Digiqole ad

Airtel Rwanda yerekanye amapikipiki azatangwa muri Promotion yiswe “TUNGA”

 Airtel Rwanda yerekanye amapikipiki azatangwa muri Promotion yiswe “TUNGA”

Mr. Indrajeet Singh yerekana uburyo izi pikipiki ari nzima kandi nshyanshya

Kuri uyu wa kane tariki 13/8/2015 Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel yatangije Promotion nshya yitwa ‘TUNGA’ aho abafatabuguzi bayo bazajya batsindira ipikipiki buri cyumweru ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, abandi bakazatsindira amakarita yo guhamagara ya Airtel.

Mr. Indrajeet Singh yerekana uburyo izi pikipiki ari nzima kandi nshyanshya
Mr. Indrajeet Singh yerekana uburyo izi pikipiki ari nzima kandi nshyanshya

Iyi ni Promosiyo ya gatatu, Airtel Rwanda yabanje ku yindi isanayo yiswe ‘IGITEGO’ ya mbere n’iya kabiri, umufatabuguzi wa Airtel umwe yatsindiye itike yo kujya kureba umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza, ikipe ya Arsenal yakinnye kuri Stade ya Emirates, undi yatsindiye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Carina E hari mu mwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Clemence Nyampinga ushinzwe imenyekanisha n’itumanaho muri Airtel Rwanda yavuze ko aya mahirwe ku bafatabuguzi yatanzwe yo gutsindira ipikipiki nshya nta kindi bisaba uretse kwandika ijambo ‘Go’ cyangwa umubare ‘1’ ukohereza ubutumwa bugufi ku 155, kandi igiciro cy’ubwo butumwa bugufi ni amafaranga y’u Rwanda 100.

Yagize  ati “TUNGA ni Promotion iguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye uko usubije ibibazo byoroshye biba byabajijwe, ndetse igisubizo nyacyo gihabwa amanota 50 naho igisubizo kitaricyo gihabwa amanota 10.”

Clemence Nyampinga yakomeje avuga ko ibihembo umuntu ahabwa iyo atsinze, ari ikarita yo guhamagara ihwanye n’amafaranga 2000 ku bantu batanu, naho ku cyumweru, ufite amanota menshi kurusha abandi, atsindira moto.

Uyu mukino ugenewe abafatabuguzi ba Airtel, ndetse abatsinze bahamagarwa na Airtel kuri telefoni, bakamenyeshwa umunsi wo kwakira ibihembo, kandi igihembo gihabwa nyiri numero ya telefoni, bisobanura ufite umwirondoro wandikishijwe kuri simukadi ya Airtel.

Mr. Indrajeet Singh umuyobozi ushinzwe iby’amasoko muri Airtel yashimiye abakiliya ba Airtel Rwanda ku bw’ubufasha bwabo ndetse abashishikariza kwitabira ‘TUNGA Promotion’ ngo kuko muri bo hazavamo umunyamahirwe akazatsindira ipikipiki.

Yagize ati “Ndashimira abakiliya bacu badahemuka bakomeje kutugaragariza ko turi kumwe kuva mu mwaka ushize, igihe ni iki ngo abakiliya bacu bagere ku nzozi zabo, umunyamahirwe ashobora kuzegukana ipikipiki nshya.”

Mr. Indrajeet Singh yakomeje avuga ko muri iyi Promotion abazashobora kugira amahirwe yo kuzatsinda ari abakoresha umurongo wa Airtel Rwanda gusa.

Iyi promosiyo izamara igihe cy’ibyumweru 12, ndetse hazatangwa ipikipiki 12 aho zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 13.

Mr. Indrajeet yerekana moto nshya zizahabwa abakiliya ba Airtel
Mr. Indrajeet yerekana moto nshya zizahabwa abakiliya ba Airtel
Pikipiki 12 nizo zizahabwa abanyamahirwe ba Airtel
Pikipiki 12 nizo zizahabwa abanyamahirwe ba Airtel
TUNGA Promotion
TUNGA Promotion
Moto zizahabwa abanyamahirwe ba Airtel
Moto zizahabwa abanyamahirwe ba Airtel
Ziracyari nshya
Ziracyari nshya
Zero Kilometre
Zero Kilometre
Airtel TUNGA
Airtel TUNGA
Clemence asobanura ibya promosiyo
Clementine asobanura ibya promosiyo
Clemence Nyampinga avugana n'abanyamakuru
Clementine Nyampinga avugana n’abanyamakuru

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW 

en_USEnglish