Kiyovu yemeje abatoza babiri mu cyumweru kimwe. Ubu yahawe Seninga
Mu cyumweru gishize Kiyovu Sports yatangaje ko yabonye umutoza mushya ukomoka muri Nigeria, nyuma y’iminsi itatu gusa basanze bari baramwibeshyeho bahise bamwereka umuryango. Iyi kipe y’i Nyamirambo ubu yemeje ko umutoza wayo mushya ari Innocent Seninga watozaga Isonga FC mu mwaka ushize w’imikino.
Elie Manirarora Umunyamananga mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, niwe wemeje ko Innocent Seninga ariwe mutoza mukuru wa Kiyovu Sports.
Manirarora ati “Nibyo koko twumvikanye (Seninga), kandi turi gukora ibishoboka byose ngo tumuzanire abakinnyi beza bamufasha guhangana mu mwaka uje w’imikino”
Tariki 11/08/2015, Kiyovu Sports yari yatangaje ko Samuel Amamba wo muri Nigeria ariwe mutoza mushya, ariko basanze ngo yarabeshyaga ko afite Licence B ya CAF bahise bamusezerera.
Ubuyobozi bwa Kiyovu, yabaye iya cyenda(9), umwaka ushize, ubu bwamusimbuje Seninga Innocent watozaga Isonga FC yabaye iya nyuma ikamanuka mu kiciro cya kabiri.
Nyuma yo kwemezwa muri Kiyovu Seninga yabwiye Umuseke ati “ndizera ko buri kimwe kizagenda neza. Nzabakorera mu gihe kingana n’umwaka kandi nzi neza ko iyi ari ikipe nini kurusha izindi natoje, ariko abakinnyi bayo harimo benshi natoje, bityo nizera ko nzitwara neza.”
UM– USEKE.RW