Digiqole ad

Kubura abunganizi n’ibikoresho byongeye gusubikisha urubanza rwa Mbarushimana

 Kubura abunganizi n’ibikoresho byongeye gusubikisha urubanza rwa Mbarushimana

Mbarushimana tariki ya 20 Gicurasi 2015 ubwo yari mu Urukiko

Urukiko rukuru kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 rwanzuye ko urubanza rwa Mbarushimana Emmanuel uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyasiye inyoko muntu rusubikwa nyuma y’ubusabe bw’uregwa bitewe n’uko urugaga rw’abunganizi mu Rwanda rutaramugenera abamwunganira mu mategeko ndetse n’ikibazo cyo kubura ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Mbarushimana kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 ubwo Urukiko rwari rumaze kwemera ubusabe bwe bwo gusubika urubanza
Mbarushimana kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015 ubwo Urukiko rwari rumaze kwemera ubusabe bwe bwo gusubika urubanza. Photo/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Mbarushimana Emmanuel, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark aho yari yafatiwe mu kwezi kwa 12/2010 i Roskilde ari naho yari afungiwe, ni mu bilometero 35 uvuye mu murwa mukuru Copenhagen. Ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbarushimana Emmanuel agera mu rukiko yatanze impapuro ziriho impamvu 23 zituma  asaba ko urubanze rwe rusubikwa ariko asobanura ebyiri gusa zirimo kudahabwa abamwunganira kandi yarabasabye no kubura ibikoresho nk’impapuro na imprimante kugira ngo bimufashe kwitegura urubanza.

Urukiko rugifata impapuro ziriho impamvu 23 rwamubwiye ko agomba kujya azishyikiriza Urukiko mbere kugira ngo bazisome neza bityo ko ubutaha zitanzongera kwakirwa. Mbarushimana yahise abwira urukiko ko yitegura urubanza kugera aje kuburana bityo ko agomba kuzizana ku munsi w’urubanza.

Urukiko rwatangiye rumubaza niba atarabona abunganizi ndetse n’mapamvu yabyo dore ko n’ubushize urubanza rwasubitswe kubera kutagira abamwunganira.

Mbarushimana asobanura ko yandikiye umukuru w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda amabaruwa agera kuri atanu guhera mu kwezi kwa Werurwe  ndetse anashyikiriza ubucamanza amabaruwa abigaragaza ariko akaba atarababona kugeza ubu.

Mbarushimana yavuze ko yandikiwe n’umuyobozi wa ruriya rugaga tariki 13 Gicurasi 2015 amubwira  ko abo yifuje batemera kumwunganira, kuko ngo yavuganye nabo mu magambo.

Mbarushimana ariko avuga ko ibyo ari ukumubeshya kuko ngo yivunganira n’abunganizi yasabye, haba abari hanze y’u Rwanda ndetse n’abari imbere mu gihugu  kuko bakorana inama aho afungiye igihe bamusuye.

Yahise yereka urukiko impapuro za bamwe mu bunganizi bandikiye umuyobozi w’urugaga bamusaba kubabwira aho gahunda yo gutangira ubwunganizi igeze ariko ngo nta gisubizo bigeze bahabwa, asaba Urukiko ko amagambo ataba ibimenyetso bityo umwunganizi agomba kugaragaza mu nyandiko abanze kumwunganira.

Kuri iki kibazo ubushinjacyaha bwavuze ko mu bunganizi uregwa yasabye harimo abatabarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda bityo ko umuyobozi w’urugaga nta bubasha afite bwo kubashyiraho.

Uregwa yasobanuye ko guhera muri 2010 urubanza rwatangira hari abamwunganiraga bafite amakuru ku rubanza rwe bityo  bakaba batagomba kubura kandi ngo n’ubwo baba batabarizwa mu rugaga, hari ibyo amategeko ateganya bityo bikaba bitarubahirijwe.

Ikindi kibazo yaragaje nuko ngo atarabona ibikoresho bimufasha gutegura urubanzza rwe neza harimo impapuro na ‘imprimante’ bityo ngo nayo ni impamvu Urukiko rwaheraho rusubika urubanza.

Ubushinjacyaha bwahise  buvuga ko ataribwo bushinzwe kumuha ibikoresho ahubwo ko agomba kubibaza gereza nk’uko yabisabwe.

Yahise yerekana impapuro zigaragaza ko yandikiye ubuyobozi bwa gereza ariko ntihagire igisubizo bumuha akibaza rero ugomba kumenya ko yahawe ibikoresho.

Ubucamanza bwamubwiye ko icyo kibazo atagomba kukizana mu rukiko kuko kitabareba ariko nawe abasubiza ko akeka ko nk’uko bamubwiye ko asaba ibikoresho gereza, bafite inshingano zo kumenya niba yarubahirije ibyo yasabwe cyangwa inzego zishinzwe kumuha ibikoresho zarabimuhaye.

Hano Urukiko rwavuze ko yategereza akazahabwa igisubizo, ariko ababwira ko amaze amezi umunani ategereje kandi yongeraho ko mu gihe atarabona ibikoresho Urukiko rwakagombye kumenya ko adafite uko ategura urubanza.

Urukiko rukurikije ubusabe bwa Mbarushimana busaba gusubika urubanza bitewe no kudahabwa abamwungira ndetse no kubura ibikoresho rwemeje ko urubanza rusubitswe kubera impamvu yo kutagira abamwunganira gusa kuko indi mpamvu yo kubura ibikoresho ntiyemewe.

Hanzuwe ko urubanza ruzakomeza tariki ya 8 Kamena 2015.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Umurezi…kwica ni akumiro!

  • Ndabona uko bitangiye hashobora kuba hagiye kuboneka undi Mugesera Dr Leon!

  • Wowe Kansa go ubona hagiye kuboneka undi Mugesera ugomba kumenya ko uregwa afite uburenganzira bwo guhabwa uburyo bwo kuburana kandi u Rwanda ruhora rusaba kurwohereza rwitwaje ko rufite ubushobozi bwabyo! Keretse niba wifuza ko bakatirwa hagendewe ku magambo y’ubushinjacyaha bubarega ariko icyo gihe sinzi ko hari igihugu cyazongera kugira uwo cyohereza

Comments are closed.

en_USEnglish