Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, Minisitiri uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’uhagarariyemo Uganda barasura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kureba imibereho yazo. Ku makuru Umuseke wahawe n’ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ntawukuriryayo Frederic, yavuze aba bayobozi bahaguruka i Kigali mu gitondo ku […]Irambuye
Tags : Rwanda
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye
Mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi itatu ihuje inzobere n’abashakashatsi bibumbiye mu ihuriro ryitwa Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) baturutse mu bihugu bya Uganda, Congo Kinshasa n’u Rwanda bagamije kurebera hamwe uburyo harushwaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo mu kigarama cy’Ibirunga. Umwarimu w’ubumenyi bw’Isi n’ibidukikije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi […]Irambuye
Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako bamushinja kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona. Sekamana Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke […]Irambuye
Kigali -20/5/2015: Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ikurikirana imitungo yasizwe na beneyo yahuye n’abahagarariye komisiyo ku rwego rwa buri karere barebera hamwe ibibazo bitandukanye byagaragaye n’ingamba zo kubikemura. Nk’uko byagaragaye mu nama, hari bamwe batari bazi ‘imitungo yasizwe na beneyo’ icyo aricyo, abandi bibazaga ibibazo bijyanye n’inshingano za komisiyo barimo ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga azava kuri iyo […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’ukwezi ruri mu mwiherero, rwakatiye, Baribwirumuhungu Steven igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 34 800 000. Baribwirumuhungu yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana batanu bo mu muryango umwe na nyina ubabyara. Ubwo Baribwirumuhungu yagaragaraga imbere y’urukiko rwaburanishije […]Irambuye
Urubyiruko rwavuye muri Kaminuza zitandukanye muri Amerika, Canada n’u Burayi kuri uyu wa gatatu rwasuye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) rusobanurirwa amateka ya Jenosude yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwubatse igihugu cy’amahoro nyuma yayo. Uru rubyiruko rumaze gusonukirwa rwavuze ko rugiye iwabo kubwira amahanga ibyabaye mu Rwanda, abagerageza kubipfobya no kubihakana ndetse n’inzira y’amahoro u Rwanda […]Irambuye
Urukiko rukuru kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 rwanzuye ko urubanza rwa Mbarushimana Emmanuel uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyasiye inyoko muntu rusubikwa nyuma y’ubusabe bw’uregwa bitewe n’uko urugaga rw’abunganizi mu Rwanda rutaramugenera abamwunganira mu mategeko ndetse n’ikibazo cyo kubura ibikoresho bimufasha gutegura urubanza. Mbarushimana Emmanuel, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza […]Irambuye
Patrick Nyamitari umuhanzi usanzwe nawe uzwiho ubuhanga mu kuririmba by’umwimerere avuga ko King James ariwe muhanzi abona ukomeye mu Rwanda kurusha abandi. Nyamitari asobanura ko ibi bitavuze ko King James ari we urusha abandi bose kuririmba ahubwo ko uburyo akora ibikorwa bye bijyanye na muzika bituma we abona ari we ukomeye kurusha abandi mu gihugu. […]Irambuye
Abasore babiri biga mu ishuri rikuru rya ISPG riherereye i Gitwe mu karere ka Ruhango basa n’abahanzi King James na The Ben, aba banyeshuri kubera gusa n’aba bahanzi ni abakunzi b’ibihangano byabo nubwo bwose ku bw’amaraso ntacyo bapfana. Jean Claude Ishimwe akomoka mu karere ka Musanze asa na The Ben (akiri umusore muto), nawe arabizi […]Irambuye