Digiqole ad

‘Bourse’ y’amezi 2 abanyeshuri barayibona vuba aha izatangwa mu buryo busanzwe

 ‘Bourse’ y’amezi 2 abanyeshuri barayibona vuba aha izatangwa mu buryo busanzwe

Minisitiri w’Umuburezi Dr Papias Musafiri Malimba asobanura uburyo bushya bwo gutanga Bourse

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubwo Minisitiri y’Uburezi na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) basinyanaga amasezerano agamije guhindura uburyo inguzanyo yatangwaga ku banyeshuri ba kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko ‘Bourse’ y’amezi abiri yamaze gutegurwa, ikazatangwa vuba aha mu buryo bwari busanzwe.

Minisitiri w'Umuburezi Dr Papias Musafiri Malimba asobanura uburyo bushya bwo gutanga Bourse
Minisitiri w’Umuburezi Dr Papias Musafiri Malimba asobanura uburyo bushya bwo gutanga Bourse

Aya masezerano aje mu gihe Inteko nshingamategeko iherutse gutora itegeko ryo gutanga inguzanyo ku banyeshuri binyuze mu kigo cy’imari (BRD), ndetse itegeko rikaba ryasohotse mu Igazeti ya Leta muri nomero idasanzwe yo kuwa 15 Nzeri 2015.

Yaba Minisitiri w’Uburezi ndetse na Alex Kanyankole ukuriye BRD, ari na bo basinye amasezerano, bemeza ko uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo buzakemura ibibazo byinshi byari byagaragaye mu itangwa rya ‘Bourse’ mu bihe byashize.

Amasezerano yasinywe hagati ya Minisiteri na BRD ni ayo kuyiha ububasha bwo kuzajya itanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta.

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko mu mezi abiri agiye gukurikira, bourse yamaze gutunganywa kandi ikazatangwa mu buryo bwari busanzweho.

Yagize ati “Bourse y’amezi abiri yamaze gutunganywa, izatangwa mu minsi iri imbere, mu byo ku wa mbere…”

Yavuze ko Minisiteri yumvikanye na za Kaminuza gukomeza gufasha abanyeshuri nk’uko byari bisanzwe, haba mu kubaha icumbi no kubaha ibyo kurya, gusa ngo nyuma y’aho BRD izaba yamaze kubona umurongo wo gutanga inguzanyo, abanyeshuri bazajya babona amafaranga mbere, Serivise zose bazishyure mbere.

Dr Papias yavuze ko Leta (Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi, REB) bizasigarana akazi ko guhitamo abahabwa inguzanyo no gukora urutonde, Banki itsura Amajyambere ikazajya itanga amafaranga kuri Konti z’abanyeshuri n’iza Kaminuza.

Mu bizagenderwaho mu gutanga Bourse nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Musafiri, harimo amanota umunyeshuri yatsindiyeho, kuba Kaminuza yamufashe, ibyo aziga ndetse n’ubushobozi bw’ababyeyi.

Kanyankole Alex Umuyobozi wa BRD we yavuze ko nyuma yo gusinya amasezerano ikigiye gukurikiraho ari ugukomeza guhererekanya ubushobozi na REB, nyuma hakazabaho gushyiraho Konti yo kuzanyuzamo amafaranga y’inguzanyo, na Konti izishyurirwaho amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo, ibi ngo bizakorwa mu byumweru bibiri.

Nyuma REB izashyikiriza BRD Amadosiye ariho abantu bose bishyuzwa, n’abatangiye kwishyuzwa, iyi Banki ibe ariyo ibikomeza.

Ku kijyanye n’ingano y’amafaranga buri wese azatanga ku mushahara w’umuntu uzaba wishyuzwa, Kanyankole yavuze ko bizagendana n’ubuzima bw’uwishyuzwa.

Yagize ati “Twarebye ubuzima bwa buri wese, dusanga amafaranga buri wese azishyura atarenga 10% by’umushahara. Hazabaho umwaka w’impuhwe (Grace Period) ku muntu uzaba ukirangiza ashakisha akazi, nyuma namara ku bona akazi atangire kwishyura.”

Kuri iyi ngingo Minisitiri w’Uburezi yavuze ko nta we utazashobora kwishyura, kuko ngo ubundi muri Banki bafata 1/3 cy’umushahara, ariko aha BRD ikaba izafata amafaranga make cyane.

Ati “Ufite umushahara munini azishyura amafaranga mu gihe gitoya, ufite umushahara mutoya azishyura amafaranga make mu gihe kirekire, ariko bose bazaba bishyura amafaranga amwe ku nguzanyo bahawe.”

BRD izatangirana amafaranga asaga Miliyari 29 y’u Rwanda, nibura mu myaka 10 bikaba biteganyijwe ko izaba imaze gufata umurongo uhamye ku buryo yabasha kwirwanaho hatarimo amafaranga ya Leta, gusa Alex Kanyankole avuga ko itegeko rifunguye ku mpande zombi, igihe haba hari intego zitagezweho no gushaka kuvugurura iki n’iki.

Minisitiri w'Uburezi na Kanyankole Alex umuyobozi wa BRD nyuma yo gusinya amasezerano
Minisitiri w’Uburezi na Kanyankole Alex umuyobozi wa BRD nyuma yo gusinya amasezerano

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ingorane zirimuri Africa cane cane muburundi nomurwanda, haringorane yukumwana wumuntu yama yipfuzako ivyiza vyose biba ivyiwe, icubahiro cishi kandicibihevyose, ubutunzi bwishi, kwamana ububasha kuruta abandi, etc. Igiteye agahinda nuko nahumwana wumuntu womugabira ivyisi vyose ntahaga, kiretse yipfiriye. Enda mwana wumuntu niwige guca bugufi, unyurwe nivyufise niyonzira yoguha abandi amahoro. Kuko ukwikunda bivyara kamere yinzigo, ukama wiyumvira ikibi gusa, ikibi naco ntigitanga amahoro mumutima.

  • NUKURI NATWE BATUVUGANIRE PE!!!!!!!!!!!UMWAKA URASHISE ABA NYESHULI BO MURI IPRC SOUTH BARIRWA NA CNLG HABE NICUMI BABONYE KDI IBINDI BIGO BYARAYABONYE PLZ MUTUBARIZE NIBA AZABONEKA KKO UMUNTU ARAPFIRA I HUYE BITABAYE IBYO TUZIBA!!!1ESE UZIGA UTE NTAHO UBA UFITE NTABYO KURYA UFITE NYAMARA ICYO NACYO MUZAKIVUGEHO MURAKOZE CYANE!!!IKIBAZO KIRI KURI IPRC SOUTH MURI BUTARE

  • ABABO NIKO BAHOZE NABO KUVUGANGO IRAZAVUBA KAND NTANAGAHUNDA BABA BAFITE NIMUTEGEREZE MUREBE IGIHE IZAZIRA

  • ikibazo kijyanye nabanyeshuri bakuyemo muri reb mu buryo butunvikana niyihe mpamvu ko bigaragara ko bituma abanyeahuri bagirwaho ningaruka mbi kubeta ko biba bibatunguye

  • AHAAAAA IZAZA NKO MU 1 ARK NIBATUGIRIRE VUBA KUKO AMATORA YA 2017 YAZABA TWARAPFUYE!!!!!!!!

  • meaningless, ariko kuki babeshya???. amacumbi twarayiyishyuriye,

  • AMAFARANGAYO NIKIBAZO ARIKO KUTIBONA KURUTONDE RWA REB BYOBIRENZE IKIBAZO PEE!!

  • Bavandi nimwihangane ntakundi!

Comments are closed.

en_USEnglish