Digiqole ad

Twahirwa wigeze gukatirwa urwo gupfa, yaburaniye i Rukumberi aho yakoreye ibyaha

 Twahirwa wigeze gukatirwa urwo gupfa, yaburaniye i Rukumberi aho yakoreye ibyaha

Francois Twahirwa mu cyumba cy’iburanisha i Sake aho yaburanishirijwe muri uru rubanza. Photo JP Nkundineza/Umuseke

Ngoma – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, icyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Sake kimaze kuba gito ku baturage bari kuza gukurikirana iburanishwa rya Francois Twahirwa wari warahamijwe n’inkiko uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Sake yigeze kubera Burugumestre ndetse agakatirwa urwo gupfa. Iburanisha uyu munsi niho ryatangiye kubera.

Francois Twahirwa mu cyumba cy'iburanisha ahagana saa tatu n'igice za mugitondo i Sake
Francois Twahirwa mu cyumba cy’iburanisha ahagana saa tatu n’igice za mugitondo i Sake

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri kuburanisha ubujurire bwa Twahirwa rwanzuye ko uyu munsi kuwa gatanu urubanza rubera i Sake. Kugeza saa yine n’igice, uruhande rw’uregwa, ubwunganizi, abashinjacyaha n’abacamanza bari bahageze.

Uyu munsi byari biteganyijwe ko humvwa abatangabuhamya icyenda basigaye ku ruhande rw’abashinjura uregwa n’abamushinja.

Twahirwa wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu mu 1994,  mu 1999 Urukiko rwisumbuye rwa Kibungo rwari rwamukatiye igihano cy’urupfu kiza gusimburwa n’igifungo cyo gufungwa burundu nyuma y’aho iki gihano cy’Urupfu kivanywe mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Uyu mugabo yari yarahamijwe  uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, kwangiza no gusahura imitungo mu cyahoze ari Komini Sake ubu ni mu murenge wa Sake ari naho iburanishwa ryajyanywe. Igihano yakatiwe kiriya gihe nicyo ubu ari kujuririra.

Hagati y’umwaka w’1983 n’1987; Twahirwa yabaye Burugumesitiri wa komini Sake mbere yo gukora mu biro by’umukuru w’igihugu kugeza mu 1994.

Kugeza saa yine n’igice z’igitondo icyumba cy’iburanisha cyari cyamaze kuzura, no hanze hari abantu batari bacye bo mu mirenge ya Sake na Rukumberi bose baje gukurikirana uru rubanza rw’uyu mugabo uzwi cyane muri aka gace.

Inzu y'urukiko i Sake niyo yakiriye iburanisha rya none
Inzu y’urukiko i Sake niyo yakiriye iburanisha rya none
Mu gitondo ahagana saa tatu n'igice icyumba cyari hafi kuzura abaje gukurikirana iri buranisha
Mu gitondo ahagana saa tatu n’igice icyumba cyari hafi kuzura abaje gukurikirana iri buranisha
Twahirwa mu rukiko imbere y'abantu baje gukurikirana iburanisha, aha iburanisha ntiriratangira
Twahirwa mu rukiko imbere y’abantu baje gukurikirana iburanisha, aha iburanisha ntiriratangira

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo arakomeza gukurikirana iburanisha….

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndabona bitoroshye ubanza urugupfunzimitwe

  • nagerageze amahirwe ubutabera ni ubw’Imana gusa nshima U Rwanda ko rugerageza guha amahirwe umuntu wese kuba yarajuriye hari icyo byamumarira da

  • Icyazira nta kindi nuko yakoze mu biro bya Habyarimana.Ibindi bamurega namateshwa ariko ntakundi byamera.

  • Umugabo ararengana; arazira gukora kwa peresida no kuba yarize ahubwo abacamanza ukuri barakubona bakakwirengagiza

Comments are closed.

en_USEnglish