Padiri Karekezi yashyinguwe, ashimirwa ubuntu n’amahoro byamuranze
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu muri Kiliziya ya Paruwasi ya Rwamagana, abantu benshi cyane bari mu gitambo cya Misa yo gusezeraho bwa nyuma kuri Padiri Dominiko Karekezi. Abafashe ijambo bagarutse ku byamuranze; abantu benshi yagiriye neza, abo yafashije kugera ku buzima bwiza, gufasha impfubyi, ubuntu n’amahoro byamurangaga. Karekezi bamusanze mu nzu ye yapfuye kuwa mbere w’iki cyumweru.
Padiri Karekezi yapfuye bitunguranye, bimenyekana kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo bamusangaga mu nzu ye mu Kigabiro i Rwamagana yapfuye. Ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo bivuga ko yaba yarishwe n’umutima.
Abantu benshi cyane bari muri iki gitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Antoine Kambanda wa Paroisse ya Kibungo ari kumwe n’abasenyeri bandi bagera kuri barindwi.
Padiri Karekezi wari ufite imyaka 62 abamuvuzeho bababanye nawe igihe kinini batinze cyane ku bikorwa byiza yakoze.
Yatangije ikigo gifasha impfubyi, ubwe kandi yareze impfubyi z’abo mu muryango we zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze uburyo yafashije abantu benshi kugera ku buzima bwiza, ko yari umugabo urangwa no gukunda amahoro no kuyaha abandi ndetse no gukunda imikino.
Padiri mukuru wa Paroisse ya Rwamagana Oreste Incimatata niwe wasomye amwe mu mateka ya mugenzi we, avuga ko Karekezi Dominiko wavukiye i Gitarama, yinjiye mu iseminari mu 1975 maze aba Umusaseridoti mu 1981, mu 1986 yagiye kwiga i Roma agaruka mu Rwanda mu 1993 ajya kuba muri Paroisse ya Rwamagana.
Genocide yasanze aba i Rwamagana abo mu muryango we benshi cyane baricwa.
Mu 1997 yatowe n’inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika kuyobora ikinyamakuru cya Kiliziya gatolika mu Rwanda Kinyamateka
Padiri Karekezi mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarayoboye Media High Council.
Kuva mu 2008 yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK ikorera i Ngoma na Rwamagana aho iherutse gufungura ishami, ndetse akaba yari umujyanama wa Diyoseze ya Kibungo.
Bishop Onesphore Rwaje umuyobozi w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda we yavuze ko azahora yibuka uruhare rwa Padiri Dominiko mu gutangiza ubufatanye hagati ya za Kaminuza zigenga mu Rwanda.
Umurambo wa nyakwigendera nyuma y’igitambo cya misa washyinguwe mu irimbi rya Paruwasi ya Rwamagana.
Photos/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ruhukira mu mahoro ntore y Imana .Nyagasani akugororere ku byiza wakoze ukiri muri iyi si y icumbi.kandi nabo usize bakomere.
Yarasanzwe uwurwara se?
Imana imwakire mu bayo!
Imana imuhe iruhuko ridashira.
REKA MBAZE IGIKOMERE BAMUSANGANYE SE NICYO CYAMUTEYE UMUTIMA?
oya ahubwoubanza ububyimbe bwo mw’ijosi bamusanganye aribyo byamuhitanye. Abaganga bagomba kuba barasuzumye bimwe bakibagirwa ibindi.
Notre père udusize hé?
ark c ko mwigeze kutubwira ko yari yakomeretse mu mutwe n iruhande rw aho bamusanze hari amaraso menshi!!!! nimubihuze n indwara y umutima cg mwivuguruze kuri bimwe!!!! RIP Padi!!!!!
que ton ame repose en paix.
Igikomere mu mutwe, amaraso menshi mu cyumba yalimo, umutima, ahaaaa! Gutechnica byageze no mu baganga, ntibizoroha. Dukeneye ukuli, ibi bintu bilimo urujijo.
Iruhukire Ntore ya Rugira, imirimo myiza, urukundo, ubupfura, kwita kuri mwene muntu n’indi mico myiza byakuranze uri hano ku isi biguherekeze biguheshe kwicara iruhanda rwa Yezu wabereye indahemuka. RIP Abbé Dominique.
IMANA IMWAKIRE MUBAYO RIP Abbe
IMANA IMWAKIRE MUBAYO,YAGIYEKUDUTEGURIRA,AHO NATWE TUZATURA.
Mubyeyi wacu urupfu ninzira ya muntu iduhuza n, uwaturemye, twizerako ijuru waritashye nubwo wadusigiye intimba idushegesha mu mitima ariko twizera ko wicaye iburyo bw, Imana umubyeyi wacu iruhukire, ababyeyi bawe n,abavandimwe bakwakire , Natwe abo usize tugutuye umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Yezu ngo agushyikirize umwana we, udusabire wowe udutanze kugerayo…..
hano mu Rwanda se iyo umuntu arwaye umutima umwica ubanje kumumena umutwe ? akabanza no kuva amaraso ?!! cyangwa yishwe na Ebola !!!
Mukozi w’Imana igendere iyo wakoreye iguhe iruko ridashira
RIP 2 father dominique
Bibaho ko yava amaraso menshi kubera indwara y’umutima.
Na papa wacu niko byagenze. Yitabye Imana bitunguranye. Dusha imodoka ngo tumugeze kwa muganga muri morgue, twagezeyo imodoka yabaye menshi muri iyo modoka. Aba aturuka mu mutwe. Ngira ngo nibyo bita AVC( Accident Cardio Vasculaire).
Comments are closed.