Digiqole ad

Irushanwa ry’Agaciro muri 1/4: Rayon Sports vs Mukura. APR vs Police FC

 Irushanwa ry’Agaciro muri 1/4: Rayon Sports  vs Mukura. APR vs Police FC

Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe

Mu mukino wayo wa mbere mu rishanwa ry’Agaciro Developent Fund ry’uyu mwaka kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports yihagazeho itsinda Amagaju iyasanze i Nyagisenyi 2 – 0. APR nayo yitwaye neza bitayoroheye imbere ya Bugesera. Muri 1/4 Rayon izacakirana na Mukura naho APR FC ihure na Police FC.

Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe
Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe

Rayon Sports ibitego byayo byatsinzwe n’umukinnyi ukomoka muri Uganda witwa Davis Kasilye akaba rutahizamuri uri mu igeragezwa i Nyanza ngo barebe niba yakinira iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Bugesera FC yo yari yihagazeho cyane imbere ya APR FC ku mukino waberaga i Nyamata cyakora uwitwa Faruk Ruhinda wa APR aza kuyibonera igitego mu gice cya kabiri birangira bityo.

Indi mikino yo kwishyura yabaye kuri uyu wa mbere.

Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Itsinda A:

Bugesera FC 0-1 APR FC i Nyamata (Bugesera yahise isezererwa)

Itsinda B

Rwamagana 1-1 AS Kigali i Rwamagana (Hakomeza As Kigali yari yatsinze 2-0).

Sunrise 0-0 Kiyovu i Rwamagana (Hakomeza Sunrise yari yanganirije hanze 1-1)

Ikipe y'Amagaj yabanjemo ikaza gusezererwa na Rayon
Ikipe y’Amagaj yabanjemo ikaza gusezererwa na Rayon


Iburengerazuba n’Amajyaruguru
:

Musanze 2-1 Marines (Hakomeje Musanze yagize 3-1 mu mikino yombi)

Etincelles 1-0 Gicumbi kuri Tam Tam (Hakomeje Etincelles kuko banganyije 2-2 mu mukino ubanza).
Amakipe yo mu Majyepfo:

Amagaju 0-2 Rayon Sports i Nyamagabe (Amagaju yahise asezererwa)

 

Imikino ya ¼ iri kuri uyu wa gatatu

Rayon Sports vs Mukura (Muhanga)
APR vs Police (Kicukiro)
Etincelles vs Musanze FC
AS Kigali vs Sunrise

1 Comment

  • Ikigaragara cyo muri 1/2 hazajyamo:rayon,police,etincelle na As kgli.
    Final izakinwa na Rayon &police.igikombe gitwarwe na police fc.nsesenguye neza Niko mbibona.

Comments are closed.

en_USEnglish