Dieudonné Kagame umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguye igikorwa cya Miss Rwanda 2015, yemeza ko aribo bafite Miss Rwanda watowe Kundwa Doriane mu nshingano (Management).Uyu ariko we arabihakana akavuga ko afite ‘Manager’ mushya. Dieudonné Kagame uzwi cyane nka Prince Kid avuga ko ‘Rwanda Inspiration Back Up’ ariyo yagombaga gukora ‘Management’ ya Miss Rwanda watowe […]Irambuye
Tags : Rwanda
Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi, Ange Kagame yarangije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri Smith College iherereye muri Leta ya Massachusetts. Amasomo ye yibanze cyane muri ‘Science politique’ yize kandi amasomo y’ibirebana na Africa. Ange yarangije hamwe n’abandi banyeshuri bagera kuri 735 bigaga amasomo atandukanye muri iki kigo cyafunguye imiryango mu 1875. Kuri Twitter […]Irambuye
Hari impamvu nyinshi zatuma urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Leta zunze ubumwe za Amerika rujya hamwe rukungurana ibitekerezo ku mibereho n’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda. Tariki 23 Gicurasi 2015 i Dallas muri Leta ya Texas hazataranira bwa mbere ihuriro ry’uru rubyiruko (Rwanda Youth Forum). Hifashishijwe imbuga nkiranyambaga, benshi mu rubyiruko batuye ahatandukanye muri USA bagaragaje ubushake bwo […]Irambuye
Gasabo – Kuri uyu wa gatanu kuri stade Amahoro, imbere y’abafana bacye, abayobozi barimo Umugaba w’Ingabo, Minisitiri w’imikino n’umuyobozi wa FERWAFA, APR FC yanganyije n’Isonga FC ya nyuma ku rutonde rwa shampionat. Wari umukino wagombaga kurangira APR igahabwa igikombe cya shampionat. APR FC yatwaye shampionat nta hatana rikomeye rigaragaye, byageze kuri uyu mukino nta gishyika […]Irambuye
Ku biro by’Akagali ka Kamina mu murenge wa Murundi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bashakishije ibendera risanzwe rimanikwa imbere y’Akagali bararibura. Hakozwe igikorwa cyo kurishakisha maze barisanga rimanitse hejuru y’inzu y’umuturage witwa Ildephonse Kamanzi. Mu gihe yari afashwe abaza imapmvu yakoze ibi Kamanzi yavuze ko koko ari we watwaye iri bendera ry’igihugu arivanye […]Irambuye
Ubuyobzi bw’Akarere ka Ruhango bwifatanije n’urubyiruko rwo mu murenge wa Bweramana kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umuyobozi w’Akarere akaba yasabye urubyiruko kwibuka rwiyubaka ruharanira kubaho. Mu igikorwa cyo kwibuka no guha agaciro urubyiruko rwazize Jenoside, urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Bweramana muri Centre ya […]Irambuye
Urukiko rukuru ruhamije Charles Bandora icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba ikitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30. Uregwa yahise ajuririra uyu mwanzuro. Abantu bagera nko kuri 60 bari mu cyumba cy’urukiko baje kumva urubanza rw’uyu mugabo woherejwe n’igihugu […]Irambuye
Ku rwergo rw’igihugu kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015 mu murege wa Gahengeri i Rwamagana hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi kubana bari hagati y’amezi 6 na 59. Umwaka ushize 32,7% by’abana bangana gutyo bari bafite ikibazo cyo kugwingira. Ubuyobozi bw’Akarere burasaba ubufasha mu kurandura iki kibazo. Ubu bukangurambaga buri gukorwa ku bufatanye na Minisiteri […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kugeza ku ruganda rw’Icyayi Sorwathé n’abakozi bayo ibikoresho birimo ibishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba byakozwe n’abanyeshuri biga muri Tumba College of Technology (TCT); kuri uyu wa 14 Gicurasi; iri shuri ryashimiwe ibikorwa byiza rikomeje kugeza ku baryegereye by’umwihariko ibikoresho bijyanye n’igihe rikomeje kuvumbura. Umunsi ku wundi; ikoranabuhanga rirakataza ari na ko rikomeza guhindura […]Irambuye
Mbusa Kombi Billy wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports hambere n’umutoza wayo wungirije umwaka ushize yatanze ikirego muri FERWAFA kuri iyi kipe ayirega ko yamwambuye umushahara we w’amezi atatu ungana na miliyoni 1,2. Billy yirukanwe muri Rayon Sports mu kwezi kwa munani umwaka ushize nyuma ya CECAFA Kagame Cup aho Rayon yasezerewe na APR FC […]Irambuye