Digiqole ad

N’intoki ebyiri gusa, yanditse igitabo asaba ko Padiri Fraipont yagirwa Intwari cg umuhire

 N’intoki ebyiri gusa, yanditse igitabo asaba ko Padiri Fraipont yagirwa Intwari cg umuhire

Jean Paul Sekarema bagenzi be bita Seka yanditse igitabo gifite paji 68 avuga ubutwari n’umutima w’urukundo bya Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda akitwa Ndagijimana. Mu gitabo cye, Seka asaba inzego za Leta na Kiliziya Gatolika kwiga uburyo yashyirwa mu Ntwari z’igihugu cyangwa akagirwa Umuhire.

Sekarema yagize ubushake budasanzwe bwo kwandika ubutwari bwa Fraipont Ndagijimana
Sekarema yagize ubushake budasanzwe bwo kwandika ubutwari bwa Fraipont Ndagijimana

Sekarema, ufite ubumuga bw’ingingo (amaboko) yabwiye Umuseke ko igitekerezo cyo kwandika kiriya gitabo cyamujemo umwaka ushize.

Avuga ko yahoraga yibaza uwo Fraipont  ariwe n’icyatumye yemera kwigomwa icyubahiro yahabwaga n’uwo yariwe ( Umupadiri w’Umubiligi) akajya kwereka urukundo abafite ubumuga babaga i Gatagara (Komini Kigoma).

Igitabo yakise “Uyu niwo muhamagaro wanjye” akemeza ko ariya ariyo magambo Padiri Fraipont Ndagijimana yavuze bwa mbere ubwo yateruraga umwana ufite ubumuga i Gatagara.

Kugirira neza abantu muri rusange n’abafite ubumuga by’umwihariko ngo niwo wari umuhamagaro wa Fraipont nk’uko Sekarema abyemeza.

Igitabo cye kigizwe n’ibice bitatu.

Mu gice cya mbere gikubiyemo incamake y’amateka y’umubiligi Fraipont Ndagijimana mbere y’uko aza mu Rwanda.

Igice cya kabiri gikubiyemo uko abafite ubumuga babagaho mbere y’uko Fraipont atangira umurimo we w’ubugira neza mu Rwanda.

Igice cya gatatu kirimo ubuhamya yahawe na bamwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwabaye i Gatagara.

Uru rubyiruko ngo rwamubwiye ko iyo Gatagara itaza kubakwa ubuzima butari kubashobokera kubera ubumuga bwabo ndetse n’ukuntu umuryango nyarwanda wafataga abafite ubumuga muri kiriya gihe.

Gatagara ngo yabaye uruvugiro n’amahirwe yo kuvurwa no kwiga, ibintu by’agaciro kanini cyane kuri bo.

Abamugaye bafashijwe nawe ngo kuri bo Fraipont niwe mubyeyi mukuru bagize mu mateka yabo.

Bumva ari bene Fraipont kuko ariwe watumye bakura bafite icyubahiro buri kiremwa muntu cyose kifuza.

Sekarema, nawe wabaye i Gatagara nyuma ya Fraipont, yabwiye Umuseke ko icyo asaba Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ari uko hatangizwa iperereza bikorwa bikomeye bya Padiri Fraipont Ndagijimana harebwa niba atagirwa intwari mu kiciro kimukwiriye kugira ngo ntazibagirane.

Yasabye kandi Kiliziya Gatulika ko nayo yareba niba uyu mupadiri wayo wagize uruhare mu gufasha abana, ababyeyi, abasaza n’abakecuru bari bafite ubumuga kugira icyubahiro mu muryango nyarwanda wabanenaga muri icyo gihe, atagirwa umuhire mu nzira yo kuba umutagatifu.

Ubu Seka afite iki gitabo kimwe ariko arifuzo kubyongera
Ubu Seka afite iki gitabo kimwe ariko arifuzo kubyongera

Igitabo cya Sekarema ntikiratuburwa ngo gikorwemo ibindi byinshi ariko arabiteganya uko azagenda abona ubushobozi.

Yifuza ko abanyarwanda basoma kiriya gitabo bakamenya amateka ya Fraipont Ndagijimana wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda nibyo yakoreye abafite ubumuga.

Fraipont Ndagijimana yavutse taliki ya 11, Ukwakira, 1919. Yavukiye ahitwaga Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi.

Yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30, Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami( Collège Christ-Roi ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974.

Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku italiki ya 26, Gicurasi, 1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano ze.

Icyubahiro n'uburezi ni ibintu by'agaciro abamugaye bashimira Fraipont Ndagijimana
Icyubahiro n’uburezi ni ibintu by’agaciro abamugaye bashimira Fraipont Ndagijimana
Seka n'igitabo cye aherutse kurangiza kwandika
Seka n’igitabo cye aherutse kurangiza kwandika

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Yhooo!sha nange natera murye,uriya niwe wakwiye kwitwa umutagatfu(Padiri ferepo)
    Iyo numvise indirimbo Byumvuhore yamuririmbiye intera agahinda kanganisha Ku Imana,(urukundo kwitanga,ubutwari…..)

    • bizi njye iriya ndirimbo intera kurira kandi ntari nanamuzi.Padiri Fraipont ruhukira mu mahoro.abeza ntibaramba koko

  • intoki ebyiri gusa! birasetsa, ntihandika intoki ariko handika UBWENGE

  • Paul Imana yarakoze cyane yo yagukoreyemo ugakomeza kongera umuhamagaro ufite. Icyo gitabo cyiyongera ku kindi wanditse bibe inyigisho kubantu bose kandi natwe turagushyigikiye.

  • Ibyo Sekarema yanditse kuli Padiri Fraipont Ndagijimana bikwiye gushyigikirwa n’abanyarwanda b’ingeli zose. Uyu mupadiri wabaye umunyarwanda ni we ukwiliye gusabirwa UBUTAGATIFU, kuko ymu buzima bwe yagiriye urukundo nyakuli imbabare zo mu Rwanda, akazifasha nabo kwumva ko ali abantu ku buryo bwose. ntabwo byumvikana ko baliya basenyeri bo mu Rwanda, bakomeje kuramngalira abaatabikwiye,maze bakibagirwa uwagiliye u Rwanda n’imbabare zarwo akamaro, yerekana mu bikorwa,ukwemera n’urukundo icyo alicyo. ABASENYERI BO MU RWANDA NIBASABIRE PADIRI FRAIPONT UBUTAGATIFU!

  • NANJYE MUSABIYE KO YAGIRWA UMUHIRE , MAZE BITANGIRE UMWAKA UTAHA.

  • “” Le Coeur devient moins Lourd quant on est en amour “”

    aussi que

    “” le handicap devient moins lourd quant on est en emotions et en amour””

  • shyigikiye bidasubirwaho igitekerezo cya SEKAREMA Paul cyo gusabira Umubyeyi wabafite ubumuga agirwa intwari byumwihariko akagirwa n’umuhire

  • Padiri Fraipont birashimishije ko hari umuntu umuvuzeho kandi birababaje ko Kiriziya Gatorika ntacyo yamuvuzeho. Uretse ko nta nundi ijya ivuga ibyiza. Kiriziya yo mu Rwanda iri inyuma cyane, ni iyo gusengerwa.

    Padiri Fraipont yaritanze, ibye iyo umuntu abivuze ararira. Yafashije impfubyi nyinshi, afasha abamugaye. Nyagasani wamuhisemo akamutoranya kandi akamuha kariya kazi azanamuvuganire agirwe Umuhire.

  • Bravo Seka kandi Imana na Fraipont bazakujya imbere ubundi inzozi zawe zibe impamo. Nanjye rwose ndasaba ko kiliziya gatulika yadufasha Fraipont wacu akazagirwa umutagatifu kuko rwose niwe!!

  • Ibyiza biri imbere. Ibyo fraipont yatangiye igihe umuntu ufite ubumuga yari umwanda mu bandi, ubu birimo gushyirwa mu bikorwa n’abantu batandukanye. Bafashijwe na Leta y’u Rwanda imibereho n’iterambere by’abantu bafite ubumuga nabyo biri kwitabwaho ku buryo bushimishije. Fraipont yaharaniye imyigire y’abantu bafite ubumuga, benshi bavuga ko batakwigana n’abatabufite, ariko ubu intero ya Leta n’imiryango nterankunga itandukanye ni uko abantu bafite ubumuga bahabwa uburezi budaheza kandi ahenshi byaratangiye. Icyiza cyane ni uko byahereye mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Fraipont ni umugabo ni intwari n’iyo abantu batabikora ku bwanjye, ngendeye kubyo yakoze, nizera ko IMANA yabimuhembeye. Ni umutagatifu pe kandi inzira yaharuriye abamugaye ni nyabagendwa. Imana ikongerere imbaraga ukomeze ufashe abantu gutekereza kuri iyi ntwari.

Comments are closed.

en_USEnglish