Digiqole ad

France: Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka

 France: Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Padiri Wenceslas Munyeshyaka

*Padiri Munyeshyaka ashinjwa guha Abatutsi Interahamwe ngo zibice, no kuzikangurira gufata abagore ku ngufu,

*Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwavuze ko nta bimenyetso bihagije bufite ku byo aregwa,

*Urukiko rwemeje ko rutakimukurikiranye nubwo iki cyemezo gishobora kujuririrwa,

*Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabwiye Umuseke ko icyemezo cy’U Bufaransa kidatunguranye,

*”U Bufaransa buciye inzira no ku bandi bari kurikiranyweho Jenoside”.

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukwakira, ubutabera bw’u Bufaransa bwamenyesheje itangazamakuru ko urukiko rwo mu Bufaransa rwatangaje ko rutazakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Padiri Munyeshyaka ashinjwa kuba muri Jenoside yarashyikirizaga Abatutsi abicanyi b’Interahamwe, ndetse akazishishikariza gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Gusa, ibi birego ashinjwa byateshejwe agaciro, abacamanza bagendera ku byo ubushinjacyaha bwavuze muri Kanama ko nta bimenyetso bihagije bufite byatuma urubanza rukomeza, bahagarika kumukurikirana.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko bigishoboka ko uyu mwanzuro w’urukiko ujuririrwa.

Padiri Munyeshyaka w’imyaka 57 avugwaho ko muri Jenoside yagendanaga imbunda, ndetse ngo akaba yaragendaga yambaye umwenda udatoborwa n’amasasu (bulletproof vest) aho yabaga ari hose mu Mujyi wa Kigali.

Mu kwiregura ku birego bye, Padiri Munyeshyaka wahoze ayobora Kiliziya ya ‘St Famille’ yakunze kuvuga ko ari umwere, kuko ngo muri Jenoside Interahamwe na zo zamushinjaga kurengera Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bufaransa, ubu akaba yarakomereje umurimo we wo kubwiriza imbere ya Artari mu Kiliziya cy’ahitwa Gisors, mu Majyaruguru y’iki gihugu.

 

“Abafaransa kereka Imana yonyine nibakora ku mutima” -Min.Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’inyumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangarije Umuseke ko uyu mwanzuro urukiko rwafashe utatunguye u Rwanda.

Ati “Twe ntitwari tuwutegereje, twari tuzi ko uzabaho, twari tuzi ko ariko bizagenda kuva nko mu kwezi kwa munani.”

Min.Busingye avuga ko umwanzuro urukiko rwafashe udakwiye kugaragara nk’ikintu gishya kuko ari ko Ubufaransa bwamye.

Yagize ati “Kereka Imana nibakora ku mutima, ariko u Bufaransa bugiye kuba indiri ku rwego rw’Isi, indiri y’abicanyi bamaze abantu aha bakajyayo?

N’abandi bose babuze aho bihisha, bagiye kujyayo kuko u Bufaransa bwakinguye inzira, … imyaka 21 irashize,…ibi Abanyamakuru, Abanyarwanda mubihuze n’ibyo bwakoze mu 1991, 1992, …ni umurongo w’igihugu.”

Minisitiri Busingye avuga ko Munyeshyaka n’abandi bari mu Bufaransa, n’abo Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwabahaye, bishe Abanyarwanda kandi bafite inyandiko zibashinja, ariko bakaba bari aho bidegembya.

Ati “..ninde utegereje ko u Bufaransa buzahana uwakoze Jenoside?”

Minisitiri w’Ubutabera yadutangarije ko u Rwanda rutaramenya umwanzuro ruzafata niba ruzajuririra icyo cyemezo cyangwa rukabyihorera.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ntagitanganza ku ba faransa byari ngombwa

  • Conscience yiwe nihatari – Padiri kweli ?

  • nakeza abafaransa nubundi bifuriza u RWANDA kubibazo nkibyo bya jenocide ariko nta nigitangaza kirimo kuko nabo abarimu rwanda bahagarikiraga interahamwe zikica ntakuntu batabashyigikira kandi nabo barareberaga abicanyi

  • ariko byaba byiza u Rwanda rwegereye ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bakiga ku bimenyetso kuko urubanza ni ibimenyetso basanga bifatika bakajurira, basanga hari ibyo kongerwamo bakabishaka kugira ngo u Rwanda rutsinde urubanza.

    • Kandi wumva ahubwo ari ubushinjacyaha bwasabye ko kumukurikirana byahagarara ngo kuko babuze ibimenyetso bifatika…ntibisanzwe kabisa !

  • Ariko se Imana yo ntizaca imanza….? Ubwo nimugira umwere tuzemere nta kunfi

  • None se ubundi yakoze iki? Umuntu ashishikariza undi gufata ku ngufu gute? Ubwo ibyo udafite speech ye wabibonera ikimenyetso hehe?

  • Njyewe nibaza Aho bababztoraguye nkuyu Busingo.ministri muzima Ngo wubutabera kandi bwigenga.Ese bahamya Ntibikangwa ibyaha yaba yarabitekerejeho iki? Muri make abakubise agatoki kukandi kuko barekiye KK ntaho ataniyenabo kuko nabo batizera ubutabera.

  • kuli Sainte Famille i Kigali, abazi neza uyu mupadiri, twamwitaga PADIRI JEUNE.

Comments are closed.

en_USEnglish