rwanda nk’ahantu abakerarugendo b’Abashinwa bakwiye gutemberera. Icyo mu Rwanda turi gukora ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

GT: Utekereza iki ku hazaza h’ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Africa n’Ubushinwa n’u Rwanda?

Amb. Kayonga: Ahazaza h’ubufatanye bw’Ubushinwa na Africa, n’Ubushinwa n’u WRanda baratanga ikizere kuko ubu bufatanye bushingiye ku bintu bifite agaciro; ubwubahane bw’impande zombi, kwizerana hagati yazo, no gukorera mu nyungu z’impande zombi. Imibanire nk’iyo ntabwo ari iy’uburyarya kandi ubu imaze igihe kinini. Yarageragejwe muri icyo gihe.

Dukwiye gukomeza ubu bufatanye tunagendeye ku nama y’i Johannesburg mu Ukuboza 2015 yashyizeho imirongo ngenderwaho n’abayobozi bacu muri ubu bufatanye mu nzego zinyuranye. Ubu nibyo biri gushyirwa mu bikorwa.

 

Lt Gen Charles Kayonga wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa muri Gashyantare 2014.

***********

3 Comments

  • Byo nibyo, Afrika nta cyiza izigera ivana ibwotamasimbi. ABAZUNGU ibyabo ni inyungu; ni babirimo inyungu. Iyo witegereje neza usanga abashinwa cg se abahinde, umubano ntaburyarya buba burimo. Iyo barimo kugufasha ubona biba bivuye ku mutima. Baba shaka ko namwe mugira aho umugera. Ariko umuzungu we aba akwereka ko hari aho utagomba kurenga, ko technologie iyi n’iyi atari iy’umunyafurika. Mbese baratugerera ubundi bagahuza imfashanyo na politiki. Baracyadufata nk’abakoloni babo.

  • Ese uyu mutype yabaye ambassador. Lieutenant General ni hatari.narinzi ko ari iby’abasiviri

  • Uko kubikururaho nibyo bituma Africa itazigera igera aho ishaka,Africa niteze ururimi rwa rwabo imbere kandi bashore anafranga meshi muri education bizatugora ariko bizatanga umusaruro naho uyu munsi ni muba ishuti za USA bizaba ngombwa ko mwiga icyongereza kugirango mubereke ko muri kumwe nabo,France nayo mwige igifaransa nkuko byahozeho,noneho naba Chinese nabo baraje bizabangombwa ko twiga igichinese naba Russian nabo ni muba ishuti nabyo bizagenda gutyo
    Ntabwo uwo ariwe muti murimo kwicanga ubwanyu,mutese imbere ururimi rwanyu mukore ibintu mu ndimi zanyu apana gukora ibintu mu ndimi zabandi cyangwa ngo mutegereze inkunga muhabwa nabandi,kwirirwa muvuga ngo mufitanyr imibano myiza nabandi sibyo bizatugeza aho dushaka ahubwo tuzagezwa aho dushaka natwe ubwacu

Comments are closed.

en_USEnglish