Digiqole ad

Urwego rw’Umuvunyi ruraburira Abaturage kwitondera ababizeza ibitangaza

 Urwego rw’Umuvunyi ruraburira Abaturage kwitondera ababizeza ibitangaza

Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru (Umuseke)

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Umuvunyi; kuri uyu wa 14 Nyakanga uru rwego rurakangurira abaturage kudaha agaciro abantu babasaba amafaranga babizeza kuzabakemurira ibibazo kuko akenshi baba ari “Abatekamutwe”.

Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru (Umuseke)
Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru (Umuseke)

Muri iri tangazo; urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko mu karere ka Rubavu hari umuturage wiyitiriye ko ari Umucamanza akifashisha telefoni yaka abandi baturage amafaranga abizeza kuzabafasha gutsinda imanza babaga baburana.

Mu murenge wa Gacurabwenge naho; muri Gicurasi hafashwe undi mugabo watse amafaranga abaturage babaga bafite ibibazo mu nkiko abizeza kuzabahuza n’Umucamanza kugira ngo hazafatwe icyemezo kibarengera.

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko na rwo hari abantu barwiyitiriye kuba ari abakozi barwo bagamije kurya amafaranga y’abaturage bababeshya ko bazihutisha ibibazo byabo.

Aba urwego rw’Umuvunyi rwise “Abatekamutwe”, nta n’umwe wakaga amafaranga arengeje ibihumbi 100.

Urwego rw’Umuvunyi rusobanura ko ikigaragaza aba bantu ari uko batajya babonana imbonankubone n’abo baba bizeza kuzagira ibyo babakorera dore ko bakunze kwifashisha telefoni.

Uretse kwifashisha telefoni bavugisha abo baba babeshya kuzafasha; banabasaba kwifashisha ikoranabuhanga rya telefoni nka Mtn Mobile money; Tigo cash na Airtel money babohereza amafaranga.

Aba “Batekamutwe” baba bavuga ko aya mafaranga ari ay’urugendo rwo kuzagera ku kiburanwa; agashimwe ko kuzagenera uzakurikirana ikibazo abandi bakerura ko ari ayo kwihutisha serivisi.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko muri iki  gihe ibikorwa nk’ibi by’ubutekamutwe bikomeje gufata intera bityo abaturage bakaba bakwiye gushishoza nk’uko byatangajwe na Cyanzayire Aloysie.

Ati “Abaturage barasabwa kuba maso bakirinda abantu bababeshya ngo barabafasha serivisi runaka mu nzego za Leta. Buri rwego rwa Leta rufite icyicaro cyarwo kizwi; ikindi serivisi zishyurwa n’umutarage zirazwi.”

Mu kwezi gushize hafashwe umugabo wiyitiriye Minisitiri w’umutekano; Gen James Kabarebe akaka abaturage amafaranga agera mu bihumbi 790, aza no gukatirwa gufungwa imyaka Itanu n’ihazabu ya miliyoni Eshanu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish