Digiqole ad

Grand Prix Chantal Biya: Biziyaremye wa 11 niwe munyarwanda waje hafi

 Grand Prix Chantal Biya: Biziyaremye wa 11 niwe munyarwanda waje hafi

Biziyaremye Joseph asiganwa n’abandi

Wari umunsi wa mbere (etape 1) w’isiganwa ryitiriwe umugore wa perezida wa Cameroun, Chantal Biya. Iri siganwa rizenguruka intara za Cameroun kuri iyi etape ya mbere umunyarwanda waje hafi ni Joseph Biziyaremye wabaye uwa 11.

Biziyaremye Joseph asiganwa n'abandi
Biziyaremye Joseph asiganwa n’abandi

Uyu munsi wa mbere w’irusiganwa, abarushanwa bazengurutse umugi wa Douala ku ntera y’ibirometero 112,3KM.

Joseph  Biziyaremye yakurikiwe na Areruya Joseph wabaye uwa 12 bombi banganyije ibihe n’uwa mbere bakoresheje 02h31’03.

Abaje imbere muri iri rushanwa ni umunya Estonia Mihkel Räim wakoresheje 02h31’03 akurikirwa n’abanya Maroc Adil Baribari na Nassim Saidi umwanya wa kane wishimiwe cyane ufatwa na Clovis Kamzong uri gukinira iwabo muri Cameroun.

Abandi banyaRwanda ntabwo byaboroheye kuko Bonavanture Uwizeyimana yabaye uwa 23,  Gasore Hategeka na Hadi Janvier bakurikiranye, umwe 38 undi 39 mu bagera kuri 68 babashije kurangiza irushanwa.

Muri iri siganwa baziruka etapes 13, kuri prologue ya mbere (itabarwa) umusore w’umunyarwanda Hadi Janvier yituye hasi.

Iri siganwa rya Grand Prix Chantal Biya riri ku rwego rwa 2.2 ku ngengabihe ya UCI mu marushanwa yo muri Africa (Africa Tours) ku rwego rumwe na Tour du Rwanda, rikaba ririmo gukinwa n’amakipe atandukanye yo muri Africa n’i Burayi.

Mihkel Räim wabaye uwa mbere kuri iyi etape ya mbere
Mihkel Räim wabaye uwa mbere kuri iyi etape ya mbere

UM– USEKE.RW

en_USEnglish