Digiqole ad

Ruhango: Umwe asa na The Ben undi agasa cyane na King James

 Ruhango: Umwe asa na The Ben undi agasa cyane na King James

Asa cyane na King James

Abasore babiri biga mu ishuri rikuru rya ISPG riherereye i Gitwe mu karere ka Ruhango basa n’abahanzi King James na The Ben, aba banyeshuri kubera gusa n’aba bahanzi ni abakunzi b’ibihangano byabo nubwo bwose ku bw’amaraso ntacyo bapfana.

The Ben avuga ko yabonye basa cyera akiri umusore
The Ben avuga ko yabonye basa cyera akiri umusore

Jean Claude Ishimwe akomoka mu karere ka Musanze asa na The Ben (akiri umusore muto), nawe arabizi ko basa cyane avuga ko mu 2009 bari bagiye kubonana mu gitaramo The Ben yakoreye i Musanze ku bw’amahirwe macye amugeraho imodoka yari imutwaye itsimbuye aramupepera gusa.

Ishimwe avuga ko akunda cyane ibihangano by’uyu musore basa ndetse avuga ko indirimbo nshya ya The Ben yitwa ‘Ko Nahindutse’ izakundwa na benshi mu Rwanda bitewe n’amagambo meza ayirimo.

The Ben yabwiye Umuseke ko nawe abona asa n’uyu musore ariko akiri muto.

barasa

Ishimwe Jean Claude ku ishuri muri ISPG
Ishimwe Jean Claude ku ishuri muri ISPG

 

We hari abamwifotorezaho bamwitiranya na King James

Emmanuel Nyandwi we aha yiga bakunze kumwita King James kubera ukuntu asa n’uyu muhanzi. Nyandwi wavukiye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana. Nyandwi avuga ko ntacyo apfana na King James uretse ko nawe abona koko basa.

Ati “King James ndamukunda nubwo tutarahura na rimwe.”

Nyandwi akunda cyane indirimbo “Nta mahitamo” ya King James kurusha izindi ndirimbo ze zose.

Uyu musore avuga ko iyo ageze ahantu hari abantu benshi hari ubwo bamwuzuraho bamukekaho kuba King James ndetse ngo hari abamusaba kwifotozanya nawe.

Emmanuel Nyandwi avuga ko yumva yibaza uburyo byaba bimeze aramutse agaragaye mu mashusho y’indirimbo ya King James, ndetse ngo kuri we yumva byamushimisha cyane.

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Huye haherutse naho kugaragara umusore usa cyane n’umuraperi (rapper) Jay Polly.

Asa cyane na King James
Asa cyane na King James
Yibanza uko byaba bimeze ari mu mashusho y'indirimbo ya King James
Yibanza uko byaba bimeze ari mu mashusho y’indirimbo ya King James
Ntabwo ari King James uri kuririmba
Ntabwo ari King James uri kuririmba
Bamwe bavugaga ko i Huye bahabonye mukuru wa Jay Polly
Bamwe bavugaga ko i Huye bahabonye mukuru wa Jay Polly

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

19 Comments

  • Manna ndikanze vrema hahahhahahahahhahahahahahaah

  • Uwa king James yes barasa pe iriya pic ye afashe micro niyo mbiboneyeho.Jay Polly we nuriya ni impanga muzabaze Jay mwumve.lol uwa Ben we nta misere mudupfunyikiye Nil. Nuko Claude ari igikara nka Ben kera ataritukuza

  • on dirait des jumeaux en tout cas

  • Hahaha hahaha.. Smile and Cry Later

  • Erega ababyeyi bacu baratembera. Kera baravugaga ngo abaturanyi babyara abana basa; none ubu amajyambere yatumye isi iba umudugudu. Ahubwo abasa mbona ari bacye ukurikije umuvuduko w’iterambere turimo.

  • Ba jay polly ni bo basa kurusha abandi, deux gouttes d’eau hahaha!!!

  • ewana mwarabitegereje rwose nta tandukaniro bafite.

  • Mpura na EMMANUEL bwa mbere narinzi yuko KING JAMES cangwa se murumuna we,noneho tutangiye kubana ndamubaza arambwira yuko nta nubwo baziranye arko nanze kubyumva,one dore ko abantu bose babivumbuye.Ababantu rwose muzabahuze bibwirane wasanga bafite akantu bahuriraho.MERCI

  • Kuri Ziniya hari umukarani bita Jay polly kubera ukuntu basa muzamushake n,ubugufi byose barasa pe

  • barasa nkibiceri by’ijana lol

  • SUMMER BREEZE kuki mumvugo zawe ukunda gutandukira wagiye uvugana indero yitukuza yaragutumiye yagusabye kubyamamaza ntugashyanuke nkibona izina ryawe ntegereza gutandukira buri gihe.

    • oh wow! thank you for letting me know that I have haters (a.k.a secret admirers) who stalk me! now I feel like a big star.you are telling me kuvugana indero (by the way sinarinzi ko kuvuga ”’kwitukuza” ari ukutagira indero), yet you use words like ”gushyanuka”. do you realize how ignorant you sound? now, back off, go get your life together and get off my dick

  • Narabivuze aka gakobwa SUMMER BR. karashyanuka kubiiii

    • hahah ariko nkawe waje kuri computer utamaze imiti yo mu mutwe umu psychiatre yakwandikiye gute?muraza kurwana

  • Mubaraka bite?nkanjye ngenekereje nsanze ariwowe ushyanuka.hahhahah kandi se wowe uvugishije ukuri ubona ntakwitukuza kurimwo?usabe imbabazi rero.hagataho king James asa nuriya muhungu peeee

  • hhhhhhhhhhhhhhh muransetsa abanyarwanda kbsa, comments ziri focused mu guterana amagambo aho gu commenta ibyo mwasomye, mwaragowe ndagaswiii, inmeanwhile, the Ben ntiyitukuje for sure, ahubwo climat yo muri America itandukanye no muri Africa namwe murabizi ko umunyaburayi adasa nkumunyafurika k mm. ntimugatukane mese nimureke kamere ahubwo mwimike urukundo mu mitima yanyu.Imana ibibafashemo namwe simwe. MURAKARAMBA NDABAKUNDA.

  • usa nka Jay Polly niwe unshekeje!!!

    https://www.youtube.com/watch?v=DI1C5DwGOqM

  • Ibi bibaho cyane muzagere i Rwimkwavu mu kagali ka Nkondo hari umwana usa neza neza na Apotre Gitwaza umubonye ntushobora gushidikanya ko atari uwe!

  • king james ni foto copy kbs

Comments are closed.

en_USEnglish