Digiqole ad

Nyaruguru: Abarimu bahawe inzu bazabamo bakazivamo babonye ubushobozi

 Nyaruguru: Abarimu bahawe inzu bazabamo bakazivamo babonye ubushobozi

Imwe mu nzu zahawe amarimu nk’icumbi

Ku munsi wahariwe mwarimu ku Isi, tariki ya 5 Ukwakira 2015 mu karere ka Nyaruguru abarimu bahawe inzu bazajya babamo hashira igihe bamaze kubona ubushobozi bakazivamo zigacumbikira abandi, inzu zatanzwe zubatswe n’abaturage bafatanyije na Leta.

Imwe mu nzu zahawe amarimu nk'icumbi
Imwe mu nzu zahawe amarimu nk’icumbi

Izi nzu zubakiwe mwarimu mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyaruguru.

Inzu zatanzwe zubatswe mu mirenge ya Kibeho, Mata, Munini, Rusenge, Ngera, Nyagisozi na Ruheru mu yindi mirenge irindwi bene izo nzu za mwarimu ntiziruzura.

Buri nzu yubatswe ifatanye n’indi (Two house in one), zubatswe mu buryo bwuruhererekanye (block) nibura imiryango umunani y’abarimu izajya iba kuri block imwe.

Ku munsi wahariwe mwarimu, ababaye indashyikirwa bahawe impapuro z’ishimwe (Certificates). Bamwe mu barimu bagaragaje ko biteje imbere bahereye ku kwaka inguzanyo mu Mwarimu SACCO.

Habitegeko Francais umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabasabye abarimu gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, kwimakaza umuco w’isuku mu mashuri, n’ikinyabupfura no kurwanya ko abana bata ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yatangarije Umuseke ko inzu zizahabwa abarimu badafite aho bacumbika, kandi ngo nta ruhare runini mwarimu azaba afite kuri iyo nzu kuko atemerewe kuyigurisha.

Yagize ati “Umwarimu azajya aba muri iyi nzu ayivemo igihe yabonye ubushobozi, izi ni inzu za Leta.”

Mu karere ka Nyaruguru ibyo gutsindisha abana mu bizamini bya Leta mu mwaka wa 2014/15 kaje hejuru ya 90%.

Habitegeko Francois yabwiye avuga ko nubwo igihe cyegereje ngo yegure ku mwanya wo kuyobora akarere nk’uko biteganywa n’itegeko, ngo yifuza ko akarere ke yazagasiga kameze neza mu bijyanye n’ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Nubwo turi gusoza manda zacu, ariko tugomba gusiga akarere kacu gahagaze neza mu ireme ry’uburezi, ubu turi hejuru ya 90% nubwo akarere kagizwe n’icyaro kingana gutya.”

Akarere ka Nyaruguru muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014/15 kaje ku mwanya wa 17.

Inzu imwe irimo ibyiri (Two houses in One)
Inzu imwe irimo ibyiri (Two houses in One)
Abarezi bitwaye neza bahawe impapuro zo kubashimira
Abarezi bitwaye neza bahawe impapuro zo kubashimira
Abarezi batandukanye mu karere ka Nyaruguru
Abarezi batandukanye mu karere ka Nyaruguru
Inzu zubatse mu buryo bw'umudugudu
Inzu zubatse mu buryo bw’umudugudu
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

NKUNDINEZA PAUL
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Dore meya ukwiye 3rd term ahubwo nuyu!! habitegeko oyee!!

  • Nyaruguru oyee. Ibikorwa birivugira kabisa. Courage Francis indi manda yo urayikwiye pe.

  • ni byiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish