Tags : Rwanda

Sima yo mu Rwanda ngo ni ntamakemwa mu buziranenge –

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyafrica yiga uko gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge yanozwa kuri uyu mugabane, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ubuziranenge Raymond Murenzi yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibikoresho na serivise bigera kuri 400 byahawe icyemezo cy’ubuziranenge. Muri byo ngo harimo Sima n’ibyuma bifasha mu kubaka (fer […]Irambuye

Amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo by’imicungire mibi

*Ikaragiro rya Giheke muri Rusizi ryaruzuye basanga batumije imashini zishaje cyane Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba avuga ko mu Rwanda amakusanyirizo n’amakaragiro y’amata byahuye n’ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’amakoperative, ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga ariko ngo Leta yafashe ingamba zo kubyegurira abikorera. Ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byabajijwe n’Abadepite […]Irambuye

Maj Dr Rugomwa ngo yabwiye uyobora Umudugudu ati “Namwirangirije”

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Maj Dr Aimable Rugomwa uyu munsi humviswe abatangabuhamya barindwi bo ku mpande zombi. Umwe muri bo ni umuyobozi w’Umudugudu icyaha cyabereyemo wavuze ko yahamagawe na Maj Rugomwa ko yafashe umujura ariko ‘yamwirangirije.’ Maj Dr Rugomwa araburana ahakana icyaha cyo kwica umusore w’imyaka 18 mu kwezi kwa cyenda 2016 abanje kumukubita, […]Irambuye

MU MIBARE, Army Week iri kuba n’ibyo igezeho…

Lt Col Rene Ngendahimana, Lt Col Dr King Kayondo wo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda na Lt Col Ndore Rurinda ushinzwe ibikorwa bya Army Week uyu munsi basobanuye ibiri gukorwa n’ibimaze kugerwa na Army week iri kuba. Abantu 63 783 baravuwe, ibikorwa remezo byinshi byarasanwe ibindi birubakwa. Ibi ngo ni ibikorwa by’ingabo mu kunganira ibya Leta […]Irambuye

Niyonshuti ashobora kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye Tde France

Isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi ku isi ‘Tour de France’ rirabura ukwezi ngo ritangire. Abakinnyi baryitegura bari mu Bufaransa mu isiganwa ry’imyitozo rica mu mihanda izanyuramo Tour de France. Harimo Christopher Froome watwaye iy’umwaka ushize, n’umunyarwanda Adrien Niyonshuti ugeze kuri uru rwego ku nshuro ya mbere. Kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2017 mu mujyi […]Irambuye

Ikibazo cya ruswa kirahari, kutabivuga byaba ari ukwirengagiza… – Umuyobozi

*Haracyari imbogamizi mu bijyanye no gutanga amakuru kuri ruswa. *Hari abashaka kurya ruswa ya byombi “iy’igitsina n’amafaranga”. Mu nama yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ikibazo cya ruswa kikiriho, ngo niyo mpamvu inzego zose zifatanya kuyirwanya, kutabivuga ngo byaba ari ukwirengagiza cyangwa kwemera ko ikibazo kizakomeza. Umuyobozi […]Irambuye

Uganda: SSemwanga wishyinguranywe amafaranga ashobora gutabururwa

Umugabo mu gihugu cya Uganda yajyanye ikirego mu rukiko asaba ko imva y’umunyamafaranga Ivan Ssemwanga, umugabo wa Zari, itabururwa kubera ko yashyinguranywe amafaranga ku wa kabiri w’iki cyumweru. Abey Mgugu, yagiye mu rukiko avuga ko amafaranga yajugunywe mu isanduku irimo umurambo wa Ssemwanga yateshejwe agaciro kandi akaba yarapfuye ubusa, ndetse ngo binyuranyije n’amategeko y’ubukungu muri […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yasabye abashaka kumusimbura kwihanganira igihe gito gisigaye

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 93, yasabye abayobozi bifuza kuzamusimbura kugumana ibyifuzo byabo, ababwira ko igihe cyabo cyo gutegeka kizagera. Ubwo kuri uyu wa gatanu yahuraga n’urubyiruko yifuza ko ruzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ahitwa Marondera mu burasirazuba bw’umujyi wa Harare, Mugabe yavuze ko abifuza kuzamusimbura bakwihangana kuko igihe cyabo kitarageza. Yasabye urubyiruko […]Irambuye

en_USEnglish