Tags : Rwanda

Urwego rw’Umuvunyi ruraburira Abaturage kwitondera ababizeza ibitangaza

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Umuvunyi; kuri uyu wa 14 Nyakanga uru rwego rurakangurira abaturage kudaha agaciro abantu babasaba amafaranga babizeza kuzabakemurira ibibazo kuko akenshi baba ari “Abatekamutwe”. Muri iri tangazo; urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko mu karere ka Rubavu hari umuturage wiyitiriye ko ari Umucamanza akifashisha telefoni yaka abandi baturage amafaranga abizeza kuzabafasha […]Irambuye

Kicukiro: Yambuwe ikibanza n’uwo akeka ko ari umukozi w’Akarere

Benengagi Cyprien amaze imyaka itanu mu kibazo cy’ikibanza avuga ko yariganyijwe n’umukozi w’Akarere ka Kicukiro utaramenyekana wandikaga inzandiko mu izina ry’umuyobozi w’Akarere akitirira icyo kibanza undi muturage. Uyu muturage yashakishijwe na Police arabura, naho Benengagi avuga ko kuko nta mbaraga n’amafaranga afite ikibazo cye aho kigeze hose kititabwaho. Benengagi avuga ko mu Ugushyingo 2010 ikibanza […]Irambuye

Sena n’Abadepite BEMEJE ko ubusabe bw’abaturage bufite Ishingiro…

Muri iki gitondo umunyamakuru w’Umuseke uri mu Nteko Ishinga Amategeko yaganiriye n’abaturage baturutse mu turere twa Gasabo, Musanze, Nyagatare, Gicumbi, Gakenke n’ahandi bavuga ko baje kumva icyo Inteko Ishinga Amategeko yanzura ku busabe bwabo bagejeje ku Nteko basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa. Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ugizwe n’abasenateri 24, ni wo […]Irambuye

Athletime: Nishimwe na Iribagiza berekeje Colombia muri shampiona y’isi

Abakinnyi b’imikino ngororamubiri, Nishimwe Béatha na Iribagiza Honorine baherutse gutwara imidari mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 16, berekeje muri Colombia muri Amerika y’Amajyepfo gukina shampiyona y’isi. Aba bakobwa babiri baraye bafashe indege mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 . Aba bakobwa babonye uyu mwanya wo kwitabira Shampiyona y’isi nyuma yo kwegukana imyanya […]Irambuye

Bakame ‘yanze gusubira muri APR’ asinya amasezerano mashya muri Rayon

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Rayon. Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uyu mukinnyi yifuzwaga na APR FCariko akaba atifuje gusubira muri iyi kipe yahozemo. Tariki 13 Nyakanga 2013 nibwo Bakame yari yasinye […]Irambuye

Ibisobanuro by’abayobozi ba Rusizi na Rubavu ntibyanyuze PAC

Komisiyo mu Nteko nshinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC)  kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 ubwo yakiraga abayobozi bo mu Karere ka Rusizi na Rubavu kugira ngo batange ibisobanuro ku mikoreshereze n’imicungire mibi y’ibya Leta bagaragajweho na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2012-13, ibisobanuro byabo ntibyemeje abadepite. Abadepite bagize PAC basabye […]Irambuye

Supt Ndushabandi J.M.V yongeye kuba “Umuvugizi” wa Police yo mu

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi wigeze kuba umuvugizi w’Ishami rya police y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yongeye guhabwa izi nshingano asimbuye CIP Emmanuel Kabanda wari wamusimbuye kuri uyu mwanya. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro yagiranye n’Umuseke aho yavuze ko impinduka nk’izi ziba zigamije kunoza imikorere. […]Irambuye

Bayisenge yabonye ikipe azakinamo ku mugabane w’Uburayi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje amakuru y’uko Emery Bayisenge yagiye ku mugabane w’Uburayi ndetse akaba yabonye ikipe azakinamo. Umunkamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yemeje aya makuru, avuga ko Emery Bayisenge yabonye ikipe mu gihugu cya Autriche (Austria) yitwa Lask Linz FC. […]Irambuye

U Rwanda ruraca inzira rwanyuramo rukabona amafaranga atarimo amananiza

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, tariki ya 7 Nyakanga 2015, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yagezaga ku Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite uko u Rwanda ruhagaze mu kwesa imihigo ya MDGs, yavuze ko kugira isoko ry’imari n’imigabane rikomeye byafasha kwibonera amafaranga atarimo inzitizi za politiki. Amb. Gatete yabwiye abadepite ibi, ubwo byagaragaraga ko muri bimwe […]Irambuye

Kagame n’umuyobozi wa MasterCard F. baganiriye ku iterambere ry’uburezi

Mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, umuyobozi wa MasterCard Foundation, Reeta Roy yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere baganira ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda no muri Africa. Abayobozi ba MasterCard Foundation barimo umuyobozi wayo Reeta Roy ndetse n’abagize Inama y’Ubutegtsi barimo Fetus Mogae wabaye Perezida wa Botswana, Don […]Irambuye

en_USEnglish