Digiqole ad

Kagame yahuye n’umuryango w’ubwami n’abashoramari b’Abaholandi

 Kagame yahuye n’umuryango w’ubwami n’abashoramari b’Abaholandi

Paul Kagame ari kumwe n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander n’Umwamikazi Queen Máxima, nyuma anahura n’abashoramari b’Abaholandi.

Paul Kagame ari kumwe n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander.
Paul Kagame ari kumwe n’umwami w’Ubuholandi Willem-Alexander.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buholandi kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yagiye kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri ‘Rwanda day’ yabereye Amsterdam.

Kuri uyu wa mbere yahuye n’umuryango w’ubwami mu Buholandi, gusa nta makuru ahagije yari yamenyekana ku byo impande zombi zaba zaganiriye.

Aha yari kumwe n’Umwamikazi Queen Máxima.
Aha yari kumwe n’Umwamikazi Queen Máxima.

I Amsterdam kandi yanagiranye ibiganiro n’abashoramari b’Abaholandi, ikiganiro cyari cyateguwe na Minisitiri w’Ubuhinzi w’Ubuholandi Sharon Dijksma mu rwego rwo kurushaho kureshya abo bashoramari ngo baze mu Rwanda.

Mu nyandiko nto igaragara ku rukuta rwe rwa Facebook, Paul Kagame yabwiye aba bashoramari ko u Rwanda rufite intego kimwe n’ibindi bihugu kandi rudashobora kuhagera rudakoze cyane, bityo ngo ibi biganiro bikaba bigamije gukomeze ubufatanye n’umubano ushingiye ku byagezweho.

Naho kuri uyu wa kabiri, Paul Kagame yabonanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena Ankie Broekers-Knol, umuyobozi w’umutwe w’Abadepite Anouchka van Miltenburg na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buholandi Bert Koenders.

Ubuholandi ni kimwe mu bihugu by’Uburayi bito, ariko byateye imbere kubera imikorere n’imyumvire nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho muri ‘Rwanda day’, u Rwanda rushobora kubwigiraho byinshi.

Perezida Kagame yakiriwe n'abayobozi batandukanye.
Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye.
Perezida Kagame aganira n'abashoramari batandukanye.
Perezida Kagame aganira n’abashoramari batandukanye.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • iriya Jersey bamuhaye ni iya PSV Eindhoven ariko

  • ni byiza rwose kuko buriya ubabaye niwe ubanda urugi, Perezida aradushakira abashoramari kugura ngo tubeho neza ejo hazaza, naho abagome bakirirwa bavuzi iyabahanda ngo arasesagura mu ngendo nyinshi akora hirya no hino..

  • Barangiza ngo manda, manda se numubano niterambere, ni plans zisobanutse niki? Icy’u Rwanda rucyeneye nigihugu gitekanye cyubashwe gifite abayobozi bagihesha ishema apana abakigambanira ngo gihore kigengwa nabazungu. Long Live our President!!!!!!!!!!!

  • President wacu ni intwari kbs, nakomereze aho turamukunda kandi azategeke kugeza igihe azananirirwa kuko niwe President u Rwanda rubonye wambere w’umuhanga azicyo gukora cyanee!!!!!, akunda igihugu na bagituye ndetse . Umutekano ni wose turasagurira amahanga. Gusa ibyo byose ni Imana ya muduhaye kuko yaje mugihe gikwiye twese duko twiteze imbere abanzi baganye ndavuga babandi bokamwe nivangura ni ronda karere. President wacu oyee!!!!!!!!!!!!!!!ndamukunda cyane pe. Imana atwe twese abanyarwanda!

  • njye n umuryango wanjye tuzagumya tuyoborwe na Paul Kagame ibihe byose ,turamwemera uwaduha abantu byibuze 3 nkawe kuri iyi si.

    KIM uvuze ijambo ryiza , manda se ni igiki . umutu ukoze neza arashimirwa twe rero ntakikindi twabona twamuha usibye kumubwirango komeza imihigo Rwanda yacu. songa mbere, ibyiza biri imbere. turakwemera

  • Ariko Genda kagame uzi Kwenjoyinga pe!! Muba Perezida bose bayoboye u Rwanda na Africa, ntanumwe wigeze yenjoyinga ubuyobozi bwe nka Kagame. Niwowe uzi kwiha agaciro abandi barabeshya. Ariko nimugihe birakubereye kandi numusaruro wimyaka yakubititse mubuhunzi no mwishyamba, Kubaho ni rimwe, nanjye uwashyira mururiya mwanya ngo nkwereke. Urebye kumafoto ukuntu kagame aba acyeye ari smart na class wakwibeshyako ayobora igihugu gikize kandi cy’igihangange nka USA cg China. Ariko ntawamenya wenda u Rwanda narwo ruzatera imbere.

  • kagame wacu turamwera cyaneeeeeeeeeee njyewe sinabona uko mbivuga byarandenze gusa imana ige imuturindira amanwa na nijoro kandi ige ishyigikira ibitekerezo bye byiza afitiye abanyarwanda naho mpanda nikomeze kuko ashoboye imiyoborere mwiza ibereye abaturarwanda ntacyo tumushinja kagame wacu imyaka yose yayoboye yabaye intwari numugabo.imana ikomeze kumushyigikira

  • Long life our President.Ukunda igihugu cyawe n’abagituye.Ntawundi dushaka kuko abandi turabazi ni ibisahiranda niyo mpamvu bahora basakuza.Aho wadukuye nitwe tuhazi.

Comments are closed.

en_USEnglish