Digiqole ad

Gukuraho Statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda byashyizwe kuya 31/12/2017

 Gukuraho Statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda byashyizwe kuya 31/12/2017

Min. Mukantabana Seraphine aganira n’abanyamakuru

Ibi ni ibyamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira na Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze ko ari ibyemerejwe mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateraniye i Geneve ku kicaro gikuru cya UNHCR ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017.

Min. Mukantabana Seraphine aganira n'abanyamakuru
Min. Mukantabana Seraphine mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru

Iyi nama yaberaga i Geneve mu Busuwisi ngo yarebeye hamwe inzitizi zidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba rusange zo gucyura impunzi z’Abanyarwanda rigeze nk’uko byatangajwe na Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite impunzi mu nshingano.

U Rwanda rwari rwatangaje ko statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda zahunze hagati ya 1959 na 1998 ikwiye kuvanwaho n’ibihugu barimo bitarenze tariki 30/06/2013.

Ibihugu bigera kuri birindwi byahise bitangaza ko bivanyeho statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda ndetse bizisaba gutaha ku bushake cyangwa kwaka ibyangombwa zikabayo nk’abanyagihugu; ibyo bihugu ni; Burundi, Burkina Faso, Congo-Brazzaville, Niger, Senegal, Togo na Zambia.

Ibindi bihugu bimwe na bimwe bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda ntabwo byigeze byitabira ishyirwa mu bikorwa rya kiriya cyemezo cyari gishyigikiwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Gusa impunzi zibarirwa mu bihumbi 25 z’abanyarwanda zaratahutse kugera mu ntangiriro za 2015, ubariyemo n’abirukanywe muri Tanzania.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yabwiye inama y’abaminisitiri ko muri iyo nama aherutsemo i Geneve hemejwe  ko gahunda yateguwe yo gucyura impunzi ku bufatanye na UNHCR izarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2016.

Ubusanzwe impunzi z’abanyarwanda ziganje mu bihugu bya Africa izishatse gutaha zibifashwamo na Leta y’u Rwanda ifatanyije na UNHCR.

Impunzi z’abanyarwanda zitarataha ziganje mu bihugu bya Congo Kinshasa, Uganda, Kenya, Malawi, Mozambique, South Africa, Zambia na Zimbabwe.

Impunzi ziri muri Congo Kinshasa zikaba zo zifite umwihariko w’uko zisa n’izafashwe bugwate n’inyeshyamba za FDLR zizibuza gutaha kugira ngo izi nyeshyamba zikomeze kwikinga inyuma y’impunzi mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Harya uyu ejo bundi ntiyari impunzi kimwe natwe? Vuguziga ni mwene kanyarwanda ese wahungaga iki? Ariko abarundi baravugango ntawuvuga afise indya mu kanwa.

  • @mboni ibaze nawe ? yaratahutse nyine nawe bikore rero , ngo ubwo uravuze.

  • Urusha impuhwe nyina w’umwana abashaka kumurya.

  • Bizagera,mwaratashye ni muhumure

  • Ariko,konziko ubuzima bwimpunzi,ataribwiza! Mwabaretse, mukajya mubakangurira,ibyiza mugezeho,ubundi murebeko,batazicyura. Murikanga,iki gituma,mubahatira gutaha,kungufu?

    • Nuko nabo babaye impunzi kandi bazi impunzi ingufu zishobora kugira igihe cyose…kubahozaho iterabwoba nuko baziko ubutegetsi bushobora guhirima.

  • Ibihugu mwatangaje bicumbikiye impunzi nubwo muzatanga $100 000 000 abayobozi babyo nabashinzwe impunzi bari Tayari kurya iyo cash kandi kandi nta numwe muzabona keretse abavuye mu ishyamba mul DRC abo bazaza kuko iyo muyatanze izo mpunzi zitanga ayanyu inshuro ebyiri ubwo ubishinzwe akaba acuruje nta gishoro nukuvuga ko ni babatanga bakajya mu Rwanda ibyashara bizaba bipfuye ntabwo rero bazababaha kuba impunzi birimo Cash itubutse ku mpunzi ubwazo zirakora nta kibazo mu bucuruzi ibyo bihugu nabyo bikabashuka mukamena cash yanyu aho kuyishora mu nyungu zituzamura muRwanda dukene amashanyarazi amazi imihanda amashuri abarimu badahembwa mureke impunzi zitwe impunzi nibyo zahisemo mbese bo babasaba gutaha ?

    • What???? Niba ariko bimeze ibyo uvuze ari ukuri (Kandi birashoboka!) ibya Politike ni ukubyitondera!

  • Upfa kuvuga wa mugore we ubushize byali byarangiye none ugaruye ibindi .erera impunzi niyo imenya ko icyo yahunze naho rero wowo urasunikwa ngo genda uvuge ibi nka Rwarakabije .uko watashye hali itakuzi ntawe rero uhirwa nkundi kommeza usakababake.

  • ba rukarabankaba ntibazataha

  • Ndasubiza Mujyanama ibuka ibyabaye muli Zambiya bashaka gucyura impunzi u Rwanda rwatanze Cash ngo batahe impunzi nazo zibaca mu rihumye zitanga akayabo dore ko iyo uba ahantu utagira ijambo nkuwaje ayoboza Impnzi zimaze kugera kure mu bihugu zirimo iyo muvuze ibi ngo UNHCR ibihugu bihita bibwira Hcr iti muhagarike imfashanyo baba babibo nye ko impunzi zifite Akuka(cash)

  • Ntawaga iwabo,kubazidataha nuko harimpamvu,kandi nabariyo benshi babonye aho baca banyerera.

  • Murabeshya amaherezo mwese muzataha . bizadutwara igihe cyose gishoboka ariko muzaza ntakabuza . nabariya bavuza ingoma namafirimbi umunsi bazaba batakibona imbaraga bazataha. amaherezo yimpunzi ni mu RWANDA .

  • Umaze kwmbuka urutindo ati ngaho nibarusenye ntiwibuke abasigaye inyuma, wabakanguriye se gutaha nkuko nawe bagukanguriye gutaha ukareka kubafatira ibyemezo byo kubabuza kuba impunzi. yaba ukiriyo se bakagufatira bene ibyo byemezo wabigenza ute. ese ninde ukubwira ko utazongera guhunga ko isi izenguruka

  • Urwanda ni ruto. Reka abagiye mu mahoro. Ntawibagirwa iwabo. Nta gihuhu kitagira impunzi kandi ziba zaragiye guhaha.

  • Ese ko mufiteubutegetsi mwamaraniye , mushaka iki k umpunzi ? Ese Hari uhunga abishaka ? Kera ngo Umututsi yari ashoreye inka , nuko zihura n Umuhutu , imwe iravumera ishaka ku mwica , mu gihe ari kuyihunga , Umututsi aramubwira ngo nagume hamwe imwice , itamuhusha ikavunika amahembe . None ngo ahahutu , nibareke guhunga , mubone abo mwica . Niba Kagame p ashaka ibirambo atanga ngo apfire k ubutegetsi , yagiye yica abana be cyangwa nyina ko ari nabyo byagira ingufu .

Comments are closed.

en_USEnglish