Digiqole ad

FDLR yashimuse abanyecongokazi bo gusambana ngo babyarane bivange

 FDLR yashimuse abanyecongokazi bo gusambana ngo babyarane bivange

Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa byibasira inyoko muntu mu Burasirazuba bwa Congo.

Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga.

Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa byibasira inyoko muntu mu burasirazuba bwa Congo
Umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa byibasira inyoko muntu mu burasirazuba bwa Congo

Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu ni ababa mu gace k’ibirombe kari hagati y’ahitwa Kasugho na Manguredjipa muri territoire ya Lubero, Kivu ya ruguru.

Aba bashimuswe ngo bagabanyijwemo amatsinda abiri, abagore bashyirwa ukwabo ku musozi umwe aho babana n’abarwanyi ba FDLR b’abanyarwanda, abagabo nabo bashyirwa ku wundi musozi aho babana n’abagore b’abanyarwandakazi b’impunzi.

Intego y’iki gikorwa cya FDLR ngo ni ukuvanga amaraso n’aba banyecongo bakagira abana bafite amaraso y’abanyarwanda kuko iyi miryango y’abanyecongo ngo yari yaranze kuvanga no kubyarana n’inyeshyamba za FDLR n’impunzi z’abanyarwanda bari kumwe.

Abayobozi muri territoire ya Lubero ibi biberamo batangaza ko ubu bari kugerageza ibishoboka ngo babohore aba banyecongo bashimuswe na FDLR.

Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka abayobozi ba Sosiyete civile muri Lubero ngo ntibahwema gutabariza abaturage bageramiwe na FDLR muri aka gace.

Aba banenga ibitero by’ingabo za FARDC ku nyeshyamba za FDLR ko nta mbaraga bifite kandi nta musaruro biratanga kuva aho bavugiye ko bagiye kurandura FDLR.

Aba bayobozi ba Sosiyete civile bagasaba ko habaho ibitero byihariye mu gace ka Lubero byo guhiga abarwanyi ba FDLR cyane cyane ahitwa Tama na Itala aho ibikorwa bibi by’aba barwanyi bikomeza kwiyongera.

UM– USEKE.RW  

24 Comments

  • Ntimubazi ni nitaribyo bazabibakorera.
    Ikosa rihambaye Congo yakoze nu gushyigikira inyerahamwe.

  • Mureke kubeshyera abantu banze gutaha mu Rwanda nk’amatungo.Abantu bemeye gupfira kumuheto.Ese bo baramutse bafite ikinyamakuru bandikamo amakuru yabo mwagisoma?

    • Yegoko! Ndumiwe mbonye abaku likinze bane, esubwo namwe muba murwanda mushyigikiye ibyo mubano avuze? uziko murusha ububi iyo FDLR kuko yo ntiba izi neza ibibera ino. Rwanda has a long way to go.

    • Amaraso bamennye azabasame! Amabi mubamo azabakurikirane kugeza ku buvivi bwanyu ! Kandi MUZATSIDWA tot ou tard wa mburagasani mwe z’interahamwe.

  • ayawe ko tuyasomye,kandi ubavugira?

  • @mubemaso ibaze nawe ? 🙂

  • ariko aba batindi ngo ni FDLR si ibivume koko bagire bavuye mu Rwanda batumariye abacu muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda nibarangize bajya no gusambanya kugahato ababcumbikiye muri Congo !! Yewe narumiwe kabisa babaha amata bakaruka amaraso bo kababara.Amaraso y’abacu azabahame ibihe byose

    • nino barahari sha reba abaku dislikinze

    • Musobanukirwe musome muzakira roho zacu zo kwanga abavandimwe ngo nuko baharanira kubaho nkabantu.Ese kuki leta itajya kubaza abo bantu impamvu badataha ndetse nabayihunze icyo bahunze? Aho niho ruzingiye.Habyarimana yaremeye uwo muti arawunywa kandi urasharira.Nabandi bagomba gusomaho niba arabagabo..

      • ufite ikibazo ahubwo, kuki se leta igomba kujya kubabaza icyo bahunze? wowe ko utahunze mbese? ese iyo leta ya habyalimana numva usa nkushima yo yagiye hanze kubaza impunzi icyo zahunze? cg yavugaga ko urwanda rwuzuye ntaho bajya? none iyi leta yirirwa yiruka inyuma ya FDLR ngo igaruke mu rwanda twubakane urwatubyaye muzi namahano abenshi muri bo basize bakoze none ngo muranenga leta! kuki mwirengagiza mugashaka ko tutarora amafuti yanyu? ibyo ntaho byazageza urwanda mujye mureka kubogama.

  • hahaaa, bageze aho bashakisha uko bakwivanga n’abandi ngo barebe ko bahindura identite yabo!!! yewe bageze ahakomeye koko!!! ni ukugirango barebe ko abazabakomokaho batazagira ubunyamaswa nku bwabo .

  • Ese abanyarwanda bahunze muri 1959 bashyingiranwe n’abanyamahanga, ubwo kwari ukwivanga? Mwagiye mumenya gshyira kuruhande ubuhezanguni bwabokamye? Ese iyo FDLR muhora muvuga, ko mwayiranduye nkurikije Ibyo Bwana Kabarebe yavuze nyuma yimyaka 3 ishize, yaratubeshye? Ese RDF yaratubeshye? Sindi FDLR ariko ibyo iharanira nabandi batari FDLR barabiharanira.Mubite Ibigarasha,Abaginga,Abajenosideri nibindi bitutsi leta ihoza mukanwa ariko umunsi numwe gusa, umuntu wese akazabazwa ibye.

    • ubwo rero nawe ngo uravuze, umva genda usimbure BA Murwanashyaka umva imbaraga zabatsimbuye zirahari kandi zaraniyongereye ni abajenosideri nyine niba kandi bikubabaje uzajye gutanga ikirego mu Bufaransa nibo bakumva mu buryo bwihuse kuko aribo ba babahatse, ntudutege iminsi ubuse Ingabire ko yavuze ko abandi babaye impunzi imyaka mirongo itatu ngo ariko bo ntibazayigezaho ubu basigaje ingahe? umva ujye wemera ibyabaye kuko byakozwe ku manywa kandi babikoze banezerewe mu gihe rero havuzwe ibigwi bya FDLR ko bamaze abatutsi ujye uceceka kuko ntacyo ufite cyo kurenzaho.

    • Nkomezi ntamunyarwanda wahunze muri 1959 wafashe undi bbugwate ngo bakunde babyarane abarongowe bose byari kubwumvikane ibi kandi nntibiba byavuye i kigali biva muri bene wanyu mukorana ayo mafuti bavuga fdlr ukagereranya nabo muri 59 nta nisoni

      • Na bariya mwita ba fdlr BASHAKANYE KU BWUMVIKANE !! Gushakana n’ uwo ukunda numva ari uburenganzira bwa buri muntu, mufashe hasi ubwo buhezanguni bwanyu.

    • Icyo mbonye nuko abo tubana nabo aribo babi urabona aba likinze Nkomezi koko! Mundebere Liliane we bamu dislikinze. Ese banyarwanda kombona mwarenze ihaniro, nubwo nabahanura sinavuga ibihwanye nuburyo Leta yagerageje kubashyira hamwe ngo twubake urwacu. Ese Nkomezi we 1959 impunzi zafataga kungufu, uziko umukobwa washyingirwaga kumunyamahanga cyabaga igisebo kumuryango bigafatwa nkogukunda amaronko? Ntukagereranye ibyo utazi. Mwaretse kubogama koko!

      • @Gigi, ibyuvuga nshobora kubyemera ariko niba ubyemera wowe byantera ikibazo.Ese ubu abanyarwandakazi cyangwa abanyarwanda batuyobora bibisebo nkuko ubivuga nibangahe?

  • dore uko bisa mbese.

  • nkuyu ugereranya abo muri 59 nizi ngegera ubu ntasoni afite wigeze wumva impunzi ya 59 yashimuse abantu cyangwa yahuhunze imaze kunywa amaraso nkamwe uzaperereze neza abarongowe bose nukubera igikundiro bari bafite kandi ntawafashwe ku ngufu nta nuwafashe ku ngufu

    • @Kay, tanga igitekerezo cyawe udatukana uwo muco nitumara kuwugeraho bizoroshya byinshi. Ingegera mu kinyarwanda ni igitutsi.

  • Cyakora mugira imagination. Nk’ibyo byo kurongora kugirango bivange mubitekereje gute? murarwaye ahubwo. Uretse na FDLR, umunyarwanda w’i Rwanda utavanze ni nde?

  • Mes amis mureke kwitiranya ibintu, amaraso y’abatutsi azabahama igihe cyose. Imana ntishobora kubyihanganira, ibyo ziriya nkoramaraso zakoze birenze ukwemera nabo barabizi, biriya rero byo gukora ibyaha birebana n’inyoko muntu byo ntibitangaje, ariko ntacyo bizabagezaho, abemeye ibyaha cyangwa abatashye ko ntacyo babaye. NtabwoFDLR iteze kuzagira amahoro mugihe itanicuza nibura ibyo yakoze, ahubwo uwayiha umwanya yakora ibirenze. Ariko Imana ikunda abanyarwanda ntibizongera, sinzi niba mutemera ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.

  • NIBA MWABUZE AMAKURU YO GUTANGAZA NI MUREKE KUBESHYA….
    FDLR NABANYARWANDA NIYO BABA BATAVUGA RUMWE NARETA IRIHO UBU….HENCE YOU HAVE TO RESPECT YOUR FELLOW RWANDANS….MAGO FDLR ISHIMUTA WOMEN, THEY LOVE WOMEN. IF YOU DO THAT IN RWANDA THEN SHAME ON YOU.

  • HARI ETHNIC EXTREMISM MU RWANDA YIHISHE….BUT THOSE WITH CLAIRVOYANCE LIKE ME ARE ABLE TO SEE WHAT LIES AHEAD…..

Comments are closed.

en_USEnglish