Digiqole ad

Ba Minisitiri muri EAC (Uganda n’u Rwanda) barasura Abarundi i Mahama

 Ba Minisitiri  muri EAC (Uganda n’u Rwanda) barasura Abarundi i Mahama

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, Minisitiri uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) n’uhagarariyemo Uganda barasura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kureba imibereho yazo.

Amb Valentine Rugwabiza na Shem Bageine
Amb Valentine Rugwabiza na Shem Bageine

Ku makuru Umuseke wahawe n’ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ntawukuriryayo Frederic, yavuze aba bayobozi bahaguruka i Kigali mu gitondo ku isaha ya saa moya zo kuri uyu wa gatanu berekeza i Kirehe mu nkambi ya Mahama.

Nk’uko Ntawukuriryayo abivuga ngo ba Minisitiri Amb. Valentine Rugwabiza ku ruhande rw’u Rwanda na Shem Bujura Bageine wa Uganda bazajyanwa mu nkambi no kureba imibereho y’Abarundi, nyuma bazakore raporo, izajyanwa mu nama itaha y’abakuru b’ibihugu muri EAC.

Uru rugendo ngo ni umwe mu myanzuro yafariwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC iheruka kubera mu mujyi wa Dar es Salaam.

Uru rugendo rw’aba bayobozi kandi rubaye mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera ndetse na Minisitiri uhagarariye Tanzania mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, bahawe inshingano mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka muri Tananzania zo kwerekeza mu mujyi wa Bujumbura kureba uko ibintu byifashe.

Amakuru mashya Umuseke ukesha Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR), avuga ko Abarundi bamaze guhungira mu Rwanda bose hamwe ari 27 032, mu gihe inkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe icumbikiye Abarundi 23 362.

Abarundi 33 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Cholera muri Tanzania

Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe gutanga amakuru muri MIDIMAR, avuga ko mu Rwanda nta cyorezo cy’indwara iyo ariyo yose kiragera mu nkambi cyangwa ahandi hakirirwa Abarundi bahungira mu Rwanda.

Gusa muri Tanzania, amakuru atangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima,OMS, avuga ko icyorezo cy’indwara ya Cholera kimaze guhitana impunzi z’Abarundi 33 aho bakambitse mu nkambi.

Dr. Alphoncina Nanai yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Amerika (AP) kuri uyu wa kane ko ibintu bigenda birushaho kumera nabi mu nkambi uko abantu amagana bahunga bava mu gihugu cy’Uburundi.

OMS yaburiye ko hashobora kubaho ibintu bikomeye ku kiremwamuntu mu gihe igihugu cya Tanzania cyakomeza kwakira impunzi zirenze kure ubushobozi buhari.

Uyu muryango wita ku buzima ku Isi watangaje ko nibura abantu bari hagati ya 500  na 2 000 buri munsi bava mu gihugu cy’Uburundi bahungira mu nkambi ya Kagunga, iri ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika ku ruhande rwa Tanzania.

Muri iyi nkambi ngo hatangiye kugaragara bamwe barwaye impiswi (amacinya), abenshi mu biganje muri iyi nkambi bakaba ari abagore n’abana.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kuki se Tanzaniya,Kongo cyangwa Kenya yo itabirimo? Ibi ni danger..

    • Iyo muvuga Uganda n’u Rwanda byari kumvikana neza kuko kubyitirira EAC ndumva bitajyana EAC igizwe n’ibihugu 5

  • Hoya…, humura.

  • Umuti nyawo ni uko amahoro yagaruka mu burundi izo mpunzi zigatahuka.
    Abayobozi bo muri EAC rero bari bakwiye kwiyamiriza abatera akajagari n’impagarara mu burundi bakarekeraho kugira ngo amahoro agaruke impunzi zitahuke.

Comments are closed.

en_USEnglish