Digiqole ad

Intambara y’Iminsi itandatu yo muri 1967 ya Israel n’Abarabu iracyakomeje

 Intambara y’Iminsi itandatu  yo muri 1967 ya Israel n’Abarabu iracyakomeje

Indege z’intambara za Israel zihora ziteguye intambara

Kuva yongera kubaho nk’igihugu muri 1948, Israel yatangiye urugamba rwo gukomeza ubusugire bwayo ku butaka yari isanze butuweho n’Abarabu.

Indege z’intambara za Israel zihora ziteguye intambara

Muri 1967 intambara hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu bitashimishijwe n’uko yigaruriye ubutaka bwahoze ari ubwa bagenzi babo b’Abanyapalestina yarangiye Israel iyitsinze ihita yigarurira n’ibice itari ifite nka Golan yahoze ari iya Syria na Sinai na Gaza byahoze ari ibya Misiri.

 Ni intambara abenshi bita Intambara y’Iminsi itandatu. Umunyamateka w’Umuyahudi wubahwa cyane witwa Tom Segev we ariko asanga iriya ntambara hagati ya Israel n’Abarabu itarigeze irangira kuko n’ubu igikomeje. Kuri we ngo iriya ntambara yatangije urugamba ruhoraho hagati y’Abarabu n’Abayahudi.

Segev avuga ko ubwo Israel yasunikaga ibitero ikigarurira biriya bice yahise itangiza Politiki na n’ubu ikigenderwaho n’ubutegetsi bw’i Tel Aviv yo kuguma muri turiya duce no kuhatuza Abayahudi bazatahuka bava hirya no hino ku Isi mu cyo bise Operation Exodus Aliyah.

Abahanga bo mu Kigo cy’ubushakashatsi ku mateka ya Israel bakorera mu Kigo Akevot baherutse gusohora inyandiko yerekana ibyo babashije kubona ku murongo wa Politiki ya Israel kuva yigerurira West Bank, Yeruzalemu y’Iburengerazuba, Gaza, Sinai na Golan.

Tariki 05, Kamena nibwo Israel izizihiza intsinzi yayo ku Barabu muri ya Ntambara y’iminsi itandatu, bakazizihiza imyaka 50 irangiye batsinze Abarabu. Iyi ntsinzi ariko abahanga ntibayemeranywaho kuko ngo Israel ikiri mu ntambara n’Abarabu.

Uwashinze akaba anayobora ikigo Akevot yabwiye The Jerusalem Post ko basanze Politiki za Israel zaratangiye guhabwa umurongo kuva iki gihugu cyatsinda Abarabu muri iriya ntambara.

Abakuru b’ingabo na Politiki nka Major General Ariel Sharon n’abandi barimo Moshe Dayan na Yitzhak Rabin bivugwa ko ari bo batanze umurongo wa Politiki iki gihugu kigomba kugenderaho mu mubano wacyo n’Abarabu.

Uyu mubano ngo ushingiye ku ngingo imwe: Palestine (igihugu cy’Abarabu) igomba kuzabona ubwigenge busesuye ari uko Abarabu bahaye amahoro Israel.

Iki cyerekezo abantu ntibakivugaho rumwe kuko Umuryango Mpuzamahanga (UN) na USA basanga Israel yica amasezerano y’i Geneva y’uburenganzira bwa muntu.

John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga we yareruye avuga ko amahoro arambye yaboneka ari uko Palestine ibaye igihugu kigenga ukwacyo Israel na yo ikaba ukwayo, buri gihugu kigacunga ubusugire bwacyo.

Israel ariko yemeza ko Palestine ibonye ubwigenge busesuye byaha urwaho imitwe yita iy’ibyihebe nka Hamas na Hezibollah ikabasha gukomeza guhungabanya umutekano wayo.

Tel Aviv kandi ivuga ko Iran, Syria, Jordan, Arabie Saoudite, Liban na Misiri bititeguye guha agahenge Israel. Ibi bituma Politiki ya Israel yo kudaha ubwisanzure busesuye Palestine igira ireme nk’uko abayishyigikiye babyandika.

Muri iki gihe Abanya-Palestine barenga 660 000 baba mu gace kigaruriwe na Israel kitwa West Bank. Nyuma y’Intambara yo muri 1967, Israel yigaruriye Yeruzalemu yose kandi kugeza ubu iyifata nk’Umurwa wa Israel w’iteka ryose.

Bamwe ibi babiha ubusobanuro bashingiye ku bintu byinshi birimo Bibiliya, amateka na Politiki. Ku rundi ruhande ariko, Palestine nayo ivuga ko Yeruzalemu ari iyayo kandi ko nihabwa ubwigenge ikemerwa nk’igihugu kigenga, Yeruzalemu (Jerusalem) ari yo izaba umurwa wayo mukuru.

Umunyamategeko w’Umuyahudi ukomoka muri Pologne ariko uba muri USA uzwi cyane ku Isi, Theodor Meron na we yemera ko ibyo Israel ikora bihabanye n’amasezerano y’i Geneva mu ngingo yayo ya Kane.

Aherutse kwandika mu kinyamakuru The American Journal of International Law agira ati: “Icyo Israel izakora cyose ngo yemeze amahanga harimo n’inshuti zayo ko ibyo ikora muri Gaza bikwiye, kizagongana n’ibyo Ingingo ya Kane y’Amasezerano y’i Geneva ateganya. Bizayigora kubyumvisha abantu.”

Muri iki gihe Israel iri kubaka inzu muri West Bank zizabamo abaturage bayo ibuhumbi 350 kandi  ngo ibi byerekana ko kiriya gihugu kititeguye kuzava hariya.

Kuba Israel yereka Abarabu ko idafite umugambi wa vuba aha wo kuzava muri West Bank kandi igakomeza kongera ingufu zayo za gisirikare, byereka Abarabu ko bazahora bahanganye nayo.

Muri make intambara yatangiye taliki 05 kugeza taliki 10 Kamena 1967 bisa n’aho igikomeje hagati ya Israel n’Abarabu.

Kimwe mu bimodoka by’imitamenwa by’igisirikare cya Israel
Agace ka West Bank Isael yakubatsemo inzu z’abaturage bayo nyuma yo kukigarurira

Photos: Flickr ya IDF (Israeli Defense Forces)

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish