Tags : Rwanda

France: Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka

*Padiri Munyeshyaka ashinjwa guha Abatutsi Interahamwe ngo zibice, no kuzikangurira gufata abagore ku ngufu, *Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwavuze ko nta bimenyetso bihagije bufite ku byo aregwa, *Urukiko rwemeje ko rutakimukurikiranye nubwo iki cyemezo gishobora kujuririrwa, *Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabwiye Umuseke ko icyemezo cy’U Bufaransa kidatunguranye, *”U Bufaransa buciye inzira no ku bandi bari […]Irambuye

Kagame yahuye n’umuryango w’ubwami n’abashoramari b’Abaholandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander n’Umwamikazi Queen Máxima, nyuma anahura n’abashoramari b’Abaholandi. Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buholandi kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yagiye kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri ‘Rwanda day’ yabereye Amsterdam. Kuri […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagabanyije ibiciro by’ibikomoka kur Petrol, i Kigali ngo L 1 ya lisansi (essence) na Mazutu ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888. Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol byari biherutse kuzamurwa bigera ku mafaranga 920 kuri L 1 ya lisansi i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko yamanuye ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bitewe n’uko ku […]Irambuye

Basketball: Nyuma yo gutangira neza, uyu munsi Espoir BC ifite

Imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mw’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) ry’umukino w’intoki wa Basketball, Espoir Basketball Club yatangiye neza irushanwa, dore ko ku munsi wa mbere yatsinze Ulinzi yo muri Kenya amanota 70-59. Mu mukino wabaye ku Cyumweru, agace ka mbere karangiye Espoir ifite amanota 23-8, aka kabiri igira amanota 15-12, akace ka […]Irambuye

Nyanza: ILPD yatangije amasomo yigwa muri week-end ku banyeshuri 40

Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2015, Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cy’abanyamategeko 40 biga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko (Legal Practice) azajya atangwa muri week-end. Aba banyeshuri bazajya baza kwiga muri week-end baturuka mu karere ka Muhanga, Nyamagabe, Huye, Rusizi na Nyanza. Aya masomo amara amezi icyenda hakiyongeraho amezi atatu […]Irambuye

Burundi: Polisi n’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura, kuva ku wa gatandatu no ku cyumweru Polisi n’urubyiruko rw’ishyaka Cndd-Fdd rw’Imbonerakure birashinjwa kwica abantu 15 nyuma y’aho hadutse kongera gukozanyaho hagati ya Polisi n’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza. Inkuru ya Reuters ndetse na JeuneAfrique ivuga ko imvururu n’imidugararo yatangiye ku wa gatandatu kugeza mu ijoro […]Irambuye

Mugesera arashinja MINIJUST kwimana umugati, nayo ikamubwira ko yanze gukaraba

-Minisitiri ni we ufite umugati; -Mu Bwongereza, yatanze Miliyari ku rubanza rutaratangira; -Sinshaka iyo Miliyari, nampe n’utuvungukira tugwa munsi y’ameza; -Me Rudakemwa niwe wahanyanyaje , ariko nawe inda yafatanye n’Umugongo; -Ntaho babicikira; nibemere bayazane (amafaranga). Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha […]Irambuye

Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateye soya igahera mu butaka kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo imbaraga bakoresheje bategura ubutaka n’ifumbire bidapfa ubusa. Aba baturage bateye imbuto zabo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe isakaza bumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa ari nyinshi bityo […]Irambuye

en_USEnglish