Digiqole ad

Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, yakatiwe BURUNDU

 Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, yakatiwe BURUNDU

Steven Baribwirumuhungu yerekanwa akimara gufatwa tariki ya 18 Kanama 2014 yemeye icyaha

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’ukwezi ruri mu mwiherero, rwakatiye, Baribwirumuhungu Steven igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 34 800 000.

Steven Baribwirumuhungu yerekanwa akimara gufatwa tariki ya 18 Kanama 2014 yemeye icyaha
Steven Baribwirumuhungu yerekanwa akimara gufatwa tariki ya 18 Kanama 2014 yemeye icyaha

Baribwirumuhungu yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana batanu bo mu muryango umwe na nyina ubabyara.

Ubwo Baribwirumuhungu yagaragaraga imbere y’urukiko rwaburanishije uru rubanza mu ruhame tariki ya 21 Mata 2015, uyu uregwa yahakanye ibyaha aregwa ndetse avuga ko yabyemeye mbere kubera agahato n’igitutu yashyizweho.

Kuwa 26/08/2014 imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha ry’ibanze Baribwirumuhungu yari yemeye, ko ari we wishe abo bantu.

Baribwirumuhungu yatorotse gereza ya Mpanga atorokera ku rugo rwa Sylvestre Ngayaberura bari bafunganye i Mpanga, uyu abimenye yandikira umugore we ko uwo muntu ari mubi, kuko yari yarakatiwe imyaka 20 kubera kwica umuntu, bakwiye kumutanga ku buyobozi.

Uyu Baribwirumuhungu abimenye nibwo yicuze umugambi wo kwica uyu mugore wa Ngayaberura n’abana be batanu ahungira mu karere ka Ngororero aza gufatwa tariki ya 18/08/2014.

Kuri uyu wa gatatu ubwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangazaga imyanzuro yarwo, Baribwirumuhungu yakatiwe Burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 34 800 000.

Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine bafatanywe ikoti ririho amaraso ryari irya Baribwirumuhungu bagizwe abere n’urukiko nyuma yo gusanga nta bimenyetso bigaragaza ko bakoranye n’uyu wahamijwe icyaha cyo kwica.

Leonidas Simbarubusa wo mu karere ka Ngororero wacumbikiye Baribwirumuhungu wari  wavuye mu Ruhango, yemeye ko yamucumbikiye koko ariko atari azi ko avuye kwica abantu mu Ruhango.

Gusa Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu, ruvuga ko yafashije Baribwirumuhungu guhindura ibyangombwa.

Amakuru y’iyicwa ry’abantu batandatu bo mu rugo rumwe bari batuye mu murenge wa Ruhango yamenyekanye tariki 2 Kanama 2014.

Baribwirumuhungu ubwo yaherukaga imbere y'abacamanza yahakanye ibyo aregwa
Baribwirumuhungu ubwo yaherukaga imbere y’abacamanza yahakanye ibyo aregwa
Baribwirumuhungu yishe icyarimwe umuryango w'abantu batandatu
Baribwirumuhungu yishe icyarimwe umuryango w’abantu batandatu

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • ahawe igihano kimukwiye kuko ibyo yakoze ni ubugome naho ubundi amafranga bamuciye sinzi ko azayatanga. ubutabera mu Rwanda ntibubera

  • none ubwo koko niryari abanyarwanda bazamenya guha agaciro ubuzima bwumuntu ? ubwo nukuvuga ngo niba hari uwo mugize icyo mupfa igisubizo nukumutemagura?!! umugore nabana be batanu!! niyo mpanvu bamwe baba bagomba kubatangatanga nkimbwa zasaze kabisa

  • Baribwirumuhungu ariko aya mazina abaho mu RWANDA ? cg namazina yubugome bagiye biyita ? ubutabera bwakoze kumukanira urumukwiye gusa nziriya Miliyoni ndabona ntaho zizava ahubwo yarakwiye gukubitwa agafuni bikarangira IYO biza kuba byarbereye muri amerika mukareba ngo baramunyonga . mu RWANDA dufite demokarasi koko .

  • Dufite impungenge ko yakongera agatoroka. hari n’abatazi isura ye ngo babe bahungira kure cg batabaze!!!! ifoto ye izamanikwe henshi bishoboka, kandi afungirwe ukwe kwa wenyine please.

  • ayo n amaraso y abatutsi ababungamo mukumva ko aho mugeze hose arukwica!azabokama kugeza

  • ngewe numva yagahawe igihano cyogupfa kuko yarahemutse kurimbura umuryango c? niba abanyarwanda harimo abafite uyumutima wubunyamaswa murumva warimbukishwa iki? burundu cg gupfa abo baba bishe nabo nabantu kd baba bacyeneye kubaho

  • Agatekerezo. Bafate Missile ihanura indege ubundi bamurase (nkuko Korea ijya ibigenza). Guhana biba bigamije kwihaniza abandi ngo batazakora bene ibyo byaha.

  • The Isldmist ubwo Iyo misile ubas izize iki koko nukuntu ihenda!! Afazari bamutera urushinge

  • ESE ntabwo itegeko nshinga ryahinduka igihano cyurupfu kikagaruka ! umuntu nkuyu koko akidegembya arya ibiryo byigihugu !agunganywe nabandi se changes ari mu kato! ni ishyano rwose

  • Ariko buriya ariya mafaranga yaciwe y’ihazabu iyo atabashije kuyabona bidenda bite doreko ahawe burundu atayakorera cyangwa umuryando we utayamutangira? ese ayomafaranga buriya ntiyagahawe abasigaye? naho ibyo kumwica byo oya ahubwo uwazashyiramo ibihano by’inkoni ubanza byajya bica nagasuzuguro kuko n’ubundi aho afungiye aba areze agatuza kandi leta igutunze ,,ikanakuvuza.

  • Nah’ Imana

  • musabiye burundu y’umwihariko ni umugome ukabije

  • nge ndumva icyo gihano ari gito cyane nge namwica gakagake mububabare bukabije kuburyo bwintangarugero ntawazongera .ubu agihe kurya adakora yarishe abantu be shi mumuryango 1 mubwicanyi ndenga camere

    nge nemera igihano cy’urupfu ibyaha bimwe bikabije urugero:ubugambanyi;ubwicanyi bwagambiriwe etc

    umuntu in nkundi dukundane!

Comments are closed.

en_USEnglish