Digiqole ad

Jacques Tuyisenge kizigenza wa Police FC yaganiriye n’Umuseke

 Jacques Tuyisenge kizigenza wa Police FC yaganiriye n’Umuseke

Tuyisenge Jacques ni we Kapiteni wa mbere wa Police FC wayihesheje igikombe kizwi mu bikirwa mu Rwanda

Jacques Tuyisenge ni Kapiteni w’Ikipe ya Police FC, ntazibagirana mu mateka yayo, cyane ko ari we kapiteni w’iyi kipe wa mbere wayihesheje igikombe, ubwo yatwaraga igikombe cyo kurwanya ruswa muri 2014, nyuma y’amezi make agaterura igikombe cy’Amahoro.

Tuyisenge Jacques ni we Kapiteni wa mbere wa Police FC wayihesheje igikombe kizwi mu bikirwa mu Rwanda
Tuyisenge Jacques ni we Kapiteni wa mbere wa Police FC wayihesheje igikombe kizwi mu bikirwa mu Rwanda

Umuseke waganiriye na Tuyienge ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’ite n’ubwo mu kibuga kuva yatangira umwuga wo gukina umupira w’amaguru.

Jacques Tuyisenge yavutse tariki ya 22 Nzeri 1991, avukira mu muryango utari cyane mu buzima bwa ruhago wa Musirikare Simon na Djamila Francoise, mu cyahoze ari Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu.

 

Ubuzima bwa ruhago akiri muto:

Afite imyaka icyenda gusa, nibwo yageze mu maboko y’umutoza wagiye uzamura abana benshi mu karere ka Rubavu, Jutiyada Mugo bita Vigoureux.

Yakoranye n’uyu mutoza imyaka itandatu kuko ku myaka 15 gusa yari yamaze kwinjira mu ikipe y’abato ya Etincelles FC.

Ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa, iyi kipe yamuzamuye mu bakuru nubwo yari afite imyaka 17 gusa, hari mu mwaka wa 2007. Muri uyu mwaka ni nabwo bwa mbere yakandagiye mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17.

 

Ubuzima bwe mu makipe (Clubs):

Umwaka wa 2009 wabaye umwaka wo gufungura inzira iza mu Mujyi wa Kigali kuri uyu rutahizamu wari ufite imyaka 19 gusa.

Uyu akaba yaravuye muri Etincelles FC yerekeza muri Kiyovu Sports yatozwaga na nyakwigedera Ntagwabira Jean Marrie. Iyi kipe yayikiniye imyaka itatu gusa.

Mu mwaka we wa nyuma muri Kiyovu nibwo Jacques Tuyuisenge yigaragaje cyane maze afasha iyi kipe kurangiriza ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC maze ibona itike yo gukina imikino nyafurika (CAF Confederation’s Cup 2012).

Tuyisenge yavuye muri Kiyovu muri 2012 ubwo yerekezaga muri Police FC. ubu anabereye kapiteni nyuma yo kuba ariwe mukinnyi uyirambyemo kurusha abandi, dore ko ayimazemo imyaka ine.

Muri iyi myaka, yayifashije gukina igikombe mpuzamahanga cya CAF Confederations Cup 2013, Ayifasha kwegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA 2014, ndetse anayihesha igikombe cya mbere gikomeye mu mateka yayo, muri 2015 ubwo batwaraga igikombe cy’Amahoro batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

 

Jacques tuyisenge mu mavubi:

Yakandagiye mu ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17 muri 2007. Uko yagiye yitwara neza, yagiye azamurwa mu myaka yagiye ikurikiraho. Mu mwaka wa 2011 yahamagawe mu Mavubi makuru yiteguraga imikino ya CHAN yabereye mu gihigu cya Sudan. Kuva ubwo, uyu musore ni rutahizamu u Rwanda rugenderaho.

 

Ibibazo n’ibisubizo:

Umuseke: “Ni uwuhe mukino wagushimishije mu buzima bwawe?”

Jacques: “Umukino wanshimishije kurusha indi ni uwo Police FC yatsinzemo Vital’o y’i Burundi 3-1 muri CECAFA 2014 kuko wari watugoye cyane”

Umuseke: “Ni uwuhe mukino utajya wibagirwa muri ruhago yawe kuko wagenze uko utifuzaga, mbese uwakubabaje kurusha indi yose?”

Jacques: “umukino ntazibagirwa ni umukino twatsinzwemo na Marine FC 1-0, itubuza igikombe cya shampiyona n’ubu tutaratwara muri Police FC. Warambabaje peee!”

Umuseke: “Ninde mukinnyi mwakinanye ukunda kurusha abandi, uwakoroherezaga akazi, kandi munabana neza. Mbese inshuti wabonye mu bo mwakinanye?”

Jacques: “Yeweeee ko ari benshi raaa…? Urebye umukinnyi w’umuhanga twakinanye nanjye wandyoherezaga, ni umunya Kenya witwa Onyango Junior twakinanye muri Police FC, ariko inshuti imba hafi mu bo twakinanye bose ni Habyarimana Innocent (bita Di Maria)”

Umuseke: “None se ubwo ninde myugariro wakugoye mu myaka icyenda umaze muri ruhago?”

Jacques: “Hahahah! myugariro unzirika se? sha Ngabo Albert ni hatari, arangora peee!”

Umuseke: usibye umupira wo mu Rwanda se ariko ubundi, ujya ureba iyo mu mahanga? Ufana iyihe kipe? Kandi ninde mukinnyi ubona nk’ikitegererezo muri ruhago mpuzamahanga?”

Jacques: “Aaaah! Nkunda Barcelona yo muri Espagne. Ndayikurikirana cyane. Ubu sinakubeshya ngo nkunda uyu mukinnyi cyane, ariko nkiri muto, numvaga nzaba nka Samuel Eto’o Fils, ariko nanakundaga cyane ukuntu Ronaldinho yategekaga umupira pe!”

Umuseke: “Ni uwuhe mwanya ukunda cyane mu kibuga, kandi ni iyihe numero ukunda kwambara ku mugongo?”

Jacques: “Ubundi njye nkina ku ruhande rw’iburyo nsatira, hamwe kera twitaga kuri 7, ariko nimero nkunda kwambara kuri jersey (imyenda) ni numero 9.

Umuseke: “Amafaranga ya mbere wakoreye muri ruhago yari angahe? Wayakoresheje ute niba atari ibanga?”

Jacques: “Hahahaha! Ni ibihumbi 50 nahawe bwa mbere ahari! Nayahawe nkiba iwacu i Gisenyi, nahise nyaha mu rugo.”

Umuseke: “Mu buzima bwawe bw’urukundo uhagaze gute Jacques? ufite ukwitayeho se? Ndabaza niba ufite umukunzi!”

Jacques: “Hahahaha! Wapi. Ubu nta n’umwe pe! Ubu ndi aho nditurije nta mukunzi.”

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish