Tags : Rwanda

Muhanga: Urubyiruko rwo mu bihugu 34 ruriga kwihangira imirimo

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 34 bya Afrika rurimo guhabwa amasomo arebana no kwihangira imirimo, NISHYIREMBERE Donat Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko avuga ko hari bamwe mu rubyiruko batari batinyuka kwihangira imirimo. Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yahuje urubyiruko rwo mu bihugu 34 byo ku mugabane wa Afrika rurarebera hamwe […]Irambuye

U Burundi bwirukanye ‘umudiplomate’ w’u Rwanda

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yirukanye umunyarwanda Désiré Nyaruhirira umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, bamushinja gukorana n’abarwanya Leta nk’uko bitangazwa na BBC. Hagati y’u Rwanda n’u Burundi hamaze iminsi igitotsi mu mibanire, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarund zirenga ibihumbi ijana zaruhungiyeho kubera ibibazo by’umukano byari i Burundi […]Irambuye

Abisilamu ba AMUR n’aba FAHICO ngo biyungiye i Maka

Nyuma y’uko Abisilamu nyarwanda bagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bagiye m byiciro bibi bitandukanye, ahanini kubera uruhande buri tsinda rihagazeho, 74 bagiye ku ruhande rwa FAHICO bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri batangaje ko bagezeyo bakiyungirayo na bagenzi babo boherejwe n’umuryango w’ivugabutumwa rya Kisilamu mu Rwanda ‘AMUR’. Sheikh Namahoro Hassan wari uyoboye abahaji […]Irambuye

Ngoma: Igihano cyo kwirukana umwana ku ishuri ntikivugwaho rumwe

Bamwe mu barimu bo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba babangamiwe n’uko abana batagihabwa igihano cyo kwirukanwa igihe gito ku ishuri bazazana n’umubyeyi (week end), ababyeyi bo bagasanga iki gihano kidakwiye ku munyeshuri, ariko Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko icyo gihano kitigeze kivaho igihe umwana yakoze ikosa ritakwihanganirwa. Minisiteri y’Uburezi iravuga ko kwirukana […]Irambuye

Nta kibazo hagati ya University of Kigali na HEC –

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (University of Kigali ) bwatangaje ko nta kibazo iyi kaminuza yigeze igirana n’Inama y’Igihugu y’Uburezi (Higher Education Council) ishinzwe kugenzura niba kaminuza zujuje ibisabwa ngo yemerwe n’amategeko. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze ryari ryabujijwe gutangira kwigisha bitewe na gahunda ya Leta […]Irambuye

Zone 5: Gezira yo mu Misiri yandagaje CSK

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, wari umunsi wa gatatu w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere a gatanu (FIBA Africa Zone Five Club Championships) ari kubera i Kigali mu Rwanda.  Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali yahuye n’akaga imbere y’ikipe ya Gezira yo mu Misiri iyitsinda amanota 94 kuri 43 gusa. […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa akomeza kunganira Mugesera

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira […]Irambuye

Football: Amavubi azakina umukino wa gicuti na Tuniziya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero w’iminsi 10 muri Morocco izakina umukino wa gicuti n’iya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo guhura na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu kuwa gatanu. Kuri gahunda bavanye i Kigali, Amavubi ubu acumbitse mu Mujyi wa Rabat, kuri uyu wa kabiri arakora imyitozo […]Irambuye

Gasabo: Abagororwa babiri bishwe na kanyanga bagiye kuburana

Ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015 abagororwa babiri bapfiriye kwa muganga nyuma yo kunywa kanyanga, Gen Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yavuze ko ababajwe n’iki gikorwa, amakosa ayashyira ku bari bashinzwe kurinda izo mfungwa. Ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ahagana saa munani z’amanywa abagororwa 15 bo muri Gereza ya Gasabo bagiye kuburanira […]Irambuye

en_USEnglish