Tags : Rwanda

Burkina Faso: Hatangiye imirimo yo gutaburura umurambo wa Sankara

Aya yari amasezerano leta ya Burkina Faso yiyemeje, kuri uyu wa mbere yiyemeje kuyashyira mu bikorwa. Gutaburura imva zishyinguyemo uwari Perezida Thomas Sankara n’inshuti ze 12 zicanywe na we mu 1987 byatangiye none mu murwa mukuru Ouagadougou. Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira ahagaragagara uburyo aba bantu bishwemo. Imirimo yo gutaburura iyi mirambo yatangiye kuri […]Irambuye

Ngoma: Abakora isuku 72 mu bitaro bya Kibungo bamaze amezi

Abakozi basaga 72 bakora isuku ku bitaro bikuru bya Kibungo biri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba barasaba abo bireba bose kubafasha kubona imishahara yabo y’amezi ane bamaze bakora badahembwa. Aba bakora isuku kwa muganga bazwi ku izina ry’abataravayeri bashyira mu majwi rwiyemezamirimo witwa Mutoni Moize ufite kampani yitwa ‘Prominent General Services Ltd’ ari […]Irambuye

McKinstry yahawe akazi na FERWAFA atagira ibyangombwa byo gutoza

25 Gicurasi 2015- Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze akazi ku mutoza w’ikipe y’igihugu  Amavubi adafite ibyangombwa yasabwaga nk’uko byari mu itangazo risaba akazi, umutoza Jonathan McKinstry agiye gusubira i Burayi gukomeza amasomo ya UEFA Pro Licence. Mu itangazo ryaraye ritanzwe  na FERWAFA rivuga ko ubwo bahaga akazi Jonathan McKinstry ngo atoze ikipe y’igihugu […]Irambuye

Iyo utari kumwe n’urubyiruko ruba ruri mu bindi, bikunze kuba

Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda riba muri Amerika ryakomeje imirimo yaryo y’umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma kuri iki cyumweru mu gitondo i Fort Worth-Dallas uri Leta ya Texas (nimugoroba ku masaha yo mu Rwanda). Urubyiruko rwaganirijwe runaganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku bintu bitandukanye bigendanye n’iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere, uburezi, akazi…. Abagejeje ibiganiro kuri uru rubyiruko […]Irambuye

Mahama: UNICEF yatangije ibikorwa byo gukingira abana b’Abarundi

Mu nkambi nshya y’impunzi z’Abarundi iri mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF), na Miniseti y’Ubuzima batangije ibikorwa byo gukungira abana bose kuva ku myaka itanu kumanura, barakingirwa Polio, Rubella, Iseru n’izindi, abayobozi babwiye bavuze koi bi bikorwa bizakomeza. Gukingira abana b’impunzi mu nkambi ya Mahama byatangiye kuri uyu […]Irambuye

Kibungo: AERG INATEK yaremeye imiryango ibiri amabati n’ibiribwa

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku wa gatanu, abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kibungo (INATEK) bibumbiye mu muryango wa AERG batanze amabati n’ibiribwa ku miryango itishoboye ibiri ituriye hafi y’aho biga. Ubuyobozi bwa AERG INATEK buvuga ko ibikorwa byabo bitarangiriye aho ngo kuko bamaze kwiyubaka aho bigejeje bagomba […]Irambuye

LIVE i Dallas: Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda

Ku nshuro ya mbere urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika na Canada rugiye kubonanira hamwe mu gikorwa kiswe Rwanda Youth Forum. Uru rubyiruko rurabonana kandi na Perezida Kagame. Ubu (09h00 i Dallas – 4h00 PM mu Rwanda)  uru rubyiruko ruri kwinjira mu nzu mberabyombi iberaho izi gahunda.  Umuseke urakugezaho uko biri kugenda Live… 10h15 AM (5h15 […]Irambuye

en_USEnglish