Digiqole ad

Rayon ikeneye umunyamahanga cg umunyarwanda?

 Rayon ikeneye umunyamahanga cg umunyarwanda?

Abahaciye bose Kayiranga abarusha umusaruro yahaye Rayon

Mu bakunzi ba Rayon buri wese aribaza ugiye gukurikiraho kuyitoza nyuma yo kugenda k’umufaransa David Donadei wasize sakwe sakwe ndende. Usanga akenshi abayobozi ba Rayon bashakisha umutoza w’umunyamahanga, akazi kagahabwa umunyarwanda iyo uyu abuze.

Abahaciye bose Kayiranga abarusha umusaruro yahaye Rayon
Abahaciye bose Kayiranga abarusha umusaruro yahaye Rayon

Biravugwa ko ubuyobozi buri gushaka undi mutoza w’umuzungu ushobora kuza guhabwa iyi kipe y’i Nyanza, Luc Eymael wayivuyemo ubushize ari mu banugwanugwa hamwe n’umubiligi Pascal Le Brun nawe ngo waba ashakwa.

Ku rundi ruhande Kayiranga Baptiste, uhora ari bugufi mu guha imbaraga n’ubushozi bwe Rayon nayo ikamuha amafaranga, nawe ngo ashobora kuyitoza, ariko uko bigaragara ni mu gihe umuzungu abuze kuko ubu arahari, nta kipe afite ari gutoza.

Abafana ba Rayon Sports bamwe batangaza ko bashyigikiye ko ikipe yahabwa Kayiranga Baptista urusha ibigwi (muri Rayon Sports) Andia Mfutila, umubirigi Luc Eymael, François Losciuto, Didier Gomes da Rosa na David Donadei n’umubiligi bahanyuze mu bihe bya vuba bishize, kuko Kayiranga we yahawe Rayon igikombe cya shampionat hamwe n’igikombe cy’amahoro.

Aba banyamahanga bahembwa mu madolari bose usanga barusha umushahara Kayiranga Baptista cyangwa Ally Bizimungu bigeze guhabwa iyi kipe mu gihe gito gishize.

Ubwo David Donadei yagendaga yasize ashyize hanze ko mu gushaka umutoza w’umunyamahanga hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports babibonamo indonke bamwa ku mafranga ikipe imugenera.

Ku mbuga nkoranyambaga no ku maradio usanga abafana ba Rayon Sports bagaragaza ko bashaka umutoza ukomeye ubahesha ibikombe, ariko kugeza ubu ukenewe hagati y’abanyamahanga n’abanyarwanda niwe wibazwaho kuko abatoza bo mu Rwanda bigaragara ko badahabwa ikizere nk’abatoza bakomeye, abavanywe mu mahanga bitwa ko bakomeye nabo mbarwa akaba ari bo batanga ibikombe kuri iyi kipe.

Rayon Sports ubu ihagaze ku mwanya wa 7 n’amanota icyenda mu mikino itandatu, aho yatsinzemo ibiri ikanganya itatu igatsinda rimwe.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gacinya Chance Dennis president wa Gikundiro Rayon hano ari mw’ihirizo rikomeye rishoboka mu gihe yaba agize ubushishozi !!!

    Rayon Sport icyo ikeneye uyu munsi kihutirwa ;

    1- kubaka inzego ziyiyobora zihamye.
    2- gutunganya amikoro yayo.
    3- kugira umushahara wu mutoza nuwa bakinnyi bijyanye na revenue zayo bikishyurwa ku gihe.
    4- gutegura imikino myinshi ikabona amikoro.
    5- gukora mobilisation ikagarurira abakunzi icyizere cyayoyotse bitso bagaruke ku bibuga ari benshi nkuko byahoze mu myaka yashize.
    6- gushaka umutoza uzaramba muri rayon sport aho yaba avuye hose bijyanye n’amikoro ntacyo bizayitwara.

    Ku bwajye ibyo bidakozwe mwubwo buryo uko bukurikirana Rayon sport izahora mu kaga kazayigeza kwiseswa ryayo…., ibyo ni byatera ibgaruka mbi kuri ruhago yu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish