Digiqole ad

Supt Ndushabandi J.M.V yongeye kuba “Umuvugizi” wa Police yo mu muhanda

 Supt Ndushabandi J.M.V yongeye kuba “Umuvugizi” wa Police yo mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney (Imvaho Nshya)

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi wigeze kuba umuvugizi w’Ishami rya police y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yongeye guhabwa izi nshingano asimbuye CIP Emmanuel Kabanda wari wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu  muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney (Imvaho Nshya)
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney (Imvaho Nshya)

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda; CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro yagiranye n’Umuseke aho yavuze ko impinduka nk’izi ziba zigamije kunoza imikorere.

Ati “ … mu rwego rwo kunoza imikorere; abapolisi bagenda bahabwa inshingano zitandukanye; kuva ku munsi w’ejo (kuwa Kabiri); aratangira (Supt Ndushabandi) imirimo yo kuba umuvugizi wa police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.”

Supt Ndushabandi J. Marie Vianney yongeye guhabwa izi nshingano nyuma y’igihe gikabakaba umwaka yari amaze ari mu mahugurwa y’amasomo ajyanye n’ubuyobozi mu mwuga wa gipolisi yasojwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riherereye I Musanze mu cyumweru dosoje.

CSP Twahirwa yabwiye Umuseke ko CIP Kabanda Emmauel usimbuwe kuri uyu mwanya agiye gukurikirana amasomo yo gukarishya ubumenyi mu mwuga wa gipolisi.

Mbere yo gukora uyu murimo asimbuweho; CIP Kabanda Emmuel yahoze ari umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru mu biro by’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kimwe mu buvugizi yakora byihuse nu GUKORA WEB SITE YA TRAFFIC POLICE ikagaragara ho CONTACTS za TRAFFIC POLICE umuntu yakwiyambaza hari info abakeneye ho.
    Byafasha cyane abaturarwanda.

    Ex: nahoranye permis de conduire nakoreye iburayi aho jyereye Nairobi mu kazi nifuje guhinduza ngo mpabwe iyu Rwanda mbura aho mbariza ibisabwa mbishakira kuri internet ndaheba bakanyiyerekera contact za Police national gusa idasobanukiwe ibyo nifuzaga !!!

    Akaai keza umubiligi ati BONNE MERDE.

  • @Mubaraka
    Sinzi igihe wasuriye iyo website ariko kuko contact ziriho.

  • Mubarak jya ujya ku rubuga rwa Police ntacyo utahasanga yab izo nimero yaba servisi ibintu byarakemutse nta mamvu yo gutera iperu ushaka service kandi hari za online service kuri web ya police ahubwo welcome back afande Ndushabandi twari dukumbuye kukumva on radio mugitondo uduha amareport yukuntu umutekano wibinyabiziga wifashe ndake ubu uzanye ubuhanga buhambaye kubera namasomo uvanye muri NPA

  • Musubire kwiyo web site mundangiye murasanga nta contacts za TRAFFIC POLICE ziriho nta numero de tel ziriho !!

Comments are closed.

en_USEnglish