Tags : Rwanda

Geneva: U Rwanda rwisobanuye aho rugeze mu by’uburenganzira bwa muntu

Kuri uyu wa gatatu itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston na Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) bari i Geneva mu Busuwisi mu kugaragaza intambwe u Rwanda rugezeho mu kubaka uburenganzira bwa muntu bushingiye ku mahame mpuzamahanga ngenderwaho ku Isi. Iri genzura “Universal Periodic […]Irambuye

Abarinzi b’igihango 17 batoranyijwe mu gihugu bazambikwa imidari tariki 06/11/2015

Ku itariki 06 Ugushyingo 2015 mu ihuriro rya Unit Club Intwararumuri nibwo abantu 17 batoranyijwe nk’abarinzi b’igihango, mu bandi ibihumbi 6 000 bari batoranyijwe ahatandukanye mu gihugu, bazambikwa imidari y’ishimwe ry’ibikorwa by’ubutwari bw’inashyikirwa bakoreye abanyarwanda mu igihe ibihe byari bibi. Mu muganda rusange ku nzego z’utugali mu kwezi kwa munani hatoranyijwe abantu biswe ‘Abarinzi b’igihango’, aba […]Irambuye

AS Kigali yagumanye umwanya wa mbere, Mukura itsinda Kiyovu 2

Kuri uyu wa kabiri hakinwe umunsi wa munani wa Shampionat mu Rwanda hari hitezwe kureba niba AS Kigali igumana umwanya wa mbere, iyi yabikoze itsinda Amagaju. Hari hategerejwe kandi umukino ukomeye hagati y’amakipe makuru ya Mukura VS na Kiyovu Sports warangiye Mukura ikomeje kwerekana ko iri mu bihe byiza. Rayon Sports yari yakiriye Bugesera yo […]Irambuye

Dr Kaberuka yashyizwe mu bagenzuzi 14 bakuru ba Rockefeller Foundation

Kuwa mbere, The Rockefeller Foundation yatoranyije Dr Donald Kaberuka ngo ajye mu nama y’abagenzuzi (board of trustees) bakuru b’iki kigo. The Rockefeller Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta uri mu ya mbere ikomeye cyane ku isi kandi ifite imari nini cyane. Inama y’abagenzuzi bakuru ba The Rockefeller Foundation iba igizwe n’abantu 14 bagenzura; gutera inkunga, […]Irambuye

Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage

Ubwo Abayobozi ba Afritech Energy, ikigo cyo muri Canada kizobereye mu gukora ingomero z’amashanyarazi, bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abandi ba fatanyabikorwa, nka East African Power, Practical Action na Hydro Power Solutions, bavuze ko ingomero enye zizubakwa mu turere twa Rubavu na Rutsiro zizatwara asaga miliyoni 40 z’Amadolari. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo, hasinywaga amasezerano […]Irambuye

Kigali: Ivangura!! Ntibashaka umugore cg umukobwa mu nzu bakodesha

Nagiye kubona mbona kuri za WhatsApp ifoto ingezeho, ngo barakodesha inzu y’icyumba kimwe ku 23 000Rwf, ariko ngo ntibashaka umugore cyangwa umukobwa uza kuyituramo!!!! Iri vangura ryanshoboye, ariko si rishya. Nahise mpamagara telephone ziriho, bambwira ko iyi nzu iri Kimisagara ku Ntaraga kandi ko koko nyirayo adashaka umukobwa cyangwa umugore muri icyo cyumba kimwe cye […]Irambuye

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage ibigo bibiri by’urubyiruko

Abaturage bo mu duce twa Hassa Hissa na Hamadia mu ntara ya Darfur muri Sudan bishimiye ko ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt42 ziri yo mu butumwa bw’amahoro kuri uyu wa mbere zabagejejeho inyubako z’ibigo bibiri by’urubyiruko zabubakiye. Umuyobozi w’urubyiruko rwaho yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira cyane kizagira akamaro mu buzima bwabo. Minisiteri y’ingabo z’u […]Irambuye

Ushinzwe ubutabera bwa USA yasuye u Rwanda aganira na Min

Mme Loretta Lynch umuyobozi ushinzwe ubutabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu mugoroba yageze i Kigali ahita agirana ibiganiro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye ku kicaro cy’iyi Minisiteri ku Kimihurura. Mu byo baganiriyeho harimo kubaka ubufatanye no gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishe hirya no hino ku isi. United States Attorney […]Irambuye

en_USEnglish